Inzoka ni imwe mu nyamaswa zitinywa cyane n’imbaga nyamwinshi mu nzego zose. Mu gihe ugize ibyago ikakuruma rero hari ibintu ukwiriye guhita ukora, mu rwego rwo gutabara ubuzima bwawe.
Mu rwego rwo kwirinda guhita uhura n’ibindi bibazo
bitandukanye, hari ibintu ukwiriye gukora ugakomeza kugira ubuzima bwiza. Mu by’ukuri,
muri iyi nkuru urakuramo igisubizo.
Nk’ibisanzwe inzoka nikuruma bitunguranye cyangwa ukiyumva warumwe nayo, ikintu cya mbere uzakora uzajye kwa muganga babanze bakuvure.
Umuti kwa muganga bazaguha witwa ‘Antivenoms’ uhita urwanya ingaruka zitandukanye ziterwa no kurumwa n’inzoka, mu gihe yagusizemo ubumara bwayo. Uyu muti ni umwe mu miti yifashishwa cyane n’ikigo ‘World Health Organization’.
Mu gihe ikurumye uwo mwanya, hita uyikuraho. Tinyuka uyifate /uyisunike uhite uyikuraho kugira ngo ubuzima bwawe butaba mu kaga bitewe n’uko yagutinzeho. Ahantu inzoka yakurumye byashoboka ko hahise hahindura ibara hagasa umukara, habyimbye se ndetse n’amaraso akaba ari kuva cyane bivanze n’uburibwe.
Mu gihe nta bundi bufasha buri aho wamaze kuyikuraho, ugirwa
inama yo guhita ujya kureba abaganga bakagufasha.
Uzahite ukuramo imyenda, ugerageze kuhoza ndetse
uhafunge n’igitambaro gisa neza cyane mbere y’uko habyimba, nta kindi kintu na
kimwe ukoze. Bibaye byiza wagura umuti twagarutseho haruguru, ukajya uwugendana
mu gikapu cyawe mu rwego rwo kwirinda ingaruka zabyo mu gihe waterwa utiteguye.
Inzoka ikimara kukuruma, uzahite ufata ifoto yayo
kugira ngo uzabashe kumenya ubwoko bw’inzoka yakurumye, ndetse binafashe uraguha
ubufasha bw’ibanze. Iyi nkuru ikozwe mu rwego rwo gufasha abantu batandukanye
bashobora kuzahura n’iki kibazo cyo kurumwa n’inzoka.
Inkomoko: WHO
TANGA IGITECYEREZO