RFL
Kigali

Ntikizibagirana mu mateka! Igitaramo cya Women Foundation gisoza 2022 cyitabiriwe n’abuzuye amashimwe!

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:2/01/2023 16:29
0


Iki gitaramo cya Women Foundation Ministries cyo gusoza umwaka no kwinjira mu wundi mushya [Cross Over], cyitabiriwe n’imbaga nyamwinshi ndetse cyari gifite ubutumwa bugenewe abitabiriye. Cyahuje abashumba batandukanye, abakuze, urubyiruko n’abana bato.



Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu bari buzuwemo amashimwe, kandi banyotewe n’ijambo ry’Imana. Habayemo guhimbaza, kuramya, amasengesho, ibyifuzizo, ndetse no kwiha intego y’umwaka mushya utangiye izabageza ku kwegerana n’Imana biruseho, ndetse ubutumwa Apotre yageneye abitabiriye bwari bukubiye muri Matayo 14:20.


Apotre Mignonne Kabera washinze Women Foundation Ministries na Noble Family Church, yavuze ko gushinga itorero kwe ntabwo ari ibintu byahuriranye cyangwa ngo agire igitekerezo cyabyo, ahubwo Imana yamuhamagaye binyuze mu iyerekwa, iryo yerekwa n iryo ryabyaye iri torero.

Yagize ati: “Nabonye uje mu ishusho y’umuntu aramubwira ati ‘ndashaka ko ujya kumpera abagore amaboko’. Narirebye mbona nanjye ayo mfite ari ibice. Yarongeye arambwira ati ‘singira iyo nkoni’. Ngerageje gusingira inkoni mbona amaboko yanjye y’ibice araje, noneho ndafata. Maze arambwira ati ‘genda iyo nkoni uyikoze kuri buri mugore wese ubona’.”. 

Imana yamutumye ku bagore mu buryo butatu harimo uburyo bw’umwuka (kubigisha ijambo ry’Imana), uburyo bw’amarangamutima (komora ibikomere), no mu buryo bufatika.

Apotre Mignonne yavuze ko azakorera Imana kugeza avuye mu mubiri

Kugeza ubu Women Foundation Ministry ni umuryango uhuza abagore batandukanye, ndetse hatagendewe ku idini basengeramo. Si ibyo gusa kuko ibarizwamo n’igitsinagabo.

Iki gitaramo cyari gishingiye ahanini ku mashimwe y’ibyagezweho no kwiragiza Imana, ndetse no kuyisaba gukomeza kuba hafi yabo. Hakiriwe Apotre Mignonne mu gitaramo, ndetse atangira kwigisha no guhumuriza imitima y’abantu.

Ubwo Apotre Mignonne yahagurutse ngo abamanyurire ku mutsima w’ubugingo bamwakiranye ibyishimo byinshi, ndetse bigaragaza urukundo aba Women Foundation Ministries bamufitiye, bafatanije n’abandi batumirwa n’abashyitsi bari baje gusenga no kuramya Imana.

Apotre Mignonne ubwo yafataga umwanya yatangiye yifuriza umwaka mushya ku bitabiriye igitaramo muri Kigali Convention Centre, ndetse n’abari bari gusenga bakoresheje murandasi (online). Yababwiye ko abakunda aho bari hose, ashimira n’ubufatanye bwabo mu murimo w’ivugabutumwa.


Mu ijambo yatangije yagize ati “Mumfashe nshimire Women Foundation Ministries yadutumiye tugahurira aha n’ubwo arinjye muyobozi wabo.” Yakomeje abwira abitabiriye igitaramo ko atari wa muntu wabaswe n’idini, aho waba usengera hose icyo akwifuriza ari ubwami bw’ijuru.

Ati “Waba umu Adventist, Cathoric n’ahandi, ntacyo bimaze igifite icyo kimaze ni ukuba wemewe n’Imana. Reka duhuze imitima dusabirane, ndetse turarike Mwuka w’Imana kuba hafi yacu. Amen.”

Yakiriye abantu batandukanye harimo n’umuryango we. Yahereye ku mugabo we aravuga ati “Nshima Iimana yampaye umugabo utagira ishyari cyangwa ngo ambangamire, kuko byari kunkomerera gukora umurimo w’Imana iyo tuba tudahuje ariko ubu turafatanya muri byose, ndetse ibyo birankomeza.”


Apotre Mignonne yakira umugabo we ndetse anamushimira

Yakomeje amushimira aravuga ati “Iyi sura nziza mubona mfite ni uko Imana yampaye umugabo mwiza, kandi kuba asa neza kuriya ni uko nanjye mwitaho. Buri umwe ni urugingo rw’undi." Yasabye abizera guhoberana, ndetse bakifurizanya umwaka mushya.


Mignonne ahobera umugabo we Kabera

Yakiriye ndetse anashimira umubyeyi we (Maman) witabiriye iki gitaramo cyo gushima, ndetse bakaba banasoje umwaka bari mu nzu y’Imana. Yagize ati “Nkunda mama wanjye, kuko yambyaye akantoza urukundo no gukunda gufasha. Amasomo yampaye niyo akimfasha mu buzima bwa buri munsi.”


Minani Julie umubyeyi wa Apotre Mignonne Kabera

Abandi bashimiwe harimo Muramukazi we utaba mu gihugu cy’u Rwanda, waje kwifatanya nabo gusoza umwaka bashima Imana. Yagize ati “Mubihe agaciro kuba mushiki w’umugabo wanjye yaza ku bwanjye, akava hanze y’igihugu akaza kwifatanya natwe! Imana y’amahoro imuhe umugisha.”

Abandi bashimiwe harimo abana ba Apotre Mignonne bari bitabiriye. Yavuze ko habonetse imfura ndetse na bucura, abandi ko batabonetse. Yanashimiye umuryango wose muri rusange witabiriye n’ubwo bose atabavuga mu mazina, ariko yabasabiye umugisha ku Mana.

Yashimiye abayobozi bakorana umurimo umunsi ku munsi harimo abakuru b’itorero, abadiyakoni n’abandi. Iki gitaramo gisoza umwaka kandi, cyari kirimo Worship Team yasusurukije abantu mu majwi meza aryoheye amatwi, ndetse n'abacuranzi ba piano na gitari. Ni bwo yahise abatangariza insanganyamatsiko y’uyu mwaka utangiye igira iti “Ibitangaza byivugira.”




Gushima abantu yabisoreje mu gushima abizera n’abitabiriye muri rusange, ndetse abashishikariza ko gusenga bitarangirana n’impera z’umwaka cyangwa intangiriro z’uwundi, ahubwo ko bakwiye gusenga ubudahwema.


Apotse Mignonne yapfukamye hasi asabira umugisha abantu baje mu gitaramo, asabira abanyarwanda, igihugu ndetse n’isi yose muri rusange. Isengesho ryakurikiwe n’indirimbo zitandukanye hifashishijwe Worship Team, maze baramya Imana karahava. Abashoboye kubyina babyinnye abandi baramya Imana bisanzuye, ndetse mu majwi maremare.


Apotre Mignonne yabasabye abitabiriye aya masengesho gusenga babikuye ku mutima, bakabwira Imana ibyabo byose bakayiha n’ibyifuzo byabo kuko ariyo imenya ibiri ahiherereye, ikamenya n’umutima ukeneye gukira.

Uyu mushumba mwiza ufite umubare munini ahetse ku mugongo yatanze ihumure ku bizera, maze aravuga ati “Musenge, mwizere, mwihane ibyaha, musabe Imana ibyo mukeneye, mube abantu b’ingirakamaro mu buzima bwanyu kandi mujye muhora mwibuka ko Imana yabahamagaye ngo mukore umurimo wayo”.


KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND