Umusizi akaba n’umuhanzi Rumaga yasohoye amashusho y’igisigo yise “Inyana y'inyange Imaragahinda” kiri mu cyiciro kizwi nk’amazina y’inka.
Iki gisigo gifite iminota 10’ n’amasegonda 49’, Rumaga
yagisohoye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 1 Mutarama 2023.
Yabwiye InyaRwanda ko yacyanditse ashaka kwibutsa
abatahira ubuvanganzo Nyanka ari bumwe mu bukwiye kubungabungwa, cyane cyane
haremwa amazina y’inka mashya cyane kurusha gufata mu mutwe Inka zimwe aho ujya
mu rubanza ugasanga amazina y’inka avugwa akenshi ntahinduka.
Rumaga avuga ko iki gisigo ari kimwe mu bigize Album ‘Mawe’
aherutse gusohora. By’umwihariko iki gisigo ni ubwoko bw'ubusizi butamenyerewe
ariko kandi amazina y'inka nayo aba mu ngeri z'ubusizi, cyane ko agerageza
kwerekana uburyo ibisigo byaturwaga mu Rwanda rwo hambere ku ngoma ya cyami.
Aho ibisigo byatorwagwa bigaturwa mu majwi atatu
ariyo, Urugera: Ijwi ryo hejuru umusizi yanzikiragamo akiri kure y'ibwami
avunyisha, ngo bamuhe karibu avuge ikimugenza.
Hari kandi Amataga/irarire: ijwi riririmbitse ariko
riciye bugufi, ubu buryo bukaba bwarakoreshwaga umusizi yegereye ibwami mu rwego
rwo kudakangaranya iby'ibwami, yirinda kuhinjira asahinda.
Iyo umusizi yamaraga guhabwa karibu ibwami rero,
yanzikaga igisigo mu buryo bw’inkuru, uburyo bworohereza abakumva kumva ibyo
uvuga, aha niho abikirizi babaga batora igisigo bakagisigurira umwami cyangwa undi
kigenewe ibwami.
Rumaga avuga ko iki gisigo yagifatiye amashusho mu
Bigogwe. Ashimira cyane abamufashije mu itunganywa ryacyo by’umwihariko Ngabo
Karegeya, uzwi nka Ibere rya Bigogwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter.
Uyu musizi anashima abaturage bo mu Bigogwe
bamufashije kwisanga muri aka gace bakamwakira, bikamufasha gukora amashusho
arimo ubuzima.
Rumaga avuga ko yakoze iki gisigo mu rwego rwo kwifuza kugarura umuco wo kuvuga inka ‘z'iwacu no kugerageza kwerekana uburyo n’inzira amazina y'inka aremwa, n’uko aturwa ku kuva ku myoma n'amahamba’.
Muri muzika, Rumaga aherutse gushyirwa ku rutonde rw'abahanzi bashya batanga umuziki 'Best New Artist' mu bihembo 'The Choice Awards' bya Isibo Tv.
Rumaga yasohoye amashusho y’igisigo yise ‘Inyana y’inyange
Imaragahinda’ kimwe mu bigize album ye yise ‘Mawe’
Rumaga avuga ko yakoze iki gisigo mu rwego rwo
kugarura umuco wo kuvugira inka
Album ‘Mawe’ ya Rumaga iriho ibisigo 11 iboneka ku
rubuga rwa www.sigarwanda.com
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INYANA Y'INYANGE IMARAGAHINDA’ YA JUNIOR RUMAGA
TANGA IGITECYEREZO