Umuhanzikazi wo mu Karere ka Rubavu, Young Grace, yasubije abafana be mu bihe, abibutsa ahahise.
Mu ndirimbo ziganjemo iz’ahahise, umuhanzikazi Young Grace yagaragarijwe urukundo rukomeye mu gihe yari ku rubyiniro aho yaririmbye indirimbo ze zose akaziririmbana n'abafana be.
Indirimbo ze zamenyekanye hafi ya zose yaziririmbye. Muri izo ndirimbo twavuga nk'iyo yise ngo 'Ataha he', 'Lady Boss' ndetse n'izindi zitandukanye abantu bakunze cyane.
Umuhanzikazi Young Grace yaranzwe no kuririmba indirimbo ze yiruka cyane, dore ko nta ndirimbo ye yigeze aririmba ngo ayirangize. Young Grace ntako atagize ngo ashimishe abafana be bari basa n'abamukumbuye cyane.
Young Grace yagize ati: "Ab'iwacu muraho? Umwaka mushya muhire kuri mwese ndetse n'inshuti zanyu! Ndabakunda cyane".
Young Grace yari iwabo
Ugereranyije n'abamubanjirije, Young Grace nta tandukaniro yashyize ku bijyanye no gushimisha abafana, kugeza umuhanzi Phil Peter wamukurikiye ageze ku rubyiniro ahindura byinshi.
Phil Peter waje asa n'ukenewe cyane, yahagurukije imbaga y'abafana bamufashije kuririmba indirimbo. Uyu musore yahawe umukoro wo gukora indirimbo nyinshi dore ko zamubanye nke ajya kuz’abandi bahanzi, barimo Chris Brown n'abandi batandukanye.
Kenny Sol yakoze amateka i Rubavu mu gitaramo ERICA'S GISENYI FESTIVAL cyabereye kuri Stade Umuganda.
MC LUCKY NZEYIMANA yafatanye mu mashati n'umuhanzi Pacifica nyuma yo kumushyira ku rubyiniro atamuhaye ikaze, akamukuraho atarangije indirimbo ze.
Young Grace imbere y'abafana be iwabo mu rugo
TANGA IGITECYEREZO