RFL
Kigali

Aba Minisitiri babiri, u Rwanda mu gikombe cy'Isi: Apôtre Gitwaza yahanuye-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/01/2023 23:00
0


Apôtre Dr Paul Gitwaza, yasutse amavuta ku bakinnyi b'amakipe yo mu Rwanda arimo nka Rayon Sports, Gasogi United n'andi, asaba Imana kubuzuza imbaraga, kubakoresha bakazanira ishema igihugu kugeza ubwo u Rwanda 'ruzagira igihe rwinjire mu gikombe cy'Isi, n'igikombe bazakizane muri iki gihugu'.



Uyu Mushumba w'Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, yahanuye mu rucyerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 1 Mutarama 2023, nyuma y’amasaha arenga 11 n’iminota 29’ Abakristu ba Zion Temple bateraniye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena mu masengesho y’amacyesha yiswe “Cross Over” yambukiranyije umwaka.

Yitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitandatu biganjemo urubyiruko. Harimo abayobozi b’amatorero atandukanye ya Zion Temple n’abandi bakorera umurimo w’Imana mu bihugu by’amahanga nka Pasiteri Claudine wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bishop Leonard, Apotre Domitille wo mu Mujyi wa Ottawa muri Canada [Gitwaza yavutse Domitille akora umurimo w'Imana] n’abandi.

Yari yubakiye ku ijambo riboneka muri Bibiliya muri Zaburi ya 90 umurogo 15, hagira hati 'Utwishimishe ibyishimo bingana n'iminsi watubabarijemo n'imyaka twabonyemo ibyago.”

Mu ijambo rifungura aya masengesho, Gitwaza yavuze ko ari amahirwe adasanzwe Abanyarwanda babonye yo gushimira Imana, kuko imyaka ibiri yari ishize badaterana gutya kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi, kuva mu myaka ibiri ishize.

Ati "Navuga ko ari amahirwe akomeye cyane nyuma y'imyaka ibiri tudaterana gutya, Imana yongeye kutugirira ubuntu.”

Intumwa y'Imana yavuze ko ari umunezero udasanzwe ku muryango we, ku giti cye ndetse no ku Itorero mu rusange kuba babashije gutegura aya materaniro, kugira ngo 'Abanyarwanda twese dutarame' mu gusoza umwaka wa 2022.

Yavuze ko n'ubwo hari abinjiye muri BK Arena ariko hari abandi bari hanze babuze uko binjira. Ndetse, hari abari basabye ko bategurirwa inyakiramashusho (Televiziyo) mu Gatenga aho Zion Temple ikorera, kugira ngo barebe neza aya materaniro.

Gitwaza yavuze ko uyu mwaka wa 2023 wiswe 'uwo gusimbura'. Yifurije Umwaka Mushya Muhire amashami yose ya Zion Temple ku Isi. Ati "Umwaka Mushya Muhire Bene Data."

Yagarutse ku bintu 12 bizaba muri uyu mwaka. Harimo nka 'Kudindira kugiye gusimburwa n'umuvuduko w'iterambere'. Kuri iyi ngingo yavuze ko Imana igiye 'kugusimbutsa aho utari waranyuze'.

Gusubira inyuma kwa benshi kugiye gusimburwa no kubyuka k'umwuka: Avuga kuri iyi ngingo yavuze ko Imana igiye kongera kubyutsa impano iri muri buri umwe kugira ngo zikangure n'iz'abandi. Ati “Mwese impano z'Imana zigiye kwaka.”

Ubwoba bugiye gusimbuzwa no kwizera: Yasabye Abakristu kwakira kwizera muri bo, kugira ngo babashe kurenga aho batatekerezaga. 

Ni ukwizera avuga ko kuzanesha satani, kukagukemurira ibibazo. Ati "Imana imaze umwuka w'ubwoba muri wowe.” 

Apotre Gitwaza yigisha Ijambo ry'Imana ananyuzamo akaririmba. Yashimye buri wese witabiriye umugoroba w'aya masengesho

Kwamburwa bigiye gusimburwa no kugarurirwa: Yabajije niba hari umuntu utarigera wamburwa, abasaba kuzamura amaboko. Nawe avuga ko yambuwe mu bihe bitandukanye.

Yavuze ko bitewe n'ibibazo bihari, umuntu aguza mugenzi we akwizeza ko azakwishyura bidatinze ariko bikarangira akwambuye.

Gitwaza avuga ko hari abatakwambura ahubwo wowe wenyine urinyaga, birimo nko gukoresha nabi ibyo Imana yaguhaye ugasanga usubiye mu madeni. 

Ati "Bavandimwe umwuka wo kwamburwa Imana iwugukuyeho." Ari kuri iyi ngingo, yasabye Imana guhagarika intambara mu Karere, ikazana amahoro n'ituze mu bantu.

Gusharira ko mu mutima kugiye gusimburwa n'amashimwe: Avuga kuri iyi ngingo yavuze ko amashimwe agiye kuba menshi muri benshi. Avuga ko ibikomere byo gutabwa, iby'inzara, ubukene n'ibindi bigiye kurangira muri uyu mwaka wa 2023.

Gutakarizwa icyizere bigiye gusimbuzwa n'izina ryiza: Yavuze ko Imana igiye kugarura izina ryiza 'ryari ryarangiritse hano hanze'. Yatanze urugero avuga ko hari abantu bazi ko 'uri umuntu mubi' nyamara muri wowe uri umuntu mwiza.

Ati "Ni ukuri reka nkubwire izina ryawe ryiza rigiye kugaruka." Yavuze ko ntacyo uzabikoraho ahubwo Imana yonyine izagenda ibyikorera.

Ubuzima budasenga bugiye gusimburwa n'umwuka w'amasengesho. Gitwaza yavuze ko muri uyu mwaka mu ngo nyinshi hagiye kubaho ibicaniro by'amasengesho. Ati "Imana igiye kumanura umwuka wo gusenga mu ngo."

Ubuzima bwo kwiheba bugiye gusimbuzwa n'umwuka wo guhimbaza no kuramya: Gitwaza yavuze ko bibaho ko umuntu aruha umutima wo kuramya no guhimbaza bikamuvamo, ugasanga asigaranye indirimbo z'amanyaga. Yavuze ko nta kongera gushakisha, ahubwo ibyiza bizaza mu muntu.  Avuga ko uzashima Imana mu bibi no mu byiza.

Umwuka wo kuma mu mwuka ugiye gusimbuzwa n'umuriro w'ivugabutumwa: Intumwa y'Imana avuga ko umwuka wo kuma mu mwuka utera cyane cyane abakozi b'Imana. Gusa ngo nta muntu udatera. Gitwaza avuga ko uyu mwuka uzaba umwuka w'ivugabutumwa kurusha indi yose.

Mu gihe cyo guhanura, Gitwaza yavuze ko Imana yamubwiye ko urubyiruko ruzakizwa cyane muri uyu mwaka. Kuri we, avuga ko uyu mwaka uzaba uw'urubyiruko.

Yanavuze ko mu bari bitabiriye iri torero harimo babiri bazaba aba Minisitiri, ashimangira ko hari ukuboko kwiza ku bwoko bw'Imana. Ariko asaba aba bazazamurwa mu ntera, gukomeza gukorera Imana no guca bugufi.

Gitwaza yanasengeye Ngoga ufite ikipe y'amagare, amubwira ko ikipe ye izahiga izindi muri shampiyona. Yanamubwiye ko bitazagarukira ku ikipe, ahubwo no mu marushanwa Mpuzamahanga.

Yavuze ko muri we, adakunda igare, atazi kuritwara, ariko biramutunguye uburyo Imana yamweretse ibijyanye n'igare.

Gitwaza yanasengeye umusore ukina muri 'Academy' amubwira ko azagurwa amafaranga menshi, harimo undi ukina Bugesera FC, Muhinda Brian.

Aha yavuze ko mu 1996, ubwo yari mu Bugesera, Imana yamubwiye umusore uzahava akina umupira kandi akazakomera ku rwego rukomeye.

Mu bandi bakinnyi yasengeye harimo umukinnyi wa Gasogi United, n'umukobwa ukina Basketball.

Gitwaza yasabye buri wese kwizera amateka agahinduka, u Rwanda rukazabasha kwitabira igikombe cy’Isi.  Ati "Reka twemezanya, turema amateka u Rwanda ruzagera mu gikombe cy'Isi. Sibyo? Tureme ayo mateka, dufite imbaraga hano zo kuyarema..."

Ubwo yavugaga ibi yakiriye ku rubyiniro abakinnyi barimo Adolphe Hakizimana, umunyezamu wa Rayon Sports, n'umunyezamu wa Kiyovu Sports. Ati "Nta bitego by'umwanzi bizongera kwinjira mu buzima bwacu."

Hari kandi Ngabonziza Pacifique ukina Police Fc. Gitwaza yavuze ko ubuzima bw'aba bombi bugiye guhinduka.

Yabujije aba bakinnyi kujya mu bapfumu nk'uko abandi babikora. Yavuze ko amasengesho azafasha aba kujya bagurwa nk'amafaranga angana n'ayo Messi bamugura. 

Gitwaza ko yavuze ko mu bari bitabiriye iri torero harimo babiri bazaba aba Minisitiri Gitwaza yavuze uko konti ya Facebook y'umuhungu we [Elyse Gitwaza] yinjiriwe  

Gitwaza yavuze ku mukecuru Nyiramandwa Rachel uherutse kwitaba Imana ku myaka 110. Avuga ko yarinze yitahira kwa Jambo, yariyeguriye Imana    

Gitwaza yashimye Imana....Avuga ko uyu mwaka uzaba udasanzwe 

Gitwaza agezemo hagati yasengeye uwari wifitemo umwuka wo kwiyahura....Bamusize amavuta... ati 'Baho' 

Gitwaza yavuze ko hari umuntu wari umaze igihe kinini atwita inda zivamo, yamusize amavuta avuga ko azabyara neza bidatinze. Ati "Mu izina rya Yesu inda ntizongere kuvamo." Umwana wa mbere w'umuhungu uzamwita Musimbura.' 

Gitwaza yasabye Imana kwibuka buri wese muri uyu mwaka... Imibereho ihinduke... ibibi bisimburwe n'ibyiza.. Umuvumo usimburwe n'umugisha.. Imana iguhe ibyishimo bingana n'amarira warize 

Gitwaza yasabiye abakristu guhirwa n'ubuzima.... aho bazahura bazabe abanyamugisha.. inzozi zabo zizabe umumaro... bakore Imirimo ifasha abandi


Gitwaza yavuze ko agakiza ari keza, bigaragarira mu basore, inkumi n'abubatse baraye ijoro bahimbaza Imana 

Gitwaza ati "Urukundo ruzaguhobera.... Umunezero uzabe inshuti yawe.... Yifuriza Abanyarwanda n'abakristu ba Zion Temple umwaka Mushya Muhire wa 2023    

Gitwaza ati 'Nshobora gushidikanya ko uyu atari Mushiki wanjye ariko nsinshobora gushidikanya ko nakijijwe." 

Gitwaza avuga ko 'igihe kimwe tuzareba Yesu... Tuzamureba ntituzamuhaga...." 

Gitwaza yavuze ko yasabye Imana kuzamugira umuhereza wayo mu Bwami bwayo. Ati "Naravuze nti ndashaka kuba umuhereza mu Bwami bwawe... Kandi birashoboka ko yanyemereye." 

Gitwaza ati "Inshuti ni Yesu." .... Nta munsi n'umwe Yesu aza kuvuga nabi 

Gitwaza yavuze ko 'ibyago cyangwa ibigeragezo wanyuzemo ntabwo byatunguye Imana...." 

Intuma y'Imana yavuze ko hari amasengesho usenga woroheje agasubizwa, andi ugasengana umutima ushaka ariko ntasubizwe 

Gitwaza yavuze uko mu minsi ishize umudozi we yibagiwe gukura 'akadodo' (Urudodo) ku mwenda we, abantu baramwandikira kugera muri Australia bamubwira uko hari akadodo kari ku mwenda we 

Gitwaza avuga ko kuba umusitari ari bibi... Avuga ko kumenyekana bisaba kubaho wigengesera 




Abakinnyi b'umupira w'amaguru bakuyemo inkweto Gitwaza abasiga amavuta 


Gitwaza yabwiye Ngoga ufite ikipe y'amagare ko igiye gukomera ku rwego Mpuzamahanga    

Gitwaza yavuze ko muri uyu mwaka hagiye kubaho impinduka mu buzima bwa benshi no ku Isi yose muri rusange




Gitwaza yafashe ifoto n'abakinnyi b'umupira barimo uwa Rayon Sports, Police Fc, Gasogi United n'abandi



KANDA HANO UREBE UKO AYA MATERANIRO YISWE 'CROSS OVER' YAGENZE
">

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Serge Ngabo-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND