RFL
Kigali

Miss Muheto yagarutse ku rugendo rutoroshye yanyuzemo mu mwaka ushize anashima abamubaye hafi

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:1/01/2023 15:33
1


Miss Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto unambaye ikamba yagarutse ku mwaka wa 2022 yungukiyemo ubumenyi atigeze mu buzima bwe.



Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Muheto yagize ati: “Undi mwaka ku rugendo rw’ubuzima bwacu! Twongeye kubikora hamwe n’ibigeragezo n’intsinzi, gusa icy’ingenzi ni ukumenya icyo ushaka. Muri uyu mwaka ndishimye kubw’urukundo n’ubufatanye mwangaragarije muri byose.”

Yongeraho ati: “Ntewe ishema n’ishimwe n’umuryango wanjye, inshuti n’igihugu cyanjye mwarakoze kubwa buri kimwe, byari ibihe naronse inararibonye ikomeye mu buzima bwanjye bwose, mwese mbifurije umwaka mushya muhire.”

Asoza yongera gushima cyane buri umwe ariko by’umwihariko irushanwa rya Miss Rwanda, ryamugejeje kuri byinshi n’ubwo iri rushanwa mu gihe cye ryajemo ibibazo bitandukanye; yakomeje kugerageza gukora agenda agaragara mu bikorwa bitandukanye.

Ubwo aheruka kwizihiza isabukuru y’amavuko mu Ukuboza 2022, yahisemo kuyizihizanya n’abafite ubumuga anakangurira abantu kubatekerezaho kuko nabo baba bakeneye urukundo kandi mu ukuri ababatekerezaho atari benshi.

Miss Muheto ubusanzwe yabonye izuba 2003, bivuze ko afite imyaka 19. Atangiye uwa 20 yamamaye, na mbere y’uko yambara ikamba, kubera uburanga bwe bwanakangaranyije abarimo abagize akanama nkempuramaka ka Miss Rwanda.

Mubyo yemerewe ahabwa ikamba harimo imodoka ya Hyundai yamaze no gushyikirizwa, no kuzajya ahabwa umushara w’ibihumbi 800Frw n’ibindi bitandukanye kugeza ubu amakuru ahari ni uko ashobora kuzamarana ikamba imyaka 2 inarenga kuko iri rushanwa mu mwaka wa 2023 rishobora kutazaba mu gihe hakiri gukosorwa bimwe mu bitari biwuriho muriryo.Yifurije umwaka mushya muhire abanyarwanda banamubaye hafi mu mwaka utoroshye wa 2022Muheto yashimye kandi Miss Rwanda imaze kumugeza kuri byinshiHatagize igihinduka yazamarana ikamba rya Miss Rwanda imyaka irenga 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Damien1 year ago
    Imana ishimwe yo yagutabaye kandi ikomeze no kugutabara mubihe bindi bikulikira





Inyarwanda BACKGROUND