Impala zasusurukije abitabiriye igitaramo 'Erica's Gisenyi Festival'-AMAFOTO

Imyidagaduro - 01/01/2023 1:35 AM
Share:
Impala zasusurukije abitabiriye igitaramo 'Erica's Gisenyi Festival'-AMAFOTO

Mu ndirimbo zayo zitandukanye za karahanyuze, Impala de Kigali zasusurukije abitabiriye igitaramo 'Erica's Gisenyi Festival' cyabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Ni mu gitaramo "Erica's Gisenyi Festival" cyabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022.

Binyuze mu ndirimbo zakanyujijeho hambere harimo n'izisoza umwaka (Bonane), abantu bacinnye agakweto bishimira ko bagiye gusoza umwaka.

Impala zahawe kuririmba indirimbo zitari munsi y'esheshatu zarangiye abantu bategereje umuhanzi ukurikira ku rubyiniro.

Mu gihe imvura yari imaze kugenza make, abafana bagarutse mu byicaro byabo si ukubyina bakura amashati. Impala de Kigali zasoreje ku ndirimbo zizwi nka Lumba ndetse n'izibyinitse.


Impala zashimishije abitabiriye igitaramo Erica's Gisenyi Festival


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...