RFL
Kigali

Eric Senderi yasengereye abafana b'i Rubavu Stade Umuganda iranyeganyega - AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:31/12/2022 22:38
0


Umuhanzi Eric Senderi yeretswe urukundo rukomeye n'abafana b'i Rubavu, arabasengerera abaha amafaranga mu gikorwa yakoraga ahamagara umwe umwe.



Ni mu gitaramo "Erica's Gisenyi Festival" cyabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022.

Cyatumiwemo Kenny Sol, Ariel Wayz, Bull Dogg, Senderi, Young Grace, Orchestre Impala, Shizzo, The Same n’abandi.

Senderi Hit ukunzwe n'ingeri zose z'Abanyarwanda, yaririmbye indirimbo ze zamenyekanye cyane harimo, ‘Tuzarinda igihugu cyacu", benshi barizihirwa.

Uyu muhanzi yifashishije akavura gake kagwaga mu Karere ka Rubavu, maze asusurutsa abashakaga kukamagana na cyane ko ari bwo igitaramo cyari gitangiye.

Mu byishimo, inseko n'akanyamuneza, abafana bari bitabiriye igitaramo babyinanye na Eric Senderi biratinda.

Uyu muhanzi yacishagamo agahamagara abafana bakabyinana indirimbo ze harimo n'iyo yaririmbanye na Theo Bosebabireba.

Eric Senderi yasize ibyishimo bidasanzwe mu mitima y'Abanyarubavu mu gitaramo 'Erica's Gisenyi Festival'.

Uyu muhanzi wasoreje ku ndirimbo yaririmbiye ikipe ya APR FC, yakoze iyo bwabaga akurirwa ingofero.

Umushyushyarugamba Mc Lucky Nzeyimana, yafashije Abanyarubavu kwirukana akavura muri iki gitaramo Erica's Gisenyi Festival nyuma ya Eric Senderi wari umaze gutanga umwaka mushya.

Uko iminota yagiye itambuka ni ko abantu bagiye binjira mu gitaramo batitaye ku mvura.


Abafana bari buzuye umunezero batewe na Eric Senderi


Eric Senderi yabasengereye


Abafana bari benshi dore ko bagiye biyongera uko iminota yatambukaga


Senderi yahaye Ubunani Abanyarubavu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND