Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Emmy Pro, Dieudonné Mure na Ndahiro Pacis basohoye amashusho y’indirimbo “Komeza Intore zawe” basubiyemo yahimbwe na Padiri Dr Fabien Hagenimana.
Emmy Pro asanzwe atunganya indirimbo z’abahanzi
batandukanye cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika, ni mu gihe Dieudonné Mure
ari umwe mu baririmbyi ba Chorale de Kigali naho Ndahiro Pacis asanzwe ari
umuhanzi ku giti cye.
Iyi ndirimbo ‘Komeza Intore Zawe’ imenyerewe ku Minsi
Mikuru ikomeye cyane muri Kiliziya Gatolika n’ahandi.
Emmy Pro yabwiye InyaRwanda ko bayisubiyemo ‘kubera ubutumwa buyirimo budasaza.’
Arakomeza ati “Ubusanzwe ni indirimbo y'ubutore. Imana
ni yo yitorera, ariko n'ubwo yagutorera ubutumwa ubu n'ubu, uba ugomba kuyisaba
imbaraga zo kubusohoza.”
Yungamo ati “Kuko umuntu ni umunyantege nke. Twabikoze
nk'isengesho, dusabira intore z'imana muri rusange. Kuko muri ino iminsi hari
ibicantege bitandukanye.”
Uyu muririmbyi akaba na Producer avuga ko by’umwihariko
iyi ndirimbo ari isengesho risaba Imana gukomeza intore zayo ‘ngo zibashe
gusohoza inshingano zitandukanye’.
Emmy Pro yihariye mu gutunganya no gukorana n’abahanzi
b’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko abo muri Kiliziya Gatolika.
Anazwiho guhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu ndirimbo imwe
binyuze mu itsinda ryitwa ‘Rwanda Catholic All Stars’.
Uyu musore yakoze indirimbo nka ‘Mana idukunda’, ‘Twaje Mana yacu’, ‘Ni wowe rutare rwange’, ‘Niyeguriye Nyagasani’, ‘Komeza intambwe’,
‘Byose bihira abakunda Imana’, ‘Yezu Ngufitiye Inyota’ n’izindi.
Izi ndirimbo zose yagiye azitunganya binyuze muri
studio yitwa Universal Record afatanyije na Aime Pride wakoze amashusho yazo.
Dieudonne Mure waririmbye muri iyi ndirimbo atunganya
umuziki binyuze muri studio ye yitwa MuRe Sounds, akanigisha muzika abana bato
n’abakuru, n’ibyuma bya muzika, amenyerewe nk’umucuranzi n’umuyobozi
w’indirimbo muri Chorale de Kigali, kandi n’umuhanzi ku giti cye umaze gusohora
album zirenga imwe.
Yakoranye cyane na Emmy Pro muri studio ya Universal
Records, isanzwe imenyerewe mu njyana Gatolika no kuvugurura indirimbo mu buryo
bugezweho.
Dieudonne, yasubiyemo indirimbo ‘Gusaakaara’ ya Yvan
Buravan yaririmbwe na Chorale de Kigali mu gitaramo cyayo giheruka,
yongerererwa uburyohe, bihurirana no kwifatanya n’umuryango wa Yvan Buravan mu
kumwibuka no kumuha icyubahiro.
Ndoli Ndahiro Pacis ni umwanditsi, umuririmbyi,
umucuranzi n'umuyobozi wa chorale (dirigent) wabigize umwuga.
Akaba ayoboye Choeur International, ari nayo iheruka
kwegukana umwanya wa kabiri muri Afurika mu marushanwa ya ACGC aherutse.
Pacis akaba kandi n'umutoza wa muzika, akaba yari mu
batoza 12 bakoranye na REB mu mushinga wo guhugura kuri piano na solfege
abarimu ba muzika ku rwego rw'igihugu.
Andi matsinda akorana nayo arimo The Bright Five
Singers, aho ari umuyobozi w’amajwi. Ndetse ari mu batangije I.V. League Jazz.
Emmy Pro yihariye mu gutunganya no gukorana n’abahanzi b’umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana by’umwihariko abo muri Kiliziya Gatolika
Dieudonne Mure waririmbye muri iyi ndirimbo atunganya umuziki binyuze muri studio ye yitwa MuRe Sounds
Ndoli Ndahiro Pacis ni umwanditsi, umuririmbyi,
umucuranzi n'umuyobozi wa chorale (dirigent) wabigize umwuga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KOMEZA INTORE ZAWE’
TANGA IGITECYEREZO