RFL
Kigali

Danny Mutabazi usoje 2022 ari kwicinya icyara yashyize hanze indirimbo y'ishimwe yise "Ingabo"-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/12/2022 18:19
1


Danny Mutabazi uri mu bahiriwe cyane n'umwaka wa 2022, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ingabo" ikubiyemo ubutumwa bw'ishimwe ku bwa byinshi Imana yamukoreye.



Nubwo hari abari kuvumira ku gahera umwaka wa 2022, bagasaba ko urangira vuba bakinjira mu mwaka mushya bizeye kuzabonamo ibyiza, siko bimeze kuri Danny Mutabazi kuko yahiriwe cyane na 2022. Umwaka wa 2022 ni bwo uyu muhanzi n'umugore we Berry bibarutse imfura yabo bise Shimwa Abby Davina yabonye izuba kuwa 22 Kamena 2022.

Mu muziki, nabwo yahaboneye umugisha uremereye kuko ari bwo impano ye yarabagiranye kurusha mbere, ikarambagizwa n'abanyamuziki batari bacye bamusabye kubandikira indirimbo. Mu bamwiyambaje harimo Vestine na Dorcas, akaba yarabandikiye iyitwa "Isaha" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 377 mu minsi 8 gusa imaze kuri Youtube. 

2022 ni umwaka Danny Mutabazi atazibagirwa kuko yeretswe urukundo rwinshi ubwo yaririmbiraga abagera ku bihumbi icumi bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi, "Icyambu Live Concert", cyabereye muri BK Arena tariki 25/12/2022. Ni bwo bwa mbere mu mateka ye yari aririmbiye abantu bangana gutyo. Yabaririmbiye indirimbo ye "Igitondo" iri mu zikunzwe cyane.

Umuziki akora wamuhesheje akazi agirwa 'Brand Ambassador' wa Resitora ikorera ku Kisimenti yitwa Hi Coffee. Hari n'amakuru y'uko hari ikigo gikomeye i Kigali kigiye kumuha akazi mu minsi ya vuba. Ibyo byose ari kubigeraho abicyesha umuziki yabiriyemo ibyuya mu gihe cy'imyaka 7.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Danny Mutabazi yavuze ko hari byinshi Imana yamukoreye ari nabyo byatumye yandika indirimbo "Ingabo". Ati "Iyi ni indirimbo yanjye nshya yitwa "Ingabo" yasohotse kuri uyu wa 6. Ni indirimbo ikoze mu buryo nari narifuje nko mu mezi 2 ashije uburyo icuranze".

Yavuze ko yifuje gusoza 2022 ashima Imana mu ndirimbo ari kumwe n'umuryango we. Yongeyeho ko ari indirimbo yari aranye igihe mu bitecyerezo "numva nzasoza umwaka nshima Imana hamwe n'Umwana ndetse n'Umudamu wanjye". Yayituye buri wese ufite icyo ashimira Imana.

Danny Mutabazi amaze imyaka 7 mu muziki kuko mu mwaka wa 2015 ari bwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere. Amaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zeretswe urukundo, aho twavugamo "Binkoze ku mutima", "Calvary", "Amarira y'Ibyishimo", "Ntiwanyihakanye, "n'izindi.


Danny Mutabazi na Berry ubwo biteguraga kwibaruka imfura


Danny Mutabazi hamwe n'umuryango we


Afite amashimwe menshi mu mutima we


Danny yahiriwe cyane n'umwaka wa 2022


Mu 2022 yiyambajwe n'abanyamuziki bakomeye

REBA INDIRIMBO NSHYA "INGABO" YA DANNY MUTABAZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yumvihoz j.claud1 year ago
    umwakamushya kuriwowe numudamu wawe nangabo hamwe nogushima imana tubadutereje komwagera kunkombo





Inyarwanda BACKGROUND