Uwabaye Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, Benedict XVI, yitabye Imana azize uburwayi aguye aho yari atuye i Vatican.
Nyuma y'iminsi micye Papa Francis atangaje amasengesho yihariye yo gusabira Benedigito XVI wari urembye, kuri ubu yitabye Imana mu masaha macye ashize. Benedict yayoboye Kiliziya Gatolika mu gihe kigera ku myaka 8, aza kwegura mu wa 2013.
Kwegura kwe byaturutse ku burwayi, gusa biba inkuru yibajijweho byinshi kubera ko mu busanzwe Papa asoza imirimo ye atabarutse. Gusa si we wenyine weguye kuri iyi mirimo kuko byari byarabayeho no ku bwa Papa Gregory XII hari 1415.
Urugendo rwo kumusezeraho ruzatangirana tariki 02 Mutarama 2023 mbere y'uko ashyingurwa mu cyubahiro muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican.
TANGA IGITECYEREZO