Ku wa Kane tariki 29.12.2022, nibwo amakuru yagiye hanze yemeza ko umunyabigwi mu mupira w'amaguru Pele yapfuye azize indwara ya kanseri yo mu mara.
Edson Arantes do Nascimento wari uzwi nka Pele, yitabye Imana afite imyaka 82. Uyu mugabo yamenyekaniye ku buhanga ndetse n'ubushobozi yagaragaje mu mupira w'amaguru. Pele mu kibuga yarangwaga n'umuvuduko udasanzwe, gusimbuka cyane, kugenzura umupira mu buryo bworoshye ndetse no kuba yagutsinda igitego mu mwanya uwo ariwo wose.
Uyu munyabigwi yavutse tariki 23 z’ukwezi kwa 10 mu 1940, avukira mu byaro bya Três Corações biherereye muri Brazil. Papa wa Pele ntiyemeraga ko akina umupira w'amaguru, ku myaka 11 gusa yavuye mu ishuri atangira guhabwa imyitozo kugira ngo azabe umukinnyi w'igihangange.
Mu mwaka wi 1956 nibwo Pele yatangiye gukina umupira w'amaguru nk’uwabigize umwuga, ahera mu ikipe ya Santos football club y’iwabo muri Brazil. Iyi kipe niyo Pele yakomeje gukinira, kuko yahamaze imyaka 18. Yahisheje ibikombe 25 muri rusange, ndetse ayitsindira ibitego 643 mu mikino 659.
Uyu munyabigwi yaje kuva muri iyi kipe ya Los Angeles mu 1975 yerekeza mu ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa New York Cosmos, ho yabafashije gutwara igikombe 1 ahita asezera ku mupira w'amaguru burundu.
Bimwe mu bitangaza Pele yakoreraga mu kibuga
Mu Ikipe y'igihugu ya Brazil niho Pele yakoreye ibitangaza bituma amenywa n'umuntu wese, bitewe n'uduhigo yari ari kugenda yishyiriraho. Uyu mukinnyi yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y'igihugu mu mwaka wi 1958, afite imyaka 17 gusa.
Mu gikombe cy'isi cye cya mbere yakinnye yahise atsinda ibitego 6 harimo na bibiri yatsinze ku mukino wa nyuma, bigatuma begukana igikombe cy'isi. Pele yakomeje gufasha ikipe y'igihugu cye batwara igikombe cy'isi cyo mu 1962 n’icyo mu 1970.
Mu mateka y'umupira w'amaguru uyu mukinnyi niwe wenyine wabashije kwegukana ibikombe by'isi 3. Nk’uko tubikesha urubuga rwa FIFA, mu buzima bwa Pele bwose yakinnye imikino 1363 atsinda ibitego 1281.
Mu bikombe bikomeye Pele atatwaye harimo Balloon d'Or, kubera ko atigeze akina ku mugabane w'iburayi ndetse ntanavukire ku mugabane w'iburayi kuko mu gihe cye batanga icyo gihembo bagihaga abakinnyi bavukiye ku mugabane w'iburayi ndetse bakanahakinira. Ikindi gikombe atatwaye ni Champions League, bitewe na cya kibazo cyo kuba atarakinnye ku mugabane w'iburayi.
Pele wafataga umupira agahera ku murongo acenga
Nyuma y’uko Pele asezeye kuri ruhago burundu yakoze Ibintu bitandukanye, birimo kwandika ibitabo ku buzima bwe ndetse anagaragara mu mafirime agiye atandukanye. Mu mwaka wi 1990, Pele yabaye Minisitiri wa Siporo muri Brazil imyaka 4.
Uyu mugabo ikindi kintu azwiho ni uko yakundishije abantu umupira w'amaguru bitewe n'ubuhanga bwe, yahaye ndetse anahesha agaciro abirabura ndetse yari azwiho kubaha abakene cyane.
Nyakwigendera Pele yatanze ibyishimo bidasanzwe mu mupira w'amaguru
TANGA IGITECYEREZO