RFL
Kigali

Uganda: Volcano Express yakoze impanuka hapfa abantu batandatu

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:30/12/2022 11:40
1


Imodoka ya Volcano Express yo mu Rwanda yagonganye na Oxygen Express yo muri Kenya, hapfa abantu batandatu.



Iyi mpanuka ikomeye yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 30 Ukuboza 2022. Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, avuga ko imodoka ya Volcano Express yo mu Rwanda yagonganye na Oxygen Express yo mu Gihugu cya Kenya.

Iyo mpanuka yabereye ahitwa Rwahi mu Burengerazuba bw'Igihugu cya Uganda mu Karere ka Rukiga hafi y'umupaka wa Ntungamo mu cyerekezo cya Kabale. 

Nyuma y'uko izo modoka zigonganye, abantu batandatu bahise bapfa ariko ntiratangazwa ubwenegihugu bw'abapfuye niba bakomoka muri Kenya cyangwa mu Rwanda. Abagenzi barenga 30 nabo bakomerekeye muri iyo mpanuka.

Inkomoko:  DailyMonitor







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • irihose peter 1 year ago
    burababaje peeeh





Inyarwanda BACKGROUND