Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali bwasohoye itangazo rimenyesha abatuye mu murwa mukuru w'Igihugu ko hazaturitswa urufaya rw' ibishashi by'imiriro, mu rwego rwo kwishimira umwaka mushya.
Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2022, bwashyize ahagaragara itangazo ryashyizweho umukono n'umuyobozi wawo Pudence Rubingisa, wamenyesheje abatuye umurwa mukuru w'Igihugu ko mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2022 rishyira Tariki 1 Mutarama 2023 hazaturitswa urufaya rw' ibishashi by'urumuri bizwi (Fireworks).
Ibi bishashi by'urumuri (Fireworks) bizaturitswa mu rwego rwo kwishimira gusoza umwaka wa 2022, ndetse no gutangira mu mwaka mushya wa 2023.
Ubuyobozi bw'umujyi bwasabye abaturage bawutuye kutazikanga cyangwa ngo bakangarane, kubera ituritswa ry'ibyo bishashi by'umuriro ( Fireworks)
Meya Rubingisa yamenyesheje abaturage batuye umujyi wa Kigali ko urufaya rw'ibishashi by'imiriro bizaturitswa saa sita z'ijoro zishyira Tariki ya 1 Mutarama 2023. Ibyo ibishashi bizaturikirizwa mu duce dutandukanye harimo kuri Kigali Convention Centre, BK Arena, Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku musozi wa Bumbogo na Hotel des Mille Collines.
TANGA IGITECYEREZO