Kigali

Pogba yashimagije Cristiano Ronaldo by'akataraboneka

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/12/2022 8:37
0


Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe ya Juventus, Paul Pogba, yashimagije Cristiano Ronaldo cyane avuga ko yatunguwe n'uburyo abaho.



Cristiano Ronaldo na Paul Pogba bagize amahirwe yo gukinana mu mwaka w'imikino 2021/22 ubwo Ronaldo yari avuye muri Juventus agarutse muri Manchester United.

Icyo gihe byari ibyishimo bidasanzwe ku bakunzi ba Manchester United bari batunze ibihangange bikomeye n'ubwo nta gikomeye bageranyeho byanatumye kuri ubu nta mukinnyi n'umwe muri aba ukiri muri Manchester United.

Aganira n'itangazamakuru, Pagba yavuze ko Ronaldo ari umukinnyi utangaje mu mibereho ye. Yagize ati"Ikinyabupfura cya Cristiano Ronaldo ntabwo gisanzwe nta handi nari narakibonye. Ikinyabupfura cye kiri ku rundi rwego. 

Nahuye n'abakinnyi benshi batandukanye kandi bakaze, bitabira imyitozo cyane, ariko niba hari umuntu utarasibye umwitozo na rimwe mu maso yanjye, ugera ku kazi mbere y'amasaha, ni Cristiano Ronaldo. 

Rimwe na rimwe usanga bamwe tubikora tuvuga ko ntacyo bitwaye ariko umuntu ufite umutima ugendera ku gihe kariya kageni, nabyo ni ikindi kintu."

Nyuma yo kugaruka muri Manchester United mu 2016 avuye muri Juventus, isoko riheruka Paul Pogba yaje gusubira yo, mu gihe Ronaldo kuri ubu atarabona ikipe yo gukinira nyuma yo gutandukana na Manchester United. 

Babanye umwaka umwe muri Manchester United  

Paul Pogba na Ronaldo bose ntibakibarizwa muri Manchester United 

Aha Pogba yakiniraga Manchester United Ronaldo akinira Juvenal 

Pogba ajya impaka na Ronaldo ubwo ibihugu byabo byari byahuye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND