RFL
Kigali

Sebihogo Merci wahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 yambitswe impeta-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/12/2022 4:01
0


Sebihogo Kazeneza Merci wabaye igisonga cya mbere cya Miss RTUC 2016 akanahatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yambitswe impeta y’urudashira n’umukunzi we bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.



Mu mafoto n’amashusho inyaRwanda.com yasangijwe n’inshuti za hafi z’uyu mukobwa zari zabukereye mu birori byambikiwemo Sebihogo Merci Impeta, bavuze ko atazuyaje kuyambara cyane ko ari umukunzi we w’ibihe byose.

Inshuti za hafi za Sebihogo zavuze ko byari ibyishimo kuri bombi, ndetse abantu bari bahari bishimiye urukundo rwabo cyane ko aba hafi mu muryango wabo bari baruzi cyane.

Sebihogo yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, gusa yari yarabaye igisonga cya Miss RTUC 2016, ndetse akaba akora ku ishusho aho ashinzwe ibyinjira n’ibisohoka.

Kazeneza Marie Merci kandi yanakoze muri RwandAir imyaka ibiri nka "Flight Attendant", yinjiye muri Miss Rwanda afite umushinga wo gukora urubuga rwo kuri murandasi rufasha benshi kwiga no kwihugura ariko rukanafasha abarukoresha kwidagadura, bigatuma bakomeza kugira ubushake no gushishikarira inyigisho barukuraho.


Kazeneza yerekana impeta yambitswe

Kazeneza Marie Merci yitabiriye Miss Rwanda yifuza gushyira mu bikorwa umushinga wo gukora urubuga rwo kuri murandasi, gusa amahirwe ye yaje gucishwamo umurongo ubwo yavaga muri iri rushanwa.


Umukunzi wa Merci bafata agafoto nyuma yo kumwambika impeta


Musaza we Manzi yari umugabo wo kubihamya


Umukunzi we yabanje kumusaba ko yamubera umugore


Amaze kubyemera yamuhaye ikiganza ngo amwambike impeta


Yayikuyemo arayimwambika


Amaze kuyambara aramuhobera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND