Kigali

Uyu munsi Ndagutamo cheri wanjye! Bushali yateye imitoma itagira uko isa umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:28/12/2022 0:35
0


Bushali yateye imitoma itagira uko isa umukunzi we banifatanya kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, amugenera amagambo yuzuye imitoma mu butumwa yasangije abamukurikira.



Ni ubutumwa yanyujije kuri status ya Whatsap na Instagram, imbuga uyu muhanzi akunda gukoresha, aho yabwiye umukunzi we ko uyu munsi ari bumutemo, amwe mu magambo amenyerewe kuri uyu muraperi.

Mbere y’uko amwifuriza isabukuru ye, Bushali yabanje gusangiza abamukurikira ibihe byiza yagiranye n’umugore we muri uyu mwaka, maze amuragiza Imana amubwira ko amukunda cyane.

Yagize ati’’Isabukuru nziza mukunzi, Imana ibane nawe, inakurinde kuri uyu munsi wawe udasanzwe.’’

Muri 2021 nibwo byamenyekanye ko umuhanzi bushali yibarutse imfura y’umuhungu, abyaranye n’umukunzi we bari bamaranye igihe kinini bakundana.


Umukunzi wa Bushali

Uyu mukunzi wa Bushali akaba na Mama w’umwana we ni umwe mu bafana bakomeye Bushali afite, kuko usanga anamushyigikira aho uyu muhanzi yagiye gutaramira akenshi.

Bushali kandi uretse kuba ashyigikirwa n’umukunzi we n’umwana wabo ntibamusiga, kuko mu minsi ishize yagiye agaragara ku rubyiniro rurimo n’urwa Joeboy aherukaho yambaye nk’ininja.


Bushali, umwana n'umukunzi we


Bushali n'umugore we


KANDA HANO UREBE KIRIKA YA BUSHALI

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO BONANE YA BUSHALI NA DJ PIUS, ALYN SANO NA BUSHALI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND