Kigali

Umunyamakuru Assoumpta wa RBA yakoze ubukwe na Caleb-AMAFOTO 50+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2022 0:14
0


Mu ndirimbo 'Umusore ukwizihiye' ya Kagambage Alexandre hari aho aririmba agira ati "Mwari mwiza genda utete ubonye umusore ukwizihiye. Nimuhane ibiganza mugire urugwiro muzabyare muheke. Nikoko mwarakundanye ntimwanyuranya. Mwebwe intego ari imwe ariyo kuzibanira bageni beza..."



Iyi ndirimbo byumvikana ko uyu muririmbyi yayubakiye ku mukobwa wari ugiye kurushinga. Ayihimba, amwifuriza kurushinga rugakomera n'umukunzi we bahuje imitima.

Ni imwe mu ndirimbo zifashishwa cyane mu bukwe burimo n'ubwa Assoumpta Abayezu w'Ikigo cy'igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) warushinze kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022 n'umukunzi we Caleb Niyobuhungiro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Caleb yatanze inkwano mu muryango wa Assoumpta hanyuma ahabwa umugeni. Ni mu muhango wabereye kuri Golden Rebero.

Gusezerana imbere y'Imana no kwakira abatumiwe nabyo byabereye kuri Golden-Rebero.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa 22 Ukuboza 2022 basezeranye imbere y’amategeko. Icyo gihe Assoumpta yagize ati “Imana irabikoze nasezeranye mu mategeko na byose byanjye.”

Ku wa 30 Gicurasi 2022, nibwo Assoumpta yambitswe impeta y’urukundo [Fiançailles'] n’umukunzi we Niyobuhungiro, amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Ubwo yambikaga impeta y’urukundo umukunzi we, Niyobuhungiro yavuze ko azahora azirikana umunsi umukunzi we yamubwiriyeho ‘Yego’, kandi yifuza kumarana nawe iminsi y’ubuzima asigaje kuri iyi si.

Uyu musore yabwiye Abayezu Assoumpta ko ‘akwiye ibyiza birenze nshobora gutanga’. Yasabye Imana kubagenda imbere mu rugo rushya rw’ubuzima bagiye gutangira.

Avuga ati “Imana itugende imbere, ituyobore muri uru rugendo dutangiye. Ndagukunda mukunzi.”

Mu butumwa bwo kuri Instagram, yavuze ko yakunze Assoumpta kuva ku munsi wa mbere bahura. Ati “Imana ikomeze ituyobore mu nzira ducamo.”

Abayezu Assoumpta warushinze yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Radio/Tv Isango Star, Televiziyo Tv10 binyuze mu kiganiro ‘Prime’ muri iki gihe akorera RBA.



Niyobuhungiro yasabye anakwa umukunzi we Assoumpta Abayezu mu birori binogeye ijisho


Niyobuhungiro yagaragaje impeta y'urudashira yambitse umukunzi we nyuma y'igihe bakundana 

Caleb Niyobuhungiro yitegereza umugeni we..... 

Bahoberanye bashirana urukumbuzi. Nyuma y'uko imiryango yombi ihaye umugisha intambwe bateye 

Umunsi w'igisobanuro kinini mu buzima bwa Assoumpta.... 

Niyobuhungiro Caleb yahaye impano yihariye umukunzi we Assoumpta nk'ikimenyetso cy'urukundo yamukunze 

Ibyishimo bidashira kuri bombi.... 

Ku buzima bwacu! Intangiriro y'urugendo rushya rw'ubuzima bwabo 

Assoumpta Abayezu na Caleb Niyobuhungiro bahuje imiryango yombi. Ni rwogere!  

  

Umusizi akaba n'umunyamakuru wa Radio Isango Star, 'Mushakamba' yasusurukije abitabiriye ubukwe binyuze mu mazina y'inka 

Assoumpta yacinye akadiho..... mu mbyino za Kinyarwanda.... 


Umunyamakuru wa Radio Isango Star, Kageme Grace ukora ikiganiro 'Isango Relax'


Abanyamakuru b'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Gloria Mukamabano na Ingabire Egidie Bibio bashyigikiye mugenzi wabo 


Umukinnyi wa filime Dusenge Clenia uzwi nka Madederi muri filime Papa Sava-Aherutse gushinga sosiyete y'ubwubatsi yise 'Clen Solutions Group'


Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Clarisse Uwineza [Clara Uwineza] ukora mu kiganiro 'Nta rungu' 


Umunyamakuru wa Tv1, Hope Icyzere 







Ubwo abasaza baganiraga mu gusaba no gukwa Assoumpta Abayezu


AMAFOTO YO GUSEZERANA IMBERE Y'IMANA: ASSOUMPTA &CALEB





Assoumpta yarushinze na Caleb nyuma y'igihe bari mu munyenga w'urukundo













IHERE IJISHO UKO UBUKWE BWA ASSOUMPTA NA CALEB BWAGENZE

">

Kanda hano na hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ndayishimiye Nathanael-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND