Mutesi Jolly ukomeje gutangaza abantu mu mbyino y’umukutirizo yabifurije umwaka mushya muhire

Imyidagaduro - 28/12/2022 12:21 AM
Share:
Mutesi Jolly ukomeje gutangaza abantu mu mbyino y’umukutirizo yabifurije umwaka mushya muhire

Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly wasangije abamukurikira amashusho mato yishimye bitangaje abyina umukutirizo indirimbo ya Koffi, yifurije abantu umwaka mushya muhire wa 2023.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:"Hano mbifurije umwaka mushya muhire. Nizera ko mwese muzinjira muri 2023 ukazababera uw’uburumbuke no kwaguka mu buzima, kandi muzibuke kwiyizera mukore cyane mudatezuka ku guharanira ahazaza haboneye."

Aya magambo yuje ubuhanga ya Mutesi Jolly yakoresheje yifuriza umwaka mwiza abamukunda, abamukuri n’abanyarwanda muri rusange yaherekesheje amafoto meza yambaye ipantaro n’ikoti bijyanye, mu nseko ye ikundwa n’abatari bacye.

Ni nyuma gato kandi y’uko yari amaze gusangiza abamukurikira amashusho abyina bidanzwe, ati:"Rero bambwiye ngo sinabasha kubyina ndababwira bampe urubyiniro, ubundi uku niko nabikoze ari nako kandi twizihiza impano y’ubuzima n’ibigwi bya Umurerwa Evelyne."

Yaba amashusho n’amafoto byose yasangije abamukurikira bigaragara ko byafashwe mu gihe kimwe cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Evelyne uheruka kuyigira, ariko Jolly na Knowless bakaba bari bamuteguriye ibirori nk’uko nawe yagiye abibategurira ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko.

Amashusho ya Mutesi Jolly abyina mu buryo budasanzweMuri ya nseko ye ikundwa n'abatari bacye yifurije umwaka mushya muhire abanyarwanda Yasabye buri umwe kugira ingamba nshyaJolly yavuze ko umwaka wa 2023 abantu bawinjiramo nta gutezuka mu mikorere no gushaka ahazaza heza

Yifurije amahirwe masa buri wese muri 2023


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...