Kaminuza yo muri Qatar yatangaje ko igiye gushyira icyumba cyarawemo na Lionel Messi mu nzu ndangamurage.
Icyumweru kirenga kirashize imikino y’igikombe cy’isi yaberaga muri Qatar irangiye, ikipe y’igihugu ya Argentine niyo yegukanye iki gikombe itsinze ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ku mukino wa nyuma hitabajwe penariti.
Kapiteni Lionel Messi ari mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye kugira ngo ikipe y’igihugu cye yegukane iki gikombe, mu mikino yose yakinnye muri iki gikombe cy’isi cy’uyu mwaka yatsinzemo ibitego 7 harimo na 2 yatsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma.
Lionel Messi yakoze amateka abifashijwemo na bagenzi be, atwara iki gikombe cy’isi yari yarahize ariko yarakibuze. Muri 2014 yari yarageze ku mukino wa nyuma ariko batsindwa n’u Budage, ndetse na 2018 bari bageze muri 1/8 batsindwa n’u Bufaransa.
Kuva Messi w’imyaka 35 yatwara iki gikombe bamwe
bahise batangira kumugira umukinnyi w’ibihe byose, kuko igikombe cy’isi aricyo
yari asigaje gutwara mu buzima bwe bw’umupira w’amaguru.
Icyumba Lionel Messi yararagamo kigiye gushyirwa mu nzu ndangamurage
Nyuma y’uko Lionel Messi yegukanye igikombe cy’isi, mu
rwego rwo kumuha icyubahiro kaminuza yo muri
Qatar yatangaje ko icyumba uyu mukinnyi yararagamo ubwo yari ari mu mikino y’igikombe
cy’isi cyabereye muri iki gihugu, igiye kukimurira mu nzu ndagamurage nto.
TANGA IGITECYEREZO