Umuraperi Bushali ni we uzaririmba mu birori byo guhitamo umuntu uzahiga abandi mu bahatatanye mu irushanwa “Urutozi Challenge Dance”, aho amanota azatangwa n’abarimo umubyinnyi akaba n’umuririmbyi Jack B.
Iri rushanwa riri gutegurwa n’inzu y’imideli yitwa
‘Urutozi Gakondo’, aho uzatsinda azaba yahize abandi mu kubyina neza indirimbo
“Wayawaya” ya Master KG, kandi yaserutse mu myambaro ya ‘Made in Rwanda’
ihangwa n’iyi nzu.
Ibirori byo gutangaza uwahize abandi bizaba ku wa 30
Ukuboza 2022, ku kibuga cya Club Rafiki giherutswe gufungurwa ahakinirwa Basketball.
Guhera saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri.
Guhitamo uwatsinze
bizarangwa n’ibikorwa by’imyidagaduro birimo nk’abahanzi bazasusurutsa
abazitabira uyu munsi nka Bushali wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Agasima’, ‘Mukwaha’
n’izindi zitandukanye.
Jack B ukuriye Akanama Nkemurampaka yabwiye InyaRwanda
ko batangiye kwitegura kugira ngo bazashyire umucyo muri iri rushanwa.
Yavuze ko iri rushanwa rigamije gukangurira cyane
abantu kwambara imyenda ikorerwa mu Rwanda no kureba uzahiga abandi kubyina
indirimbo ‘Wayawaya’.
Ati "Ni ikintu kinini twateguye ariko binyuze
muri 'Urutozi Challenge Dance’ nkanjye 'Brand Ambassador' icyo tugomba gukora
ni ugushishikariza abantu gukunda 'Made in Rwanda' bakumva y'uko atari imyenda
y'abantu b'aba Papa cyangwa abantu bakuze-ahubwo ari imyenda y'abantu bose.”
Jack B yavuze ko hari ibyo Akanama Nkemurampaka
kazagenderaho mu kwemeza uzahiga abandi, birimo ikinyabupfura, imyitwarire ku
rubyiniro, imbyino n’ibindi.
Yavuze ati “Icya mbere tuzagenderaho n’uburyo yinjiye
ku rubyiniro n’uburyo aserutsemo. Ikindi tuzareba imbyino n’uburyo bahuzamo.”
“Ikindi tuzareba imyambaro bazaba bambaye. Ni ukuvuga ko
amatsinda (Group) zose zigomba kuba zinjiriye mu ndirimbo bita ‘Wayawaya.”
Mu Kanama Nkemurampaka, Jack B ari kumwe na Olvis,
Joxy Parker ndetse na Tizzo. Ni mu gihe Dj Toxxyk, Dj Diallo ari bo bazavanga
imiziki bifashishije indirimbo zitandukanye. Biteganyiwe ko umunyamakuru Mc
Tino ariwe uzayobora ibi birori.
Iyi nzu y’imideli yateguye iri rushanwa iri ku isoko
kuva mu mwaka w’2019. Ikora imyambaro itandukanye cyane cyane iya Made in
Rwanda.
‘Urutozi Gakondo’ iherutse gufungura ishami muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwiyegereza abafana. Ariko inafite
amashami mu Rwanda, Dubai, Texas n’ahandi.
Iyi nzu y’imideli bayise ‘Urutozi’ bisanisha n’agakoko
kazwi nk’ ‘urutozi gafite imyitwarire myinshi kandi myiza.
Bati “Twakuruwe n’imiterere n’izina ry’aka gakoko.
Kubera urukundo, kuyobora no guhuza byatumye dushyigikirana mu gutangiza iyi
nzu y’imideli (Ubu imaze imyaka ine ku isoko).”
Umuraperi Bushali azaririmba mu birori bizapfundikira irushanwa "Urutozi
Challenge Dance"
Umuhanzi akaba n’umubyinnyi Jack B ni we ukuriye Akanama Nkemurampaka kazemeza uwegukana irushanwa
Umuhanzi Olvis wo mu itsinda Active ari mu bazatanga amanota muri iri rushanwa
Tizzo wo mu itsinda Active riherutse gusohora indirimbo ‘Kubicu’ ari mu bazagaragaza uwahize abandi
Ku wa 3 Ukuboza 2022, nibwo hazasozwa iri rushanwa ryo
kureba uwahize abandi muri ‘Urutozi Challenge Dance’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KIRIKA’ YA BUSHALI
REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KUBICU’ Y’ITSINDA ACTIVE
TANGA IGITECYEREZO