MU MAFOTO 20: Akari ku mutima wa Isimbi Model wahawe Range Rover ya Miliyoni 48 Frw ku isabukuru ye

Imyidagaduro - 27/12/2022 11:14 AM
Share:

Umwanditsi:

MU MAFOTO 20: Akari ku mutima wa Isimbi Model wahawe Range Rover ya Miliyoni 48 Frw ku isabukuru ye

Mu byishimo byinshi Isimbi Vestine wamamaye nka Isimbi Model yashimye cyane umugabo we ukunda guhora ashaka icyamushimisha ndetse akamenya n’ibyo akunda.

Isimbi Vestine wamamaye mu mideli nka Isimbi Model, yahawe n’umugabo we Shaul Hatzir impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Evoque, ku isabukuru ye y’amavuko nk'uko yabisangije abakunzi be kuri Instagram.

Yagize ati "Imana ihe umugisha umugabo wanjye kubera ko ahora aharanira icyanshimisha kandi azi neza ibyo nkunda. Impano y’isabukuru."

Ranger Rover Evoque ni imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 48 Frw. Izi modoka zigenda zirutanwa bitewe n’imyaka zagiye zisohokeramo.


Baryohewe n'urushako 

Mu ntangiriro za 2022 ni bwo Isimbi na Shaul Hatzir barushinze mu birori bitangaje byabereye muri Kigali Convention Center, nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo.

Isimbi ni umwe mu banyamideli bakomeye. Yagiye yitabira ibitaramo byo kumurika imideli binyuranye ndetse ni n’umwe mu bakobwa bagaragaye mu ndirimbo ’Closer’ yahuriyemo Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.



Ubwo yageraga ku mpano ye y'imodoka


Berekanye urukundo



Imodoka ye yayifotorejeho



Ubwo yari amaze kumuha urufunguzo



Imodoka yahawe ifite agaciro ka Miliyoni 48 Frw


Isimbi n'umugabo we nyuma yo kumuha imodoka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...