Isimbi Vestine wamamaye mu mideli nka Isimbi Model, yahawe n’umugabo we Shaul Hatzir impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover Evoque, ku isabukuru ye y’amavuko nk'uko yabisangije abakunzi be kuri Instagram.
Yagize ati "Imana ihe umugisha umugabo wanjye kubera ko ahora aharanira icyanshimisha kandi azi neza ibyo nkunda. Impano y’isabukuru."
Ranger Rover Evoque ni imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 48 Frw. Izi modoka zigenda zirutanwa bitewe n’imyaka zagiye zisohokeramo.
Baryohewe n'urushako
Mu ntangiriro za 2022 ni bwo Isimbi na Shaul Hatzir barushinze mu birori bitangaje byabereye muri Kigali Convention Center, nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo.
Isimbi ni umwe mu banyamideli bakomeye. Yagiye yitabira ibitaramo byo kumurika imideli binyuranye ndetse ni n’umwe mu bakobwa bagaragaye mu ndirimbo ’Closer’ yahuriyemo Meddy, Uncle Austin na Yvan Buravan.
Ubwo yageraga ku mpano ye y'imodoka
Berekanye urukundo
Imodoka ye yayifotorejeho
Ubwo yari amaze kumuha urufunguzo
Imodoka yahawe ifite agaciro ka Miliyoni 48 Frw
Isimbi n'umugabo we nyuma yo kumuha imodoka