RFL
Kigali

Mugenzi Bienvenue na Bertrand mu bitabiriye amahugurwa y'ubutoza mu gushaka License D

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:26/12/2022 22:43
0


Mugenzi Bienvenue na Iradukunda Bertrand bakinira Kiyovu Sports bari mu bantu 47 bitabiriye amahugurwa yateguwe na Dream Team Football Academy, azatangirwamo impushya z'ubutoza zo mu bwoko bwa D ( license D).



Ayamahugurwa agenewe abatoza b’abana bafite hagati y’imyaka 6 kugeza kuri 12, Ayo mahugurwa akaba yarateguwe kubufatanye bwa federation y’umupira w’amaguru  FERWAFA na DREAM TEAM FOOTBALL ACADEMY, murwego rwo kongerera ubumenyi abatoza batoza abana, akaba yatangijwe ku mugaragaro na Directeur Techique Mr.

Gerrad Busher, Mukuyatangiza yasabye abayitabiriye ko mugihe basoje amahugurwa batagomba kugenda ngo basinzire . Yagize ati “ Ndasaba ko abitabiriye aya mahugurwa , narangira nta kugenda ngo bicare , ahubwo ari ugukoresha ubumenyi bakuye muri ayo mahugurwa kandi ko bagomba gukomeza kwitabira n’andi mahugurwa kugira ngo bongere ubumenyi.

Aya mahugurwa rero biteganyijwe ko azarangira tariki 3 Mutarama umwaka utaha, ayobowe n'abarimu barimo Bazirake Hamim ,  Antoine Rutsindura bakunze kwita Mabombe na Muhire Hassan. Aya mahugurwa rero akaba akorwa mu rwego rwo gushaka ibisubizo mu bibazo by’ingutu bihari mu bumenyi bwo kw’igisha umupira w’abana.

Kugeza ubu biravugwako mu gihugu hari za academy cyangwa amarerero y’abana agera kuri 270 , abatoza batoza muri ayo mashuri akeshi usanga babikora kuko babikunze , ariko bakaba badafite ubumenyi buhagije kugira ngo bahe abana ubumenyi bukwiranye nikigero cy’imyaka bafite. Politique y’igihugu ya sports (Sports Development Policy 2030) yerekanye ko nyuma y’ikibazo cy’ibikorwa remezo bya siporo (Limited sports Infrastructure), hari kandi ikibazo cy’ubumenyi budahagije n’umubare udahagije w’abatoza bita kubana  bari hagati y’imyaka 6 kugeza kuri 12, aricyo bita  Grassroots level cyangwa primary School Age group).

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abatoza bagera kuri 45 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, hakaba harimo abakobwa babiri aribo Henriette Byukusenge na  Mutezinka Prisca.

Abanda bitabiriye amahugurwa harimo Mugenzi Bienvenue , Iradukunda Bertrand bakinira Kiyovu Sports , Inshuti Fidele wakiniye U-17 National Team akaba yarakinnyi mu makipe nka Kirehe FC na Espoire FC, Harimo Micomyiza Pio nawe wabaye umukinnyi mu makipe atandukanye nka Bugesera FC , Dusabimana Rashidi (Alias Weah ) nawe wakinnye muri Rayon Sports bose babarizwa muri Dream Team Football Academy nk’abatoza babana.

Tuvugana n’umuyobozi (CEO) wa Dream Team Football Academy Miss Evelyn Maina , yavuze ko aya mahugurwa ari igisubizo gisubiza ikibazo cyo kugira abatoza babihuguriwe biryo abana nabo bakabona ubumenyi buzatuma batera imbere. Ubuyobozi bwa Dream Team Football Academy bukaba bwongera gushimira FERWAFA kuba bakomeje gutanga ubumenyi kubatoza babana kuko abana aribo ntangiriro y’urugendo muguteza imbere umupira w’abana.

Iradukunda Bertrand wakiniye APR FC, Police FC, Bugesera FC, Mukura VS Gasogi United, Township na Kiyovu Sports arimo kuri ubu, nawe yari ari mubitabiriye aya mahugurwa


Mugenzi nawe ukinira Kiyovu Sports ari mubitabiriye aya mahugurwa

Henriette Byukusenge, ari mu bagore 2 bagaragaye muri aya mahugurwa

Mutezinka Prisca nawe yitabiriye aya mahugurwa, akaba asanzwe ari umutoza w'abana


Ramadhan ubanza iburyo nawe ni umukinnyi wa Kiyovu Sports wayigezemo avuye muri Mukura


Muhire Hassan ni umwe mu barimu bari guhugura aba batoza


Muhire afatanyije na Antoine Rutsindura

Didier Cyiza usanzwe ubu mu ikipe y'abasheshakanguhe ya ASV FC nawe yari yitabiriye aya mahugurwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND