Mugunga Christian usanzwe ari umuhanzi mu njyana gakondo yemereye ubufasha umwana w’umuhungu witwa Kaberuka Isaac, Buravan yari yemereye inkunga yo kumufasha mu muziki akaza gupfa atabikoze.
Kaberuka Isaac Kaberuka yagaragaje impano ye, ubwo yari
umwe mu bitabiriye igitaramo cyo gutanga ibihembo bya Kalisimbi. Uyu musore na
bagenzi be basabye Mc Nario ko yahabwa umwanya, akerekana ko afite impano yo
kuririmba.
Nario wari uyoboye ibirori yabimwemereye. Kaberuka
yabanje kuririmba indirimbo yitwa ‘Peace of Mind’ ya Shemi, abantu benshi bari
bateraniye ahabereye igikorwa batangarira impano y’uyu mwana w’umuhungu.
Uyu musore yahise asabwa na Nario kuririmba indi
ndirimbo y’umuhanzi akunda, aririmba ‘Gusaakaara’ ya Buravan. Iyi ndirimbo
yayiririmbaga arira, abajijwe impamvu asubiza ko uyu muhanzi yari yaramwemereye
ubufasha ariko ku bw’amahirwe make akitaba Imana batongeye guhura ngo amujyane
muri studio.
Ati ‘‘Buravan twahuye muri CHOGM yishimira impano
yanjye. Icyambabaje nyuma yahise arwara bityo aza gupfa atanjyanye muri studio, nk’uko yari yabinsezeranyije.’’
Mugunga wari umwe mu bitabiriye igikorwa cyo gutanga
ibi bihembo, yabanje aza imbere amufumbatiza amafaranga. Nyuma aza kugaruka
kubera kunyurwa n’ubuhanga bw’uyu mwana asaba ijambo, avuga ko amwereye
kumwishyurira amashusho n’amajwi indirimbo ebyiri.
Kaberuka wemerewe gukorerwa indirimbo afite imyaka 18, yiga mu mwaka wa
gatatu w’amashuri yisumbuye. Avuka mu bana barindwi akaba uwa kabiri. Uyu musore
wavukiye muri Nyarugenge yatangiye
umuziki mu 2018.
Abahanzi akunda harimo Nel Ngabo, Kenny Sol na Ish
Kevin. Yiga ku Kabusunzu.
Mugunga Christian wamwemereye ubufasha yabonye izuba ku wa 18 Kanama 1983, avukira i Burundi mu nkambi y’impunzi yarimo bamwe mu banyarwanda bari barahejejwe ishyanga kubera imiyoborere mibi yari mu Rwanda.
Ni umwe mu bahanzi baririmba injyana gakondo. Ubusanzwe
aba mu Mujyi wa Dubai aho acuruza ‘avoka’.
TANGA IGITECYEREZO