Mu rwego rwo kwizihiza Noheli, Umugore wa Cristano Ronaldo yahaye umugabo we impano y'imodoka ihenze cyane.
Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Portugal, Cristano Ronaldo nyuma yo gusezererwa muri 1/4 mu gikombe cy'isi cy'uyu mwaka cyaberaga muri Qatar, yahawe impano y'imodoka y’akataraboneka mu rwego rwo kwizihiza Noheli.
Ku munsi w’ejo nibwo ku isi yose hizihijwe ibirori bya Noheli, ndetse hanatangwa impano. Uyu munsi Georgina Rodriguez usanzwe ari umunyamideri akaba n'umugore wa Kizigenza Cristiano Ronaldo, yamutunguye amuha imodoka iri mu bwoko bwa New Rolls Royce ifite agaciro ka Miliyoni 250 z'amayero.
Iyi modoka yakozwe mu mwaka wa 2022 ikaba ifite imyanya 4 yo kwicaramo. Cristano Ronaldo mu rwego rwo kwishimira iyi mpano, yagiye kuri Instagram ye ikurikirwa n'abarenga miliyoni 523 ashyiraho ifoto y'imodoka, munsi yandikaho ngo “wakoze rukundo rwanjye”.
Impano Cristiano Ronaldo yahawe
Georgina Rodriguez nawe abinyujije kuri Instagram ye yashyizeho amashusho yafashwe, igihe yatunguraga Cristano Ronaldo amuhereza iyi modoka. Uyu mukinnyi akimara kubona imodoka umugore we yamugeneye, yahise ayisimbukiramo ari kumwe n'abana be.
Cristiano Ronaldo wahawe impano ihenze kugeza ubu nta kipe afite, uyu mukinnyi yavuye muri Manchester United ku bwumvikane ariko kubona indi kipe yifuza bikomeje kugorana.
Amakuru ashyirwa hanze n'ibinyamakuru mpuzamahanga ni uko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza muri Saudi Arabia, kujya gukina mu ikipe ya Al Nassr iri kumuha ibifurumba by'amafaranga.
Kizigenza Cristiano Ronaldo aseka kubera gutungurwa n'umugore we
Ronaldo n'umuryango we wose bicaye mu mudoka yahawe nk'impano
TANGA IGITECYEREZO