Ni ibirori
byabaye kuri uyu wa 25 Ukuboza 2022. Abantu batandukanye bari babukereye baje
kwizihiza umunsi w’ivuka rya Yezu/Yesu ari nako benshi bari barimbye mu myambaro
yiganjemo amabara y’umweru.
Byayobowe
na MC Nario uzwi cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro nk’umushyushyarugamba
n’umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru birimo na Flash TV.
Deelax The
DJ na DJ Alvin nibo bavanze imiziki yacuranzwe muri iri tangwa ry’ibi bihembo,
mu gihe umuhanzi Kayigire Josue wamenyekanye nka Afrique yasusurukije abitabiriye iki gikorwa afatanyije na Uwizeyimana Hamissi [Malizuku].
Afrique washyize akadomo kuri ibi birori yaririmbye indirimbo zitandukanye zashimishije benshi zirimo 'Agatunda', 'Rompe', 'My Boo' n'izindi ze zigezweho.
Mugenzi we Malizuku uri mu bahanzi bakizamuka we yaririmbye indirimbo ze ziganjemo iztaramenyekana mu mitwe y'abantu zirimo iyitwa 'Feel' aheruka gushyira hanze.
Uko ibihembo byatanzwe
-Umunyamakuru w’imyidagaduro w’umwaka: Iradukunda Moses/RBA
-Umukinnyi wa
filime w’umwaka: Clarisse Umugeni. Uyu yanditse filime zirimo ‘Umukobwa
Samantha’ akaba umwe mu bayobozi ba filime muri Citymaid
-Itsinda
ribyina Kinyarwanda ry’umwaka ryaka ryabaye Inkerabirori
-Umukobwa
wagaragaye mu mashusho y’indirimbo wigaragaje mu 2022: Kundwa Agasaro Shadia [Shaddy].
Uyu agaragara mu mashusho y’indirimbo "Umuana" ya Kevin Kade
-Umuririmbyi
mwiza wa Karaoke mwiza w’umugore: Ange Mutsu
- Umuririmbyi
mwiza wa Karaoke mwiza w’umugabo: Serge Dior
-Uwamenyekanishije
ibihangano w’umwaka: Patrick Promoter
-Uvuga
rikijyana kuri Youtube: Djihad
-Uwateguye
ibirori agahiga abandi mu 2022: Nickita & Djarila
-Umunyamakurukazi
mwiza w’imyidagaduro mu 2022: Kawera Jeannette/ The New Times
-Umushyushyarugamba
w’umwaka: Mc Brian
-Umuhanzikazi
w’umwaka: Alyn Sano
-Umuraperi
w’ibihe byose: Oda Paccy
-Inzu yo kwidagaduriramo yahize izindi: Shooters Lounge
-Umusobanuzi
wa filime w’umwaka: Rocky Kirabiranya
Ibi bihembo
byatangiye gutangwa mu 2018 byitwa Made In Rwanda Awards. Haje kongerwamo ibindi birimo Service Excellence Award,
Consumers Choice Award, KIMFEST Awards & Fashion Show, Karisimbi
Entertainment Award n’ibirori bihuza abafana n’ibyamamare byiswe Fans Hangout
Party.
Karisimbi
Ent Awards 2022 iri mu rwego rwo gushimira abari mu ruganda rw’imyidagaduro mu
Rwanda no mu karere ruherereyemo. Abashimirwa barimo abahanzi, abanyamakuru,
aba Dj, abakora Karaoke n’abandi.
Uretse indirimbo
zacuranzwe n’abahanzi baririmbye hanamuritswe imideli mu rwego rwo gukomeza
guteza imbere uru ruganda.

Malizuku yasusurukije abitabiriye ibi birori

Abantu batandukanye bari babukereye

Umunyamakuru Iradukunda Moses yegukanye igihembo cy'umunyamakuru mwiza w'imyidagaduro w'umwaka w'umugabo

Clarisse Umugeni usanzwe uzwi muri sinema yegukanye igihembo cy'umugore witwaye neza


Rocky Kirabiranye yabaye umusobanuzi w'umwaka wa 2022 avuga ko abitse ibikombe byinshi ku buryo kubibara bimugora

Nicki & Djarila begukanye igihembo cy'abahize abandi mu gutegura ibirori mu 2022

Sunday Justin uri mu bagize uruhare mu itegurwa ry'iki gikorwa yari yabukereye

Djihad yatwaye igihembo cy'uvuga rikijyana kuri Youtube

Abafata amafoto bari bahawe rugari

Inzoga zari zihari ku bwinshi

Kamaro ni umwe mu bitabiriye ibi birori

Patrick Promoter uri iburyo yatwaye igihembo cy'uwatanze umusanzu mu kuzamura impano mu 2022


MC Nario niwe wayoboye ibirori byo gutanga ibi bihembo

Shaddy yahize abandi mu kwitwara neza mu mashusho y'indirimbo

Djihad na Isimbi Model bari bahuje urugwiro


Umuhanzi Mugunga Christian aha igihembo Inkerabirori Troupe yahize abandi mu matsinda abyina gakondo

Mugunga ubwo yatangazaga uwegukanye igihembo yatanze

Imyambarire ya Ella yatunguranye muri ibi birori

Isimbi Model na Miss Biggie bafatana ifoto nka bamwe mu bari bambaye neza muri ibi birori

Ange Mutsu yabaye umuririmbyikazi wa Karaoke w'umwaka

Uyu musore yishimiwe nk'umwe mu banyempano mu kuririmba. Yasabye guhabwa umwanya awuhawe aririmba indirimbo zirimo 'Peace of Mind' ya Shemi, 'Gusaakaara' ya nyakwigendera Buravan n'izindi

Serge Dior yatwaye igihembo cy'umuririmbyi mwiza w'umwaka wa Karaoke w'umugabo

Alyn Sano yabaye umuhanzikazi w'umwaka

Shooters Lounge yabaye ahantu ho gusohokera hahize ahandi muri Kigali

Afrique yasusurukije abitabiriye




AMAFOTO-Ndayishimiye Nathanael
