Kigali

Danny Mutabazi yahaye impano yihariye Israel Mbonyi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/12/2022 7:53
0


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi yahaye impano yihariye mugenzi we Israel Mbonyi amushimira kudacika intege mu rugendo rwe rw’umuziki no guhembura ubwoko bw’Imana kuva mu 2015 yumviye ijwi ry’Imana.



Danny Mutabazi ni umwe mu bahanzi b’indirimbo ziha ikuzo Imana baririmbye mu gitaramo ‘Icyambu Live Concert’ Israel Mbonyi yamurikiyemo album ebyiri.

Mutabazi yaririmbye nyuma ya Annette Murava waririmbye indirimbo ‘Niho nkiri’ ndetse na James na Daniella baririmbye indirimbo ‘Yongeye guca akanzu’ bakoranye na Israel Mbonyi, iri mu zikunzwe muri iki gihe.

Danny Mutabazi ni umwe mu bahanzi b’abahanga mu Rwanda akaba n’umwanditsi ukomeye. Yifashishije ikaramu ye yanditse indirimbo ‘Isaha’ ya Vestine na Dorcas.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022, uyu muririmbyi yahuriyemo na Vestine na Dorcas mu gitaramo cyabo bamurikiyemo album bise ‘Nahawe Ijambo’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Muri iki gitaramo Danny Mutabazi yaririmbye indirimbo imwe nyuma y’uko yari izamuwe na mugenzi we Israel Mbonyi bamaze igihe ari inshuti z’akadasohoka.

Nyuma yo kuririmba, Danny Mutabazi yavuze ko yanyuzwe n’urugendo rw’umuziki wa mugenzi we kuva mu mwaka wa 2015 yiyeguriye Imana.

Mutabazi yavuze ko nk’umuhanzi azirikana neza imvune zo gukora indirimbo yaba mu buryo bw’amajwi cyangwa se mu buryo bw’amashusho. Azi kandi imvune abahanzi bahura nazo muri studio iyo bagiye gukora indirimbo.

Uyu muririmbyi yashimye Israel Mbonyi ku bw’imbaraga yashyize mu muziki we. Avuga ko atabona impano yo guha mugenzi we uretse iyo yamuteguriye afatanyije n’umugore we utabashije kuboneka muri iki gitaramo.

Yasabye abari muri iki gitaramo gufatanya nawe kwifuriza ubuzima bwiza Israel Mbonyi. Ati "Imama imwagure kurushaho. Imukoreshe iby'ubutwari. Imana izamuhe iherezo ryiza.”

Nyuma yo guhabwa iyi mpano, Israel Mbonyi yashimye Danny Mutabazi agira ati "Urakoze cyane, Imana iguhe umugisha.”

Ururaro Danny Mutabazi yahaye Israel Mbonyi, twamenye ko rwakozwe na Jacky Flower - mushiki wa Mr. Kagame, uherutse kwinjira mu muziki aho yahise akorana indirimbo na musaza we bakayita "Warandinze".

Danny Mutabazi ni umugabo wubatse washakanye na Mahoro Bernadette (Berry) mu birori byabaye mu 2021. Abarizwa mu itorero rya ADEPR, akaba yarinjijwe mu muziki n'indirimbo "Calvary".

Yatangiye kuririmba kera ariko kuririmba ku giti cye abitangira mu 2015, ibisobanuye ko amaze imyaka 7 mu muziki. 

Ni urugendo rwamuhiriye dore ko uyu munsi wa none ar guhabwa ubutumire hirya no hino mu gihugu mu bitaramo byiganjemo ibibera mu nsengero.

Danny Mutabazi amaze gukora indirimbo zirimo: Binkoze ku mutima, Amarira y'Ibyishimo, Siyoni, Ngiye kwa Yesu, Ntiwanyihakanye, Imbabazi, Ntacyo bitwaye, Calvary, Saa Cyenda, Umutangabuhamya, na Ineza yawe Ft Aime Uwimana.

Tariki 02/06/2019 ni bwo yamuritse Album ye ya mbere mu gitaramo cyabereye muri Dove Hotel. Ni igitaramo cyahumuye abakunzi b'umuziki wa Gospel, babona impano ikomeye afite batangira kumukunda kurusha mbere. 

Danny Mutabazi yahaye impano yihariye mugenzi we Israel Mbonyi amushimira kudacika intege 

Mutabazi yatanze indabo zanditseho ‘Urakoze Mbonyi’. Yavuze ko iyi mpano yayiteguye afatanyije n’umugore we 

Israel Mbonyi yashimiye mugenzi we Dany Mutabazi ku bw’iyi mpano yamuhaye


Israel Mbonyi yavuze ko kumenya Imana ‘ni byiza cyane’ 

Israel Mbonyi yavuze ko gukizwa bitakubuza gukomeza kuba ‘umusore mwiza’ 

Israel avuga ko gukizwa atari ukwambara imyambaro ihishe umubiri. Ati “Ushobora gukira ukaguma ‘vibes’ zawe 

Israel Mbonyi yavuze ati “Ngo uyu mugoroba twakoze amatekano. Hano hantu huzuye.” 

Israel yaririmbye indirimbo zirimo ‘Yaratwimanye’, ‘Baho’, ‘Urwandiko’ n’izindi 

Muri iki gitaramo, Danny Mutabazi yaririmbye indirimbo imwe yise 'Igitondo'



Kanda hano urebe amafoto menshi 

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND