Kigali

AMAFOTO 50 ya mbere ya Israel Mbonyi mu gitaramo yandikiyemo amateka avuguruye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2022 21:56
2


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yanditse amateka avuguruye aba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wujuje inyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, kuko amatike yashize habura amasaha macye ngo iki gitaramo gitangire.



Israel Mbonyi wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Umukunzi’ yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko Imana yasubije gusenga kwe, nyuma y’imyaka itanu yari ishize adataramira abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

Ni mu gitaramo gikomeye "Icyambu Live Concert" yakoze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2022, cyahuriranye no kwizihiza Noheli.

Ni igitaramo cyihariye, kuko cyahujwe no kumurikira abakunzi be album ebyiri harimo album ye ya kane yise "Icyambu" yasohoye mu mpera z’umwaka ushize.

Hari kandi album ya gatatu yise ‘Mbwira’ yagiye hanze mu 2019. Album ye ya mbere yayise ‘Number One’ yagiye hanze mu 2014, iya kabiri yayise ‘Intashyo’ yayimuritse muri 2017 mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali.

Israel Mbonyi aherutse kubwira ibitangazamakuru birimo InyaRwanda, ko Album yayise ‘Icyambu’ mu rwego rwo kumvikanisha uko Imana yamuhamagaye.

Yavuze ati "Iki gitaramo rero ni icyo kumurika Album ebyiri icyarimwe, iyo yitwa ‘Mbwira’ n’iyindi yitwa ‘Icyambu’."

Akomeza ati “Icyambu rero ni ubuhamya bwanjye. Ni uburyo Imana yampamagaye, ni uburyo Imana yanganirije impamagarira kuyikorera. Niyo mpamvu album nayise ‘icyambu’. Kuko nibaza ko ikubiyemo inkuru yose y’urugendo rwanjye no gukorera Imana.”

Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yaserutse yambaye imyenda y’ibara ry’umweru aranzika mu ndirimbo zitandukanye yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye, ariko yahereye ku ndirimbo ye yise 'Icyambu' imaze kurebwa n'abantu barenga miliyoni 3.

Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro ahagana saa mbiri z’ijoro. Ntiyigeze ava ku rubyiniro ahubwo yagiye yakira bagenzi be yatumiye muri iki gitaramo;

Barimo nka Annette Murava baririmbanye indirimbo ‘Niho Nkiri’, ndetse na James na Daniella baririmbanye indirimbo ‘Yongeye guca akanzu’.

Israel Mbonyi aherutse kuvuga ko nta byinshi yashingiyeho mu gutumira aba bahanzi bafatanije nawe muri iki gitaramo, ahubwo yagendeye ku kuba ari abanyempano. 

Yanavuze ariko ko yashingiye ku byo aba bahanzi bazakorana muri iki gitaramo. Ati “Ibyo nifuza gukora bihura neza n’ibyo tuzakora mu gitaramo.” 

Israel Mbonyi yaserutse yambaye imyenda yiganjemo ibara ry'umweru

Israel Mbonyi yakoze igitaramo gikomeye yandikiyemo amateka avuguruye, mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana 

Kuva mu mwaka wa 2015, Israel Mbonyi ari mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana 

Umutima wishimye wa Israel Mbonyi wamuritse album ze ebyiri mu gitaramo yise ‘Icyambu Live Concert 

Israel Mbonyi yifashishije abaririmbyi n’abacuranzi basanzwe bakorana mu muziki w’indirimbo ziha ikuzo Imana 

Israel Mbonyi w’imyaka 30 yashimye Imana ku bwo kumuherekeza mu rugendo rwe rw’umuziki 

Israel Mbonyi yasabye Imana gukiza abarwayi, no kurebana impuhwe buri wese 

Mu nkuru mbarankuru ye, Israel Mbonyi avuga ko yakuriye mu muryango wa Gikirisitu ariko yakijijwe ageze mu mashuri yisumbuye

Israel Mbonyi yavuze ko yavutse kandi akurira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Israel Mbonyi wamamaye mu ndirimbo zirimo "Number One" yaririmbye yicurangira na gitari nk'ibisanzwe

Israel Mbonyi yavuze ko hari ijoro rimwe yaryamye Imana iramugenderera mu nzozi imwumvisha inyungu ziri mu kuyikorera

Israel Mbonyi, umunyamuziki wize ibijyanye na 'Pharmacy' akiyegurira Imana na n'ubu


Israel Mbonyi yashimye mu buryo bukomeye buri wese wamushyigikiye kuva atangiye umuziki






KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ICYAMBU' YA ISRAEL MBONYI

">

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Best Future from Today -BFT1 year ago
    Imana ihabwe icyubahiro kubw'umurimo ukomeye ikoresha Umwana wayo Israel Mbonyi mu kw'ugura ubwami bwayo no gufasha Imitima y'abanyarwanda. Urugero rwiza abahanzi nyarwanda bagenderaho mu kwagura umurimo. fromBFT
  • Nkunda mbonyi3 months ago
    Nkunda mbonyi isiraer





Inyarwanda BACKGROUND