Saa 19:15 nibwo igitaramo cyatangijwe ku mugaragaro n’isengesho
rya Ivan Ngenzi, wayoboye iki gitaramo nk'umushyushyarugamba (MC) atangira yisegura ko amasaha yari
yateganijwe atariyo igitaramo cyatangiriyeho.
Ahanini byaturutse ku mubare w'abantu benshi, bari bakiri hanze bategereje kwinjira muri iki gitaramo.
Nyuma yo kuririmbana n’abitabiriye iki gitaramo, Ivan Ngenzi uri mu baramyi
bakomeye yifashishije indirimbo zirimo izo muri Kiliya Gatolika nka ‘Ni Wowe Mugenga’, ubundi abantu bafatanya nawe kwinjira mu byishimo bya Noheli.
Saa 19:37 hakiriwe ku rubyiniro itsinda ry’abacuranzi b’ingoma, baherekejwe n’abambaye imyenda y'ibara ry'umweru bagendaga bazunguza mu kirere amadarapo yanditseho
amazina y’Imana arimo Adonai, Elohim n'ayandi banafite urumuri mu ntoki.
Bari kumwe kandi n’abasore n’inkumi bagendaga bavuga ku
iremwa ry’isi n’uburyo byose byahinduwe n’umucyo, mu gihe mu iremwa byari
umwijima bagaruka ku buryo Imana ari itangiriro ikanaba n'iherezo kandi ko yariho
izanahoraho.
Bagaruka kandi kuri Noheli umunsi w’ivuka rya Yesu Kristo, umunsi nyir’izina igitaramo cyabereyeho n’uburyo yabaye isoko yo gukira kw’abamwizera nyuma y’urupfu rwe ku musaraba igorogota, akaba ‘Icyambu’ cy’abamwemera ukwiye guhimbazwa no gushimwa.
Israel Mbonyi aherutse kubwira itangazamakuru ko yahisemo ko iki gitaramo kiba ku munsi wa Noheli, mu rwego rwo gufasha abakristu kwizihiza byihariye uyu munsi.











Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Yvan Ngenzi yinjije abantu muri iki gitaramo yifashishije indirimbo zitandukanye zo muri Kiliziya Gatolika

Yvan Ngenzi yakoze uko ashoboye kugira ngo binjire mu byishimo bya Noheli


Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adams bitabiriye iki gitaramo

Umuhanzi wagwije ibigwi mu Rwanda, Masamba Intore ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo

Umuhanzikazi Ikirezi Deborah ubarizwa muri Canada, akaba umukobwa wa Masamba Intore ntiyacitswe n'iki gitaramo


AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
