Israel Mbonyicyambu wamamaye nka Israel Mbonyi yamaze guhamya ko ari mu bahanzi bafite igikundiro aho abantu bamaze kuhagera kubwinshi kandi n’amatike yamaze gushira.
Igitaramo cya Israel Mbonyi cyatanze umwihariko
kuko abantu batangiye kugera ahabereye igitaramo mu masaha ya saa cyenda saa
kumi bahita banatangira kwinjizwa muri BK Arena.
Isaha ya saa kumi nimwe yageze abantu bamaze
kwinjira ari nako ibyuma byarimo bishyushywa muri ay’amasaha kandi nibwo Israel
Mbonyi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashimye Imana.
Ibi bikaba byatewe nuko amatike yabagombaga kwitabira igitaramo yashize hakiri kare ati:”BK Arena amatike yamaze gushira mwami mwiza urakoze.” Igitaramo cya Israel Mbonyi kikaba itike ya macye yari ibihumbi 5Frw iya menshi ibihumbi 20Frw .
Polisi yatangiye gufasha abantu kubona aho baparika mbere y'uko binjira
Ahagana saa kumi n'imwe z'umugoroba BK Arena yatangaje ko amatike yashize
Ni ab'ibwotamasimbi bitabiriye iki gitaramo cy'umuhanzi w'umunyarwanda
Mu gitaramo nk'iki ni byiza kwitwazwa Bibiliya, ukajya unyuzamo ugasoma ijambo ry'Imana
Coca-Cola ivuga ko yishimiye gutera inkunga iki gitaramo cya Israel Mbonyi
Aba mbere bageze kuri BK Arena ahagana saa cyenda z'amanywa ariko umurongo w'imodoka urarombereje
Uruganda rwa Bralirwa rwateye inkunga iki gitaramo binyuze mu kinyobwa cya 'Coca-Cola'
Imodoka zatangiye kubura aho ziparika- Ndetse, imbere mu gitaramo basaba abaparitse neza gusubirayo guparika neza
Kanda hano urebe amafoto y'iki gitaramo
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDAKUBABARIYE' YA ISRAEL MBONYI
TANGA IGITECYEREZO