Kigali

Ange Kagame n’umuryango we bageneye ubutumwa abanyarwanda muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’ubunani-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/12/2022 13:10
2


Ange Kagame n’umuryango we bifurije ibiruhuko byiza, birimo Noheli n’umwaka mushya muhire abanyarwanda bose.



Ateruye umwana w’imfura yabo n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma ateruye Ubuheta bwabo, bose ubona ko banyuzwe no kwizihizanya Noheli, Ange Kagame yageneye ubutumwa abanyarwanda.

Abinyujije kuri konti ye ya twitter, Ange Kagame umukobwa wa Perezida Kagame yavuze ko we n’umuryango we babikuye ku mutima bifurije ibiruhuko byiza abantu bose.

Yagize ati “Tubifurije ibiruhuko byiza tubikuye ku mitima yacu ishimira.” yongeraho umuryango wabo ‘Ndengeyingoma’.

Ange Kagame asoje umwaka mu byishimo byinshi kuko nibwo yibarutse ubuheta bwe, umwana waje akurikira imfura yabo.

Ku wa 19 Nyakanga 2020, ni bwo Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yibarutse imfura ye y'umukobwa n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.


Ange Kagame n’umuryango we

Icyo gihe, Perezida Kagame yanditse kuri Twitter avuga ko we na Madamu Jeannette Kagame bishimiye kwakira umwuzukuru, anashima kandi umukobwa we n’umukwe we ku bw’imfura yabo.

Ku wa 06 Nzeri 2020, Perezida Kagame yabwiye RBA ko kuba Sogokuru w’abana ari ukuzamurwa mu ntera.

Ati “Ni bishya kwitwa Sogokuru, ariko ni byiza cyane. Nari menyereye kwitwa Se w’abana. Iyo wabaye noneho na Sekuru w’abana uba wazamutse mu ntera ni nka ‘promotion’. Ni indi ‘grade’ yo hejuru ishimishije.”


Ange Kagame yageneye ubutumwa abanyarwanda muri iyi minsi mikuru

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu, umwanya we azawuharira kwita ku buzukuru be. Akomeza ati “Nindangiza iyi mirimo mwanshinze, mpora niteguye kuzatangira indi mirimo yo kureberera abuzukuru….”

Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma bahamije isezerano ryabo ku wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019 mu birori bibereye ijisho, byitabiriwe n’abantu bo mu miryango yombi n’abandi batumirwa bari bahawe ubutumire.

Imwe mu mafoto y’urwibutso ya Ange Kagame






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Masengesho ,.Anualite1 year ago
    Namwe noheri nziza.twebwe noheri ntakigenda kuko inzara imeze nabipe.
  • Ishimwe claire1 year ago
    Muraho neza imana ikomez kubarinda gx mpuzadufashye muduhe akazi abanyeshuri dusoje kwiga murakoze🙏🙏🙏





Inyarwanda BACKGROUND