Umuziki wo Ntara y’Uburengerazuba uri ku isonga, ugereranyije no mu zindi Ntara. Uyu muziki ntabwo uryohera abahatuye gusa, ahubwo uryohera n’abandi batandukanye bikagaragarira mu buryo bawukunda.
Iyo dutereye amaso mu turere 7 tugize iyi Ntara aritwo;
Rubavu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Nyamasheke, Rusizi na Nyabihu,tugize Intara
y’Uburengerazuba, dusanga hari uturere tugifite akazi gakomeye mu rwego rwo
kuzamura imyidagaduro yaho, na cyane ko hari utwo ushobora gusanga tutabamo inzu n’imwe
itunganya umuziki cyangwa ngo ube wahabona umuhanzi. Ibi bituma utu turere
dufatwa nk’utwasigaye inyuma.
Mu biganiro twagiranye n’abatandukanye barimo umunyamakuru wa Radiyo Rubavu, Big Shem [Salomon], Deo Habineza wa Radiyo Rusizi, Yvan Traz ,… niho havuye aba bahanzi 5 b’imena mu Ntara y’Uburengerazuba.
Aba
bahanzi nibo basoje umwaka ku isoko mu bikorwa by’imyidagaduro, nibo bahanzi
bakoze indirimbo zirenze imwe kandi zikumvikana mu Ntara yose ndetse no mu
gihugu muri rusange.
URUTONDE
RW’ABAHANZI 5 BASOJE UMWAKA WA 2022 BAYOBOYE ABANDI mu Burengerazuba:
1. Javanix
Uyu musore yakoresheje imbaraga nyinshi muri uyu mwaka wa 2022, ni umwe mu basore bakoze iyo bwabaga kugira ngo umuziki wabo ugere kure mu buryo bwose. Uyu muhanzi yitabiriye ibitaramo binyuranye harimo n’ibyo nawe ubwe yiteguriye.
Javanix ni umuhanzi wo mu Karere
ka Rusizi waguye umuziki we mu buryo bwagaragariye buri wese. Javanix yakoze
indirimbo zitandukanye, muri zo izasohokeye kuri channel ye harimo; Amabiya n'izindi.
2. Ben Adolphe.
Uyu muhanzi ni umwe mu bashyigikira umuziki nyarwanda by’umwihariko umuziki wo Ntara y’Uburengerazuba, binyuze mu bitaramo byinshi yitabiriye mu Karere ka Rubavu ari naho akomoka.
Uyu muhanzi yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo iyo yafatanyije na
Platini P bise Aba Ex , iyo yafatanyije na Papa Cyangwe , yasohoye indirimbo
yise Nkawe, Rimwe na Bella n’inzindi. Ben Adolph yagaragaje ko ari umuhanzi
ufite icyerekezo gikomeye muri muzika.
3. Mary Igene.
Mary Igene, ni umukobwa ukorera umuziki mu Karere ka
Rubavu. Igene yakoze indirimbo zitandukanye zirimo iyo yafayanyije na Ben
Kayiranga bayita ‘WHY ME’, iyo yise ‘MUTIMA’ n’izindi zirimo iyo yafatanyije n’ibyamamare
bitandukanye. Igene Mary ni umwe mu bakobwa batanga icyizere muri muzika y’Intara
y’uburengerazuba muri rusange.
REBA HANO WHY ME YA IGENE MARY
4. Yani Rukumbi.
Yani Rukumbi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye
zirimo; Donke (Don’t Care), Rizava yafatanyije na Element Elee, Inkoni n’izindi
zitandukanye zasohotse muri uyu mwaka wa 2022. Uyu musore ari mu batanga icyizere
nk’umuhanzi uzakora umuziki mwiza muri iyi Ntara y’Uburengerazuba.
REBA HANO INKONI YA YANI RUKUMBI
5. Malizuku.
Uyu ni umusore wo mu Karere ka Rusizi. Ni umwe mu bahanzi bafite intego n’icyerekezo gikomeye. Malizuku yasoje umwaka wa 2022 ahagaze neza cyane muri iyi Ntara y’Uburengerazuba. Malizuku aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Feel’.
TANGA IGITECYEREZO