Yamenyekanye mu kubyinisha ikibuno! Holly Gigi asoje umwaka mu mbyino nshya-AMAFOTO

- 25/12/2022 10:56 AM
Share:
Yamenyekanye mu kubyinisha ikibuno! Holly Gigi asoje umwaka mu mbyino nshya-AMAFOTO

Niyitegeka Holly Gift Amale wamamaye mu mbyino zo kubyinisha ikibuno yemeje ko afite icyerekezo cy’umuziki we, ndetse n’imbyino yamamayeho zo kubyinisha ikibuno zizwi nka ‘Twerk’.

Uyu mukobwa wamamaye mu bitaramo bitandukanye kubera uburyo abyinisha ikibuno ndetse mu ndirimbo na cyane ko asanzwe ari umuhanzi, yatangarije Inyarwanda.com ko asoje umwaka neza avuga ko impano ye yo kubyina ikomeje kandi ko adateze kuyifasha hasi.

Niyitegeka Holly Gift wamamaye nka Holly Gigi, yavuze ko agiye gukomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga, kugira ngo urukundo afitiye impano ye rukomeze kwiyongera.


Mu mugambo ye yagize ati: “Uyu mwaka dusoje nakoze byinshi, nagerageje kwerekana ko nshoboye mu mpande zose haba mu kubyina Twerk (Kubyinisha ikibuno), ndetse n’izindi bigendana harimo no kuririmba kuko ndi umuhanzi.

Ndishimira urwego nagezeho ariko ku bwanjye ndashaka gukomeza gukora cyane, imbuga nkoranyambaga zanjye nkoresha zikomeze zimenyekane. Uyu mwaka tugiye gutangira ni umwaka wanjye, ni umwaka niyemeje gukora ibitandukanye mu buryo bwose. Uyu mwuga wo kubyinisha ikibuno (Twerking) ni mwiza kandi ndawukunda ".

Holly Gigi yemeza ko hari amafaranga yabonye aturutse muri uyu mwuga na cyane ko yagiye ajya mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye, bamusabye kubaha ubufasha. Ati: “Hari indirimbo z’abahanzi bamwe na bamwe nagiyemo kandi mbikora neza, kandi nakuyemo inyungu nyinshi cyane. Kugeza ubu nakoze byinshi, ariko uyu mwaka wa 2023 ugiye kuba umwaka w’amateka kuri Gigi bazi ".

Ubusanzwe Holly Gigi ni umukobwa wo mu Karere ka Rubavu uzwi cyane muri izi mbyino za Twerk, ubuhanzi ndetse no kuba yarize ibijyanye no kurwana. Uyu mukobwa uherutse gusoza amasomo ye mu buganga, yashimiye abafana be, abanyarwanda bose muri rusange ndetse n’umuryango we wamubaye hafi mu mpano.

Gigi azwi ku ndirimbo zirimo; Mama, Twerk. Imbyino za ‘Twerkin’ ntabwo zimenyerewe cyane mu Rwanda, ndetse n’abazibyina ntabwo bakunda kubishyira ku mugaragaro nk’uyu mwari.

Holly Gigi afite ingamba nshya mu mwaka wa 2023


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...