RFL
Kigali

Apôtre Mignonne, Coach Gael na Alliah Cool mu bitanze asaga Miliyoni 15 Frw yahawe na Vestine na Dorcas-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2022 1:06
0


Abantu batandukanye biganjemo ibyamamare batanze inkunga y’amafaranga arenga 15,000, 000 Frw yo gushyigikira impano y’abahanzikazi Vestine na Dorcas bamuritse album yabo ya mbere bitiriye indirimbo yabo “Nahawe Ijambo.”



Iyi nkunga yatanzwe mu gitaramo aba bakobwa bakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 bamurika album yabo ya mbere bise “Nahawe Ijambo.”

Iyi nkunga yatanzwe nyuma y’aho Apôtre Munezero Alice Mignonne yari amaze kwigisha. Nyuma yo kwigisha uyu mubyeyi yagize ati “Uburyo nashatse kubasiga ni uku. Ubuhanuzi bwa mbere bukwereka ko uzakomera ni ugushyigikira abo Imana yakomeje.”

Uyu mubyeyi yahise atanga miliyoni imwe y’Amanyarwanda abashyikiriza sheki (1,000,000 Frw). Abandi barimo Coach Gael usanzwe ari umujyanama wa Bruce Melodie n’umuryango we baguze CD ya Vestine na Dorcas 2.000 $ (2,000,000 Frw).

Aline Gahongayire wari umusangiza w’amagambo yahise avuga ati “Gukora CD umaze imyaka ibiri mu muziki ni ikintu gihambaye. Nk’uko Mignonne yabivuze mu 2006 ubwo nakoraga igitaramo umuntu yampaye miliyoni 1 Frw numva ndakize ndetse buracya njya mu ijuru.”

Akomeza ati “Uyu mwaka twinjiyemo buri kwezi nzajya mpa Vestine na Dorcas ibihumbi 100 Frw ubwo ni miliyoni imwe n’ibihumbi 200 Frw.”

Abandi barimo Chelina Doll wakundanye Rwatubyaye Abdul yitanze ariko ntabwo yigeze ashaka kuvuga amafaranga atanze. Bishop Habineza yavuze ko aba bana azajya abagenera amadorali 200 buri kwezi ubwo ni 2.400 $ mu 2023.

Sustainable Home Design batanze 100,000 Rwf, Alliah Cool yaguze CD ibihumbi bibiri by’amadorali naho Muyango agura iyi CD 500,000 Frw, Fiacre Tantmaker yatanze 200,000 Frw.

Hari abandi baguze iyi CD yabo amadorali 300. Kigali Protocal baguze iyi CD 100,000 Rwf. Samsung 250 nabo baguze iyi CD 500,000 Frw.

Hari umubyeyi wavuye muri Canada waje i Kigali aje mu gitaramo cy’aba bakobwa. Uyu mubyeyi kubera urukundo akunda aba bana yatanze ibihumbi Magana atanu by’amanyarwanda (500,000 Frw).

Nyambo uzwi muri sinema yavuze ko azajya atanga 50,000 Rwf buri kwezi ubwo ni 600,000 umwaka wose, DC Clement yitanze amayero 50;

Kigali Phones itanga Ibihumbi 600 Frw, Prosper Nkomezi ibihumbi 100 Frw n’abandi benshi baritanga ndetse kubera uburyo benshi babyiganaga bafashe umwanzuro wo kubaha code yo gushyiraho inkunga y’aba bana. 

Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yitanze miliyoni 1.2 Frw agura Album ya Vestine na Dorcas 

Dorcas na Vestine bakoze iki gitaramo banafata amashusho y'indirimbo zabo mu buryo bwa Live 

Abacuranzi ba Vestine na Dorcas bari bambaye ingofero zigaragaza iminsi Mikuru isoza umwaka irimo Noheli 

Dorcas yavuze ko bashima buri wese wabashyigikiye muri iki gitaramo cy'amateka kuri bo    

Vestine, imbuto ya Korali Goshen y'i Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru 

Aline Gahongayire ni we wari umusangiza w'amagambo (MC) muri iki gitaramo cy'indirimbo zihimbaza Imana 

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, akunze kugaragaza ari umufana ukomeye wa Vestine na Dorcas 

Umuhoza Fanique wabaye igisonga cya Kane cya Miss Rwanda 2017 yagiye mu mwuka muri iki gitaramo 

Vestine na Dorcas bashimye byihariye Apôtre Mignonne Kabera ku bwo kubabera umugisha mu rugendo rwabo rw'umuziki 

Apôtre Alice Mignonne Kabera yahaye miliyoni 1 Frw Vestine na Dorcas agura album yabo bise 'Nahawe Ijambo' 

Kamikazi Dorcas [Dorcas] yaririmbaga akanyuzamo akifashisha amagambo yo muri Bibiliya mu rwego rwo gushimira abitabiriye iki gitaramo 

Apôtre Alice Mignonne Kabera yavuze ko yakunze cyane indirimbo 'Nahawe ijambo' ya Vestine na Dorcas


Isimbi Alliance [Alliah Cool] uherutse kuzuza inzu ya Miliyoni 500 Frw yatanze miliyoni 2 Frw agura album ya Vestine na Dorcas 

Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba rya Nyimpinga uberwa n'amafoto (Miss Photogenic 2019, yatanze 500,000 Frw agura album ya Vestine na Dorcas 

Coach Gael, umujyanama wa Bruce Melodie yatanze miliyoni 2 Frw yo kugura album ya Vestine na Dorcas








PEREZIDA WA CHORALE GOSHEN YAREZE VESTINE NA DORCAS YAHISHUYE BYINSHI

">

APOTRE MIGNONNE YATANZE MILIYONI 1 FRW ASHISHIKARIZA N'ABANDI GUSHYIGIKIRA VESTINE NA DORCAS

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAHAWE IJAMBO' YA VESTINE NA DORCAS BITIRIYE ALBUM

">

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND