RFL
Kigali

Vestine na Dorcas bakoze igitaramo cy’amateka bamurika album ya mbere, Niyo Bosco aratungurana-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:25/12/2022 3:19
2


"Turabashimiye mwakoze kuza mu gitaramo cyacu kwifatanya natwe ni umugoroba udasanzwe kuri twe, mwakoze kwitanga mukaza kuramya Imana. Mukomeze munezererwe mu nzu y’Imana, dukomeze tunererwe cyane" Dorcas.



Vestine na Dorcas bakoze igitaramo gikomeye cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza, bafashwa n'abandi bahanzi barimo Gisubizo Ministries, Danny Mutabazi ndetse na Prosper Nkomezi.

Saa mbili n’iminota ine ni bwo baherekejwe n’itsinda ribafasha binjiye ku rubyiniro. Baririmbye indirimbo zabo bahereye kuri “Arakiza”, “Papa”, “Nzakomora” na “Si Bayali”.

Aba bahanzi muri iki gice cya mbere baririmbye iminota 34. Basize abantu bagifite inyota yo gukomeza gutaramana nabo. 

Aline Gahongayire yaje ku rubyiniro asabira aba bana b’abakobwa umugisha no guhundagazwaho imvura y’umugisha kuko ‘Imana’ basenga atari bayali.

Saa tatu na 25 aba bahanzi baje ku rubyiniro ubwo bahabwaga impano ya miliyoni y’Amanyarwanda na Apotre Mignonne. Bamaze kuyakira baririmbye indirimbo yabo bise ‘Adonai’.

Vestine ashimira Apotre Mignonne n’ikiniga cyinshi yagize ati “Twaravuze ngo nidukura tuzaba nkawe. Turagukunda. Imana Ishimwe, kandi izagufashe mu gihe cyose usigaje ku isi. Uri umubyeyi mwiza, twishimiye kuba turi kumwe nawe.”

Saa yine na 45 bagarutse ku rubyiniro nyuma yaho Prosper Nkomezi yari amaze kuririmba. Aba bahanzi bahise banzika n’indirimbo bise ‘Ibuye’ bafatiye ku murindi Nkomezi yasigiye abari bitabiriye iki gitaramo yasize ashyuhije ndetse bose bagahaguruka, baririmbanye iyi ndirimbo bose bari mu birere.

Bakomeje baririmbana n’abari bitabiriye ubona bose baryohewe ku rwego rwo hejuru. Bahise bakurikizaho ‘Nahawe Ijambo’ yabahaye ikaze mu muziki. Iyi ndirimbo bayiririmbye bagezemo hagati basanganirwa na Niyo Bosco wanayanditse.

Ijwi rya Niyo Bosco ryashimishije benshi kubera uburyo yarigororaga. Niyo Bosco yasabye  abacuranzi kuzimya ibyuma akaririmbana nabo, maze benshi baryoherwa n’uko yaririmbaga avagamo n’ndi  magambo adasanzwe muri iyi ndirimbo.

Umurishyo wa nyuma wakubiswe 23:04.

Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y’ubuto bwabo.

Ishimwe Vestine Taricy yavutse tariki 2 Gashyantare 2004, ubu yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye. Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006. Yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Nizeyimana Mazimpaka.

Bavuka ari batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n’abahungu babiri. Baririmba muri Goshen Choir y’i Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018 guhera mu 2020 ni bwo bakoranaga na MIE Empire  y’umunyamakuru Murindahabi Irénée.


Aba b'abakobwa ni uku baririmbye indirimbo zashyize akadomo ku gitaramo bameze


Akanyamuneza kari kose kuri aba bana 


Amashimwe yari yose kubera uburyo igitaramo cyabo cyagenze bakanagenerwa miliyoni zirenga 15 Frw zo kwifashisha mu bikorwa byabo bya muzika


Baririmba indirimbo yabo bise 'Ibuye' yakunzwe cyane ni uku bari bameze


Aba bahanzi baririmbye mu bice bibiri, uku ni ko baserutse mu gice cya kabiri ari nacyo cyashyize akadomo ku gitaramo 



Niyo Bosco yatunguranye muri iki gitaramo 

Umudiho wacinwe karahava

Aline Gahongayire niwe wayoboye iki gitaramo


Alliah Cool ni umwe mu baje muri iki gitaramo ndetse yanitanze 2000$


Danny Mutabazi yatunguranye muri iki gitaramo


Iki gitaramo cyari cyitabiriwe 


Dorcas ku rubyiniro ari kubyinira Imana 


Vestine na Dorcas bamaze igihe gito batangiye kuririmba ariko bafite igikundiro 


M. Irene yashimiye Niyo Bosco ku bw'umusanzu we yatanze mu muzikii w'aba bakobwa 


M.Irene usanzwe ari umujyanama wa Vestine na Dorcas byamurenze 


Uyu musore ni umwe mu bafashaga aba bakobwa ku rubyiniro 


Vestine na Dorcas ni abanyempano bakomeje kugaragaza imbaraga mu muziki wo kuramya no guhimbaza 


Vestine yagoroye ijwi karahava , mu gihe we n'umuvandimwe we bamurikaga album yabo ya mbere 



Abitabiriye igitaramo akanyamuneza kari kose 


Miss Muyango ni umwe mu bitabiriye ndetse yanatanze inkunga ya 500 000 Frw


Prosper Nkomezi niwe wabakiriye ku rubyiniro 


Sonia Mutako uzwi muri sinema nyarwanda yari mu bitabiriye 


Gisubizo Ministries yaririmbye muri iki gitaramo 


Coach Gael usanzwe ari umujyanama wa Bruce Melodie 


Miss Simbi Fanique witabiriye Miss Rwanda ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo 


Ingabire wa Transparency Rwanda yari yaje gushyigikira aba bana 


David Bayingana ni umwe mu byamamare byari byabukereye muri iki gitaramo 

APOTRE MIGNONNE YAHAYE MILIYONI 1 FRW VESTINE NA DORCAS

">

VESTINE NA DORCAS BASHIMIYE BURI WESE WASHYIGIKIYE IMPANO YABO

">

AMAFOTO-Sangwa Julien






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Karabo1 year ago
    Ibintu byari byiza ariko Irene next time uzabanze utambwiye neza Ubwo bukoti wapi ntibugendanye nubwo bujipo wari wabambitse Imyambarire yabo yariri hasi cyane Ni kare ibintu busscentral buhinduka icyo nicyo cyonyine mwazakosora
  • Mani1 year ago
    Ndabakunda





Inyarwanda BACKGROUND