Kigali

Iyo Yesu avutse na Herode aba ahari! Apôtre Mignone yabwirije mu gitaramo cya Vestine na Dorcas -AMAFOTO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:25/12/2022 0:58
0


Apôtre Munezero Alice Mignonne uyobora Umuryango Women Foundation na Noble Family Church , yifashishije izina rya album ya Vestine na Dorcas bise “Nahawe Ijambo” abwiriza imbaga yari iteraniye mu gitaramo cyo kuyimurika.



Ni mu igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022. Uyu muvugabutumwa uzwi cyane mu Rwanda ajya kubwiriza yatangiranye n’indirimbo ya Aline Gahongayire yise ‘Hari Impamvu’. Arangije avuga ko buri wese waje mu gitaramo hari impamvu nziza yatumye aza.

Ati “Ushobora kuba inshuti ya Vestine na Dorcas, inshuti y’Imana cyangwa se ukunda y’igihugu. Ndashimira Dorcas na Vestine bantekerejeho kugira ngo album yabo ya mbere ibashe guhagararana nabo. Ntabwo kuntoranya ngo abe arinjye uhagarara imbere yanyu ari ikindi ahubwo ni ubuntu bw’Imana.”

Yakomeje ati “Munkundire ababyeyi b’aba bana ndetse n’umuryango wabo mbashimire. Ntabwo biba byoroshye gufatisha abantu kuri 24 Ukuboza nanjye ndimo.”

Yigishije ijambo rifite umutwe uvuga ngo ‘‘Nahawe Ijambo’’ ryitiriwe album ya mbere ya Vestine na Dorcas.

Ati “Turasoma mu Rwandiko rwa kabiri rwa Petero 1:19. Iri riravuga riti dufite ijambo. Njya mbona abagore bahaguruka ngo dushaka ijambo ninde warikwimye. Imana yarariduhaye ndetse n’igihugu cyarariduhaye mu izina rya Yesu. Ijambo nurihabwa na nyumbakumi cyangwa umukuru w’Umudugudu rizagera aho ririrangire ariko ijambo wahawe n’Imana ntabwo rirangira.”

Yakomeje yereka abantu ko Imana ariyo ya mbere mu buzima bw’abantu cyane ko ijambo umuntu yahawe n’Imana rikomera bamwe bakabisukamo amazi ariko Imana ikongera ikarikomeza. Ati “Ndashaka muvuge ngo nahawe ijambo.”

Uyu mubyeyi mu ijambo rye yabwiye abari bamukurikiye ko niyo abantu bashaka kugushyingura Imana igutaburura.

Ati “Ijambo Imana iguha ntabwo idini ryarikwambura. Igihe cyose Yesu avutse na Herode aba ahari. Icyo Herode yashakaga ubwo Yesu yavukaga ni ukumenya uwo mwana Yesaya yavuze, uwo mwana Mika yavuze. Uwo muntu Imana yaramuhanuye. Dorcas na Vestine bavuka Imana yari ibizi ko uyu munsi tuzaba turi hano. Iyo umuntu yahawe ijambo no mu bigeragezo araririmba. Iyo umuntu yahawe ijambo no mu butayu araririmba.”

Asoza kubwiriza yatangije ubukangurambaga bwo gutera inkunga aba bana, aho yatanze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ati “Uburyo nashatse kubasiga ni uku. Ubuhanuzi bwa mbere bukwereka ko uzakomera ni ugushyigikira abo Imana yakomeje. Kubera ko umwaka urangiye twiyemeje gutanga amafaranga atari ideni. Ntanze miliyoni ebyiri z’Amanyarwanda. Aya mafaranga ntabwo ari menshi cyane ariko avuye mu mutima ukunda.”

Nyuma y’ubu bukangurambaga abantu benshi batanze amafaranga ku buryo buhambaye.


Apotre Mignone ahoberana n'umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo

Apotre Mignone ubwo yashyikirizaga sheki ye ya miliyoni Vestine na Dorcas nyuma yo kwigisha mu gitaramo cyabo 

Ubwo uyu mubyeyi yari ari kwigisha 

Mignone asoje kwigisha yahobeye Vestine 


Apotre Mignone ahoberana na Dorcas 


Apotre Mignone yigisha yibanze ku cyigishwa kigendanye n'izina rya album aba bakobwa bamuritse 

Uyu mubyeyi ni uku yaserutse 




Aba bakobwa bamaze guhabwa miliyoni na Apotre Mignone baririmbye bahita bagenda



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'HUMURA' YA GISUBIZO MINISTRIES

">

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO-Sangwa Julien-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND