RFL
Kigali

Danny Mutabazi yatunguranye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:24/12/2022 20:13
0


Umuramyi Danny Mutabazi usanzwe akundwa na benshi, yatunguranye mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Vestine na Dorcas bise “Nahawe Ijambo”.



Muri iki gitaramo uyu muhanzi ntabwo yitezwemo cyane ko abantu bari bazi ko Gisubizo Ministries na Prosper Nkomezi ari bo bafasha aba bahanzikazi bamaze kubaka ibigwi mu muziki wo kuramya.

Bitunguranye Danny Mutabazi yagiye ku rubyiniro. Uyu muhanzi ntabwo yaririmbye ibihangano byinshi, yaririmbye indirimbo ebyiri zirimo "Calvary" na "Binkoze ku mutima".

Icyakora yishimiwe cyane n’abitabiriye iki gitaramo, arangije aha ikaze Gisubizo Ministries. Ategerejwe no mu gitaramo cya Israel Mbonyi giteganyijwe kuri 25 Ukuboza 2022 muri BK Arena kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba.

Danny Mutabazi asanzwe ari umuramyi ubivanga n’ivugabutumwa mu Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Paruwasi ya Gasave.

Yatangiye kuririmba mu 2004 abarizwa muri korali z’abana, impano ye yaje gukura kugeza mu 2015 ubwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Ubuhanzi bwe abuvanga n’ivugabutumwa akorera muri ADEPR,  akaba amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi.

Indirimbo yitwa ‘Calvary’ ni yo yazamuye izina rye mu muziki uhimbaza Imana. Ibindi bihangano bye bizwi birimo “Ntiyasinziriye”, “Ntiwanyihakanye”, “Binkoze ku Mutima”, “Ufite uwo mwana”, “Amarira y’Ibyishimo”, “Saa Cyenda” n’izindi.

Danny Mutabazi yavukiye mu Murenge wa Gishali mu Karere ka Rwamagana ahitwa Nyarugari. Uyu musore w’imyaka 28 aheruka kurushinga na Mahoro Bernadette [Berry] nyuma y’imyaka isaga ibiri bari bamaze bakundana.


Danny Mutabazi yatunguranye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas 


Uyu muhanzi wize icungamutungo muri Appega Gahengeri, ni naho yatangiriye kugaragaza impano ye mu muziki 


Danny Mutabazi ni umwe mu bahanzi bakomeye basengera muri ADEPR 











DANNY MUTABAZI YAVUZE KU NDIRIMBO 'ISAHA' YA VESTINE NA DORCAS YANDITSE

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'CALVARY' YA DANNY MUTABAZI

">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO 'BINKOZE KU MUTIMA' YA DANNY MUTABAZI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND