RURA
Kigali

Guverinoma yongereye iminsi y'Ikiruhuko cy'Iminsi Mikuru

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:23/12/2022 22:07
0


Minisitiri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, yatangaje ko iminsi y'ikiruhuko rusange cy'iminsi mikuru yongerewe.



Minisitiri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2022, yasohoye itangazo rimenyesha abaturarwanda ko ikiruhuko rusange cy'iminsi mikuru cyongereweho iminsi ibiri mu rwego rwo gufasha abaturage kunogerwa no kwizihiza Noheli n'Ubunani.

Muri iryo tangazo iyi minisiteri yemeje ko umunsi ukurikira Noheli kuwa Mbere tariki ya 26 Ukuboza 2022, uzaba ari umunsi w'ikiruhuko ndetse ikiruhuko kizakomeza kuwa Kabiri tariki 27 Ukuboza 2022. 

Iri tangaza rigaragaza ko umunsi uzakurikira Ubunani kuwa Mbere tariki 2 Mutarama 2023 nabwo hazaba ari ikiruhuko kizakomeza tariki ya 3 Mutarama 2023.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND