Umushabitsi w’umunyamideli Zari Hassan yakoreye i Kampala ibirori by'abambaye ibyera, bihagurutsa ibyamamare bitandukanye. Ni ibirori yanatambukanyemo umucyo n’umukunzi we Shakib.
Hongeye kuba ibirori bizwi nka Zari All White Party bimaze
kumenyerwa aho Zari agenda abikorera mu bihugu bitandukanye ariko cyane cyane muri Uganda, igihugu cy’ibisekuru n’amavuko.
Ni ibirori byari bimaze iminsi byamamazwa. Bisanzwe bihuza ibyamamare bitandukanye. Kuri iyi nshuro byari byatewe inkunga n’ikompanyi ikora inzoga ihenze izwi nka Belaire ku buryo n’umuherwe asoma intama.
Ibi birori byatumye Rick Ross umaze imyaka myinshi
yamamaza iki kinyobwa, agira icyo avuga. Byabaye kuri uyu wa 22
Ukuboza 2022.
Rick Ross ugira igikundiro kiri hejuru
kubera imirapire, imyambarire, imivugire n’ibindi, mbere gato y'uko ibi birori bitangira
yagize ati: ”Urukundo rwinshi Zari.”
Yongeraho ati:”Numvise ibijyanye n’ibirori
by'abambaye ibyera muri Kampala bizaba kuwa 22 Ukuboza, ibirori byawe iteka biba
ari agatangaza. Nta kindi uretse kuba tukwishimira cyane n’umuryango wanjye
hano.”
Ibi birori byaranzwe n’udushya
twinshi turimo imyambarire n’uburyo Shakib yasangiragamo na Zari ibinyobwa asoma
akamusangiza mu kanwa.
Hari kandi ibyamamare bitandukanye birimo abo
muri Uganda nka Eddy Kenzo na Pallaso n'abakinnye muri filimi ya Young
Famous African nka Khanyi, Andile Ncube, DJ Naked n’umukunzi we Kayleigh Schwark na Swanky
Jerry.
Ibi birori byabereye mu kabyiniro kari
kubatswe muri Kampala ahazwi nka Motiv ku bufatanye na Trading Africa yari
ishinzwe gutunganya ibijyanye no gutegura ibi birori.
Mbere gato y'uko ibirori bitangira Rick Ross yabanje kubicyeza
Zari yari yabyambariyeUmukunzi wa Zari na we yari yaje kumushyigikiraEddy Kenzo mu byamamare byari byitabiriyeHari abirabura n'abazunguNubwo Zari aba South Africa yari amaze iminsi muri UgandaUmunsi w'ikiganiro n'itangazamakuru ni uku yari yambaye
TANGA IGITECYEREZO