RFL
Kigali

MU MAFOTO 25: Zari yakoreye ibirori i Kampala byavugishije Rick Ross bihagurutsa abarimo Eddy Kenzo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:24/12/2022 0:17
0


Umushabitsi w’umunyamideli Zari Hassan yakoreye i Kampala ibirori by'abambaye ibyera, bihagurutsa ibyamamare bitandukanye. Ni ibirori yanatambukanyemo umucyo n’umukunzi we Shakib.



Hongeye kuba ibirori bizwi nka Zari All White Party bimaze kumenyerwa aho Zari agenda abikorera mu bihugu bitandukanye ariko cyane cyane muri Uganda, igihugu cy’ibisekuru n’amavuko.

Ni ibirori byari bimaze iminsi byamamazwa. Bisanzwe bihuza ibyamamare bitandukanye. Kuri iyi nshuro byari byatewe inkunga n’ikompanyi ikora inzoga ihenze izwi nka Belaire ku buryo n’umuherwe asoma intama.

Ibi birori byatumye Rick Ross umaze imyaka myinshi yamamaza iki kinyobwa, agira icyo avuga. Byabaye kuri uyu wa 22 Ukuboza 2022.

Rick Ross ugira igikundiro kiri hejuru kubera imirapire, imyambarire, imivugire n’ibindi, mbere gato y'uko ibi birori bitangira yagize ati: ”Urukundo rwinshi Zari.”

Yongeraho ati:”Numvise ibijyanye n’ibirori by'abambaye ibyera muri Kampala bizaba kuwa 22 Ukuboza, ibirori byawe iteka biba ari agatangaza. Nta kindi uretse kuba tukwishimira cyane n’umuryango wanjye hano.”

Ibi birori byaranzwe n’udushya twinshi turimo imyambarire n’uburyo Shakib yasangiragamo na Zari ibinyobwa asoma akamusangiza mu kanwa.

Hari kandi ibyamamare bitandukanye birimo abo muri Uganda nka Eddy Kenzo na Pallaso n'abakinnye muri filimi ya Young Famous African nka Khanyi, Andile Ncube, DJ  Naked n’umukunzi we Kayleigh Schwark na Swanky Jerry.

Ibi birori byabereye mu kabyiniro kari kubatswe muri Kampala ahazwi nka Motiv ku bufatanye na Trading Africa yari ishinzwe gutunganya ibijyanye no gutegura ibi birori.

Mbere gato y'uko ibirori bitangira Rick Ross yabanje kubicyeza

Zari yari yabyambariyeUmukunzi wa Zari na we yari yaje kumushyigikiraEddy Kenzo mu byamamare byari byitabiriyeHari abirabura n'abazunguNubwo Zari aba South Africa yari amaze iminsi muri UgandaUmunsi w'ikiganiro n'itangazamakuru ni uku yari yambaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND