Vestine&Dorcas basohoye indirimbo ya nyuma kuri album bagiye kumurika-VIDEO

Iyobokamana - 23/12/2022 5:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Vestine&Dorcas basohoye indirimbo ya nyuma kuri album bagiye kumurika-VIDEO

Itsinda rya Vestine na Dorcas ryashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo "Isaha", iya nyuma kuri album 'Nahawe Ijambo Album Lunch' bazamurika kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 ahazwi nka Camp Kigali.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, ni bwo aba bakobwa bakiri ku ntebe y'ishuri basohoye amashusho y'iyi ndirimbo mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo kwitegura iki gitaramo cyabo cya mbere bagiye gukora nyuma y'imyaka ibiri bari mu rugendo rw'umuziki.

Iki gitaramo cyabo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Bazagihuriramo na Prosper Nkomezi ndetse n’itsinda rya Gisubizo Ministries.

Ishimwe Vestine aherutse kubwira itangazamakuru ko iyi album bagiye kumurika bayifata nk’amateka adasanzwe mu muziki, kuko bayikoze bakiri ku ntebe y’ishuri.

Yavuze ati "Album twavuga (ko) ni amateka cyane kuri twebwe. Gukora turi abanyeshuri, turacyari batoya, kujya ku ishuri ugataha ukora indirimbo ni ibintu bigoye. Ariko Imana iradukunda cyane, igenda idufasha cyane tukabibona. Iyi album tuzayivugaho cyane mu gitaramo."

Yunganirwa na Murindahabi wavuze ko buri ndirimbo iri kuri iyi album ifite inkuru yayo. Ati “Buri ndirimbo uko yakozwe, ifite inkuru yayo itangaje kugeza ku ‘isaha ya cyenda’. Buri ndirimbo ifite ubuhamya bwayo."

Murindahabi Irénée akomeza avuga ko abazi neza amateka ya Yesu “babasha kumva neza icyo isaha ya munani ivuze ".

Uyu munyamakuru yavuze ko iki gitaramo bakitiriye indirimbo ‘Nahawe Ijambo’ ‘kubera ko ivuze ikintu kinini kuri bo ndetse no ku muryango mugari’.

Iyi ndirimbo ‘Isaha’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Santana naho amashusho yayo yakozwe na Chriss Eazy. Ni mu gihe yanditswe na Danny Mutabazi afatanyije na Morodekayi.

Vestine na Dorcas basohoye amashusho y’indirimbo ‘Isaha’ ya nyuma kuri album 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukuboza 2022 nibwo Vestine na Dorcas bakora igitaramo cyo kumurika album yabo 

Vestine na Dorcas baherutse kugirana ikiganiro n’itangazamakuru basobanura birambuye iyi album bagiye kumurika

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ISAHA’ YA DIAMOND

">


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...