Mahoniboni uri mu batangije injyana ya Hip Hop mu Rwanda, mu ndirimbo yise ‘Kubaka izina’, avuga ko kubaka izina atari umukino kandi biva mu byuya n’imvune by’ushaka kuryubaka.
Ni ko bimeze ku isi yose ndetse umuntu amenyekana
yaranyuze muri byinshi. Ubu se wakwemera ko Umuraperi Shawn Corey Carter uzwi
nka Jay Z, uri mu baraperi mu bari ku Isi y’abazima bake bafite umutungo ubarirwa muri Miliyari
imwe y’amadorali y’Amerika yabayeho mu buzima bubi?
N’ubwo atari byo ngambiriye kuvugaho uyu munsi nagira
ngo ubanze wumve ko umuntu kugira ngo abe icyamamare anyura muri byinshi. Uyu mugabo yacuruje ibiyobyabwenge mbere y’uko
atangira umuziki akaba umuraperi ukomeye ku isi.
Ibya Jay-Z reka tubireke tuzabigarukaho ubutaha! No mu Rwanda
hari benshi uzi ariko utazi inzira zitandukanye banyuze ariko nta n’umwe
wanyuze mu nzira nk’iy’uyu muraperi.
Benshi uzi uyu munsi mu Rwanda bagiye banyura mu nzira
nyinshi zimwe zikanga izindi zikanyerera cyangwa se bakabona bitari kugenda uko babyifuza bagaca indi mivuno.
Dashim
Dushimimana Dashim ni umwe mu bazwi cyane muri iki gihe mu itangazamakuru. Azwi cyane mu biganiro birimo icyo yise ‘Inzu y’Ibitabo’ atambutsamo agace kihariye yise ‘Ijambo ryahindura ubuzima’. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Fine Fm iri muri radiyo zikunzwe.
Mbere yo kwimariramo itangazamakuru, Dashim yabanje
kuba umuhanzi ariko ashimyeho biranga. Uyu musore yakoze indirimbo zirimo iyo
yise ‘Gasaro ka Mama’. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu 2011 ikorwa na Lick Lick mu
buryo bw’amajwi.
Dashim yatangiye ari umuhanzi nyuma aza kubivamo
David
Bayingana
Ni umwe mu banyamakuru bakundwa cyane mu gice cy’amakuru
ajyanye n’imikino ariko mu busesenguzi. Ubu ni umwe mu banyamakuru ba B&B
FM UMWEZI.
Bayingana ni umwe mu banyamakuru bakoraga ibiganiro kuri Voice of Africa aho yakoranaga na Bagabo Adolphe wamenyekanye nawe mu muziki nka Kamichi aho bakoraga ikiganiro cya Star Forum cyakundwaga mu myaka ya 2008. Ibi biganiro yabikomatanyaga n'ibya Siporo.
Bayingana yaje kuva kuri iyi radiyo yerekeza mu zirimo Radio 10 ari naho yazamuye izina rye cyane muri siporo kurusha mu biganiro by'imyidagaduro.
Akunda kugendana n’abahanzi
ariko asa nk’uwahinduye umuvuno akigira muri siporo. Ibirori bitandukanye
bijyanye na siporo ni we witabazwa nka MC. Twatanga urugero nko muri CHAN 2016,
Imikino y’amagare n’ibindi bitandukanye.
Bayingana yatangiriye itangazamakuru kuri radiyo Salus akomereza muri Voice of Africa, aha hose yakoraga ibiganiro birimo n'iby'imyidagaduro aza kubivamo yinjira muri siporo.
Seburikoko
Uyu musore azwi cyane muri sinema nyarwanda. Amazina ye
asanzwe ni Niyitegeka Gratien. Muri kaminuza yize ibijyanye n’ubwarimu ndetse
yigeze kubikoraho abifatanya no gukina filime.
Nyuma yaje kwirundumurira mu gukina filime atera
umugongo ubwarimu detse ni umwe mu bakinnyi ba filime bakundwa na benshi mu Rwanda. Kuri
ubu uretse ‘Seburikoko’ yamwitiriwe, afite indi filime y’urwenya acisha ku
rubuga rwa Youtube yise ‘Papa Sava’ nayo ikundwa na benshi.
Seburikoko yabanje kuba umwarimu, nyuma aza kubivamo yiyegurira sinema
Dj
Pius
Uyu mugabo ubusanzwe yitwa Rickie Pius Rukabuza ariko
mu myidagaduro azwi nka Dj Pius. Ni umwe mu bamaze igihe kinini mu ruganda rw’imyidagaduro
yabayeho umu-Dj igihe kinini ndetse anaba umunyamakuru ku maradiyo atandukanye
arimo nka City Radio mu biganiro by’imyidagaduro.
Yabaye mu itsinda ry’abaririmbyi rya Two 4Real ariko
riza gutandukana. Ubu ni umuhanzi ku giti cye kandi ni umwe mu bakundwa na benshi
mu Rwanda.
Dj Pius yabanje kuba umu-dj abivamo yiharira umuziki
Murungi
Sabin
Kuri ubu iyo umuntu avuze uyu mugabo buri wese ahita yumva ISIMBI TV. Murungi
yabaye igihe kinini umunyamakuru w’imyidagaduro ariko yandika. Yakoreye Igihe
na InyaRwanda. Yigeze kugerageza gukora
itangazamakuru kuri radio Magic Fm ariko biza kwanga.
Mu 2018 ni bwo yinjiye mu biganiro byo kuri Youtube
atangiza Isimbi Tv iri muri shene zikundwa na benshi mu Rwanda. Ugereranyije izina
yari afite yandika n’iryo afite uyu munsi, ubona ko yahiriwe.
Murungi Sabin yamaze igihe kinini yandika nyuma aza kubireka ajya kuri Youtube
KNC
Uno mugabo azwi nka Kakooza Nkuriza Charles ari naho
havuye impine ya KNC. Yamenyekanye cyane ari umunyamakuru kuri City Radio
ndetse yamenyekanye nka Dr Runiga mu ikinamico yise ‘Indya Nkurye’.
Ntabwo yagiye kure cyane y’itangazamakuru kuko ubu
yashinze Radio 1 na Tv 1 biri mu bitangazamakuru bikundwa na benshi mu Rwanda. Uyu
mugabo wahiriwe n’ubushabitsi ni nyiri
ikipe ya Gasogi United ikina mu cyiciro
cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.
KNC yaretse gukina amakinamico n'umujyo w'itangazamakuru yakoraga aca undi muvuno ndetse ashinga ibitangazamakuru bye
Alliah
Cool
Uyu mukobwa yamenyekanye nka Alliah Cool muri sinema
nyarwanda. Amazina ye asanzwe yitwa Isimbi Alliance. Izina rye ryabanje kunyura
mu itangazamakuru aho yakoraga kuri Flash TV.
Ryakomeje kuzamuka ubwo yatangiraga gukina filime mu buryo bw’umwuga ubwo yakinaga muri filme yiswe ‘Rwasa’.
Ubu yahinduye umuvuno atangira gukora filime ze abifashijwemo na One Percent International MGT imureberera inyungu. Yahereye ku yo yise ‘Alliah The Movie’ ndetse hari n’indi yagiye gukorera muri Nigeria mu minsi yashize.
Alliah Cool yatangiye akina filime z'abandi aba n'umunyamakuru byose yarahagaritse ajya gutangiza filime ze
Yago
Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane ku izina rya "YAGO" ni umunyamukuru. Yakoreye ibitangazamakuru birimo Goodrich Tv, Radio&Tv10, ubu akaba afite umuyoboro we wa shene ya Youtube aho yawitiriye izina rye "YAGO TV SHOW".
Kuva yahindura umuvuno akajya kuri Youtube ni bwo izina
rye ryatangiye kuzamuka. Uyu musore aheruka kwinjira mu muziki aho yahereye ku
ndirimbo ‘Suwejo’ ndetse aheruka gushyira hanze iyo yise ‘Rata’ naho kandi
akaba ari gukora ibihangano bigakundwa.
Yago yahinduye umuvuno arahirwa
Boubou
Uyu mugabo azwi mu gutegura ibitaramo bitandukanye, yamenyekanye mu birimo: ‘Iwacu Muzika Festival, ‘Primus Guma Guma Super Star [PGGSS]’, East Africa Muzika n’ibindi. Mbere yari umubyinnyi.
Ni we washinze itsinda ry’ababyinnyi ryigeze
kumenyekana mu 2000 ririmo umuhanzi Daddy Cassanova. Iri tsinda ryitwaga Cool
Family, yaritangije mu 1997.
Muri iri tsinda, Boubou ntiyaribayemo igihe kinini,
nyuma y’umwaka yahise ajya muri Canada aho yamaze imyaka ine, agaruka mu Rwanda
iri tsinda naryo riri mu marembera.
Kuva ubwo iby’umuziki yatangira kubirebera ku ruhande n’ubwo
yari agifite rwa rukundo.
Mu 2008 ni bwo
yateguye igitaramo cya mbere cya East
African Party yo gusoza umwaka wa 2008.
Icyo gihe yari yatumiye abahanzi bagera kuri barindwi
bo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba nka Nameless wo muri Kenya, Kidumu,
Juliana Kanyomozi, itsinda ryahoze ryitwa Blue 3 na Micheal Ross, Zanto wo muri
Tanzania, Dr Claude, Miss Jojo na Rafiki.
Kuva uyu mugabo yatangira gutegura ibitaramo ni umwe mu
babikora bagahirwa ku buryo bamwe batebya bakavuga ko ari we nyirabyo.
Boubou watangiye ari umubyinnyi ubu ni umushoramari mu muziki
Bamenya
Uyu mugabo ni umwe mu bazwi muri filime nyaranda. Ubusanzwe
yitwa Benimana Ramadhan, yavukiye mu Karere ka Nyarugenge i Nyamirambo. Yakuze
azi umubyeyi we umwe cyane ko Se yitabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi
mu 1994.
Bamenya ni umwe mu bakinnyi ba filime bamaze igihe
kinini ariko ntabwo yari yarahiriwe. Yagiye no mu itangazamakuri kuri Flash Tv
biranga ahitamo gukuramo ake.
Nyuma yo guhindura agatangira gucisha filime
yanamwitiriwe kuri Youtube, izina Bamenya ryaratumbagiye ndetse rinazamura
abandi batandukanye bakinana barimo Kanimba, Kecapu, Bijoux n’abandi.
Bamenya yahiriwe muri sinema nyuma yo gutangira gukina filime yamwitiriwe
TANGA IGITECYEREZO