RFL
Kigali

Diamond azasabana n’abakunzi be mbere yo kubataramira

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/12/2022 12:54
0


Umuririmbyi Diamond Platnumz w’imyaka 33 y’amavuko azasabana n’abakunzi be mbere yo kubakorera igitaramo “One People Live Concert" kizaba ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena.



Uyu munya-Tanzania wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Jeje’,  azahura n’abakunzi be mu byiswe “Meet and Greet” ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 guhera saa moya z’umugoroba kuri Romantic Garden.

Uyu mugoroba wo guhura, kuganira no gusangira uzanasusurutswa n'aba Dj barimo Dj Pyfo, Dj Sonia, Dj Phil Peter, kandi uzaririmbamo umuhanzi Jay Pac.

Igitaramo ‘One People Concert’ Diamond azaririmbamo ni kimwe mu bitaramo uruganda rwenga rukanatunganya ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye, Skol Brewery Ltd, rwateye inkunga muri uyu mwaka.

Kwinjira muri ibi birori byo guhura no kuganira na Diamond birasaba kwishyura 10,000 Frw ku muntu umwe ndetse na 200,000 Frw ku meza y'abantu umunani, ugahabwa n'icyo kunywa.

Diamond aherutse gushyira umukono ku masezerano n’Umuyobozi wa East Gold, Gedeon Rwigema, yemeza ko azataramira Abaturarwanda kuwa 23 Ukuboza 2022.

Kwinjira ni 30,000 Frw muri VVIP, 15,000 Frw muri VIP na 5,000 Frw ahasanzwe-Aha ni mu gihe uguze itike mbere y'umunsi w'igitaramo.

Diamond agarutse i Kigali nyuma yo kuhakorera igitaramo gikomeye ku wa 17 Kanama 2019 cyaherekeje iserukiramuco ‘Iwacu Muzika Festival’, cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro i Remera.

Muri iki gitaramo uyu muhanzi yaririmbye iminota 110, abyinisha inkumi z’i Kigali, ava ku rubyiniro abantu bakinyotewe.

Icyo gihe Diamond yataramiye i Kigali avuye mu gitaramo yakoreye mu Burundi, ku wa 16 Kanama 2019.

Mu 2017, uyu muhanzi yaririmbye i Kigali mu gitaramo cyiswe Rwanda Fiesta cyabereye i Nyamata, yahuriyemo n'itsinda Morgan Heritage ryo muri Jamaica.

Mu 2015, nabwo yemeje abanya-Kigali mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka. Muri uwo mwaka, yari kumwe na Zari babyaranye abana babiri.

Diamond agiye kuza i Kigali nyuma yo kugura indege ye bwite, kandi aherutse gukorana indirimbo ‘Why’ n’umuhanzi w’umunyarwanda, Mugisha Benjamin [The Ben].

Umwibuke mu ndirimbo nyinshi ze zabiciye nka ‘Tandale’, ‘Mbagala’, ‘The One’, ‘Number One', 'Yope Remix' na Innoss'B, 'Waah' na Koffi Olomide, 'Ntampata Wapi’ n’izindi nyinshi.

 

Diamond azabanza gusabana n’abakunzi be mbere y'uko abataramira 

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 ni bwo Diamond azahurira n’abakunzi be kuri Romantic Garden 

Imyaka itatu yari ishize Diamond adakorera igitaramo i Kigali 

Diamond kuva yakwinjira mu muziki, ntasiba mu bitangazamakuru yaba iby’i Kigali, iwabo muri Tanzania, muri Afurika nzima n’ahandi


DIAMOND AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO ‘MELODY’ YAKORANYE NA JAY WILLZ







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND