Uko imyaka igenda ihita uruganda rw’imideli mu Rwanda rugenda rutera imbere uko bwije n’uko bukeye.
Kugira ngo uru
ruganda rube rumaze kugira aho rugera, hari benshi babibiriye icyuya ndetse bamwe bemera kwitwa amazina atandukanye,
ariko barahanyanyaza mpaka abantu batangiye guhindura imyumvire bari bafite, kuri uru ruganda rwatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bamwe muri
aba batangiye urugamba rwo kumenyekanisha imideli mu Rwanda mu myaka yatambutse
barimo abateguye ibikorwa bitandukanye byo kumurika imideli barimo Dady de
Maximo Mwicira-Mitali watanze umusanzu ukomeye mu buhanzi mu ngeri zinyuranye.
Harimo kandi
Franco Kabano usanzwe ari umwe mu batangije We Best Models Management imaze
kohereza abanyamideli mu birori bikomeye byo kuyimurika ariko akaba atari mushya
muri uru ruganda kuko nawe arumazemo imyaka irenga 15, Ntawirema Celestin
watangije Rwanda Cultural Fashion Show n’abandi benshi ntarondora muri iyi
nkuru.
Kuri ubu
ibintu byaroroshye, inzu nyinshi zihanga imideli ziruzuye muri Kigali no hanze
ndetse n’abamurika imideli bamaze kuba benshi, kandi babisaruramo agatubutse.
Bitewe
n’ibikorwa bya bamwe, muri iyi nkuru
InyaRwanda yifuje gukora urutonde rwa bamwe mu bamurika imideli barangije umwaka
bahagaze neza. Ni urutonde twakoze tugendeye ku birori bikomeye bitabiriye,
sosiyete bamamariza n’ibindi birimo kuba barifashishijwe nko mu mashusho
y’indirimbo n’ahandi nko ku byapa byamamaza.
Yambayisa
Christelle Yambayisa ni Umunyarwandakazi umurika imideli wabigize umwuga, ubikorera mu Bufaransa aho yabitangiye mu 2015 ubwo yari afite imyaka 21 y’amavuko. Uyu munyamideli amaze kwitabira ibirori by’imideli bikomeye birimo Paris, London na Milan fashion Week n’ibindi.
Yambayisa
yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, aho yageze mu
1996 ari kumwe n’umuryango we. Nyuma yaje kujya kuba mu Mujyi wa Paris, ari na
wo Murwa Mukuru w’u Bufaransa.
Mu kiganiro yagiranye na Vogue mu minsi ishize, Ishami ry’Igifaransa, mu gice cya ‘Une fille, un style’, Yambayisa w’imyaka 27 yatangaje ko yinjiye mu byo kumurika imideli mu buryo busa nk’impanuka. Christelle Yambayisa yize ibijyanye n’Ubukungu Mpuzamahanga (International Economics).
Muri uyu
mwaka ni umwe mu banyamideli bakomoka mu Rwanda bahiriwe. Yabashije gukorana
n’ibigo birimo Hermès ikomeye mu nzu z’imideli ku isi zihagazeho yo mu
Bufaransa, yabaye Ambasaderi wa Mr K_ ODA Paris ikora ibijyanye no kurimbisha
inzu(interior design), inzu y’imideli ya
Ami Paris n’ibindi.
Yambayisa
usanzwe ari umufotozi ari gutegura imurikabikorwa mu gufotora ateganya muri
Werurwe umwaka utaha.
Uyu mukobwa akorera akazi ko kumurika imideli mu Bufaransa
We Best Model Management yabaye
ikiraro mu ruganda rw’imideli mu Rwanda mu 2022
Niyonizeye Claude
Niyonizeye
Claude ukorana n’inzu ya We Best Model Management (WBM) ifasha abamurika
imideli babigize umwuga, ni umwe mu bamurika basoje umwaka babyinira ku rukoma.
Uyu musore mu ntangiro z’uyu mwaka yasinye amasezerano na Elite Modeling Agency
Network.
Uyu musore
yasinye amasezerano y’imyaka itatu afashwa n’iyi nzu mu bikorwa bitandukanye
bijyanye n’akazi ke ko kumurika imideli. Niyozineye wasinye muri iyi nzu ifasha
abanyamideli afite imyaka 19. Ni uburiza mu muryango w’abana batanu.
Kabano
Franco watangije WBM ikorana n’uyu musore avuga ko yahuriye na we mu muhanda akabona
yavamo umurika imideli ukomeye. Niyonizeye uyu mwaka yitabiriye ibirori
bitandukanye birimo Paris Fashion, London Fashion Week mu Bwongereza na Milan
Fashion Week mu Butaliyani.
Niyonizeye Claude ari mu Banyarwanda bamurika imideli b'abasore bahiriwe na 2022
Isheja Morella
Uretse uyu
musore muri WBM, harimo n’abandi benshi bagiye bitwara neza muri uyu mwaka
babarizwamo. Abo harimo nka Isheja Morella.
Isheja
w’imyaka 19 yatangiye ibijyanye no kumurika imideli afite imyaka 15 y’amavuko.
Mu 2018
nibwo uyu mukobwa yashimwe sosiyete zikomeye z’abamurika imideli zirimo Supreme
Paris yo mu Bufaransa, Woman Milano yo mu Butaliyani, Milk Model Management yo
mu Bwongereza i Londres na Two model management yo muri Espagne.
Mu
ntangiro z’uyu mwaka yasinye amasezerano
yo gukora n’Ikigo cya Dior kiri muri sosiyete zikomeye ku isi zihanga imideli.
Uretse iyi nzu ihanga imideli yanakoranye na Courrèges n’izindi.
Yitabiriye
ibirori birimo Dior spring summer 23 na Millan Fashion Week anagirwa Ambasaderi wa Emporio Armani.
Munezero Christine
Munezero
Christine w’imyaka 24, amaze imyaka ine atangiye urugendo rw’imideli. Mu 2019
nibwo Munezero yahuye na ‘Webest Model Management’ ikigo cyatangijwe Franco
Kabano, gifasha abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n’ibigo n’inzu
mpuzamahanga z’imideli.
Amaze
gukorana n’inzu z’imideli zirimo Maison
Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges,
Giambattiste Vali n’izindi.
Kuri Munezero
ibi ntibikiri inzozi kuko yakoranye n’izi nzu z’imideli zose binyuze mu birori
byo kumurika imideli nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris
Fashion Week. Ni umwe mu bamurika imideli b’Abanyarwanda babashije kugera ku
ruhando mpuzamahanga.
Uyu mukobwa
akorana na Few Models mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, Next Models Worldwide
na Uno Models mu Butaliyani.
Abandi babarizwa
muri iyi nzu ifasha abamurika barangije umwaka bahagaze neza barimo Ornella
Umutoni, Kirezi kentha, Ines Pamela na Girukwishaka Jennifer.
Munezero Christine
Jeniffer Girukwishaka ni umwe mu banyamideli bamuritse mu birori bikomeye uyu mwaka
Umutoni Ornella ni umwe mu banyamideli bazamuye ibendera ry'u Rwanda mu 2022
Ine Pamela nawe yagiye ahagararira u Rwanda mu birori by'imideli bikomeye
Uwase ari mu banyamideli bagezweho
Uwase
Phiona uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Phiona Silver, ni umwe mu bahiriwe na
2022. Uyu mukobwa w’imyaka 22 yahiriwe cyane na 2022 biturutse ku kuba yaragiye
yifashishwa n’Inzu z’imideli mu Rwanda mu kwamamaza imyambaro mishya yazo.
Mu 2021
nibwo abakurikiranira hafi imideli batangiye kubona Uwase Phiona cyane, haba mu
mafoto no mu myambaro amurika muri rusange, ubona ko ari ibintu ashoboye.
Uyu mukobwa
iyo yivuga agaragaza ko mu 2020 aribwo, Kabano yamweretse ko yaba umunyamideli mwiza,
mu gihe yari atangiye kubyitoza, hahita habaho ibihe bya guma mu rugo kubera Covid-19,
ntiyabona uko akomeza.
Uwase yafashe
gahunda yo kwiyigishiriza ibyo kumurika imideli aciye kuri YouTube, arabimenya,
nibwo yaje gutangira kubikora nk’akazi. Uyu mukobwa usanzwe akora mu bijyanye
no kwita ku barwayi akorana n’inzu z’imideli zitandukanye nka Moshions, Izubaa,
Masa Mara Africa n’izindi.
Umwaka w’amatunda kuri Umufite
wabangikanyije itangazamakuru no kumurika imideli
Umufite
Anipha, usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star akaba n’umunyamideli wabigize umwuga
ni umwe mu bahiriwe na 2022.
Umufite
asanzwe ari umunyamideli wakoranye n’ibigo bikomeye mu Rwanda akaba ari
n’umunyamakuru mu kiganiro Isango na Muzika gica ku Isango Star ndetse yabaye
igisonga cya kabiri cya Miss Supranational Rwanda 2019 anitabira Miss Rwanda
uwo mwaka.
Mu 2021
nibwo Umufite yasinyanye amasezerano y’imikoranire na sosiyete mpuzamahanga
isanzwe ifasha abanyamideri bamurika imideri ‘Elite Modeling Agency Network’ ndetse na 'The Hunt Management'.
Muri Nzeri uyu
mwaka ni umwe mu banyamideli bitabiriye Millan Fashion Week. Mu myenda yaserukanye
harimo iya Benetton, Ermanno Scervino , Fendi,
Etro n’iyindi.
Umufite yabashije kugaragara ku mapaji y'ibitangazamakuru bikomeye mu gusakaza inkuru zijyanye n'imideli birimo na Vogue
Amélie Ikuzwe Fasolini, umwana wo
guhangwa amaso
Ku myaka
12, Ikuzwe amaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga aho aba mu Butaliyani. Ikuzwe
amaze kwitabira ibirori bikomeye aho mu Butaliyani birimo nk’ibya Pitti
Immagine byabereye mu Mujyi wa Florence ndetse akaba akorana na Sosiyete
nyinshi zo muri icyo gihugu.
Mu cyumweru
cyahariwe Pitti Immagine, Ikuzwe ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda yanyuraga
mu binyamakuru bitandukanye mu Butaliyani, abantu bagatangazwa n’uburyo uwo
mwana ukiri muto yabashije kuzamuka vuba mu mwuga urimo ihangana rikomeye nko
kumurika imideli.
Ikuzwe
akorana na Sosiyete zitandukanye zirimo MSGM yamuhisemo kugira ngo akoreshwe ku
mbuga nkoranyambaga zayo muri gahunda yayo yo kurwanya irondaruhu. Mu gitabo
cy’iyo Sosiyete, Ikuzwe yatangajwe nk’umwana ukora imideli wabanyuze kurusha
abandi.
Ku barebye
filime ya ‘Dieci giorni con Babbo Natale’ yaciye ibintu mu Butaliyani, Ikuzwe
yakinnyemo agace gato, umuhigo uhambaye kuko iyo filime yakinwemo n’abakinnyi bakomeye
mu Butaliyani barimo nka ‘Diego
Abatantuono, Fabio di Luigi n’abandi.
Yakoranye n’Ibigo nka Fendi, MSGM, Versace, Armani, Beneton, Monalisa , Il GUFFO bakoranye akiri umwana muto, FAY, MC, OVS, Dolce&Gabbana , Ferretti Group n’ibindi.
Uretse kuba uyu mwaka awusoje ari mu banyamideli bahagaze bwuma, uyu
mwana ni uwo guhangwa mu mideli mpuzamahanga nk’Umunyarwanda uzakora amateka mu
myaka iri imbere.
Ikuzwe ni umwe mu bana bamaze kubaka amateka mu mideli mu Butaliyani
TANGA IGITECYEREZO