RFL
Kigali

Bamwe bazwi ku rwego mpuzamahanga! Abanyamideli barangije umwaka bahagaze bwuma-AMAFOTO

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:21/12/2022 16:37
0


Uko imyaka igenda ihita uruganda rw’imideli mu Rwanda rugenda rutera imbere uko bwije n’uko bukeye.



Kugira ngo uru ruganda rube rumaze kugira aho rugera, hari benshi babibiriye icyuya ndetse bamwe bemera kwitwa amazina atandukanye, ariko barahanyanyaza mpaka abantu batangiye guhindura imyumvire bari bafite, kuri uru ruganda rwatangiye kumenyekana cyane mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe muri aba batangiye urugamba rwo kumenyekanisha imideli mu Rwanda mu myaka yatambutse barimo abateguye ibikorwa bitandukanye byo kumurika imideli barimo Dady de Maximo Mwicira-Mitali watanze umusanzu ukomeye mu buhanzi mu ngeri zinyuranye.

Harimo kandi Franco Kabano usanzwe ari umwe mu batangije We Best Models Management imaze kohereza abanyamideli mu birori bikomeye byo kuyimurika ariko akaba atari mushya muri uru ruganda kuko nawe arumazemo imyaka irenga 15, Ntawirema Celestin watangije Rwanda Cultural Fashion Show n’abandi benshi ntarondora muri iyi nkuru.

Kuri ubu ibintu byaroroshye, inzu nyinshi zihanga imideli ziruzuye muri Kigali no hanze ndetse n’abamurika imideli bamaze kuba benshi, kandi babisaruramo agatubutse.

Bitewe n’ibikorwa bya bamwe, muri iyi nkuru InyaRwanda yifuje gukora urutonde rwa bamwe mu bamurika imideli barangije umwaka bahagaze neza. Ni urutonde twakoze tugendeye ku birori bikomeye bitabiriye, sosiyete bamamariza n’ibindi birimo kuba barifashishijwe nko mu mashusho y’indirimbo n’ahandi nko ku byapa byamamaza.

Yambayisa

Christelle Yambayisa ni Umunyarwandakazi umurika imideli wabigize umwuga, ubikorera mu Bufaransa aho yabitangiye mu 2015 ubwo yari afite imyaka 21 y’amavuko. Uyu munyamideli amaze kwitabira ibirori by’imideli bikomeye birimo Paris, London na Milan fashion Week n’ibindi.

Yambayisa yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa, aho yageze mu 1996 ari kumwe n’umuryango we. Nyuma yaje kujya kuba mu Mujyi wa Paris, ari na wo Murwa Mukuru w’u Bufaransa.

Mu kiganiro yagiranye na Vogue mu minsi ishize, Ishami ry’Igifaransa, mu gice cya ‘Une fille, un style’, Yambayisa w’imyaka 27 yatangaje ko yinjiye mu byo kumurika imideli mu buryo busa nk’impanuka. Christelle Yambayisa yize ibijyanye n’Ubukungu Mpuzamahanga (International Economics).

Muri uyu mwaka ni umwe mu banyamideli bakomoka mu Rwanda bahiriwe. Yabashije gukorana n’ibigo birimo Hermès ikomeye mu nzu z’imideli ku isi zihagazeho yo mu Bufaransa, yabaye Ambasaderi wa Mr K_ ODA Paris ikora ibijyanye no kurimbisha inzu(interior design),  inzu y’imideli ya Ami Paris n’ibindi.

Yambayisa usanzwe ari umufotozi ari gutegura imurikabikorwa mu gufotora ateganya muri Werurwe umwaka utaha.


Uyu mukobwa akorera akazi ko kumurika imideli mu Bufaransa 

We Best Model Management yabaye ikiraro mu ruganda rw’imideli mu Rwanda mu 2022

Niyonizeye Claude

Niyonizeye Claude ukorana n’inzu ya We Best Model Management (WBM) ifasha abamurika imideli babigize umwuga, ni umwe mu bamurika basoje umwaka babyinira ku rukoma. Uyu musore mu ntangiro z’uyu mwaka  yasinye amasezerano na Elite Modeling Agency Network.

Uyu musore yasinye amasezerano y’imyaka itatu afashwa n’iyi nzu mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’akazi ke ko kumurika imideli. Niyozineye wasinye muri iyi nzu ifasha abanyamideli afite imyaka 19. Ni uburiza mu muryango w’abana batanu.

Kabano Franco watangije WBM ikorana n’uyu musore  avuga ko yahuriye na we mu muhanda akabona yavamo umurika imideli ukomeye. Niyonizeye uyu mwaka yitabiriye ibirori bitandukanye birimo Paris Fashion, London Fashion Week mu Bwongereza na Milan Fashion Week mu Butaliyani.


Niyonizeye Claude ari mu Banyarwanda bamurika imideli b'abasore bahiriwe na 2022

Isheja Morella

Uretse uyu musore muri WBM, harimo n’abandi benshi bagiye bitwara neza muri uyu mwaka babarizwamo. Abo harimo nka Isheja Morella.

Isheja w’imyaka 19 yatangiye ibijyanye no kumurika imideli afite imyaka 15 y’amavuko.

Mu 2018 nibwo uyu mukobwa yashimwe sosiyete zikomeye z’abamurika imideli zirimo Supreme Paris yo mu Bufaransa, Woman Milano yo mu Butaliyani, Milk Model Management yo mu Bwongereza i Londres na Two model management yo muri Espagne.

Mu ntangiro  z’uyu mwaka yasinye amasezerano yo gukora n’Ikigo cya Dior kiri muri sosiyete zikomeye ku isi zihanga imideli. Uretse iyi nzu ihanga imideli yanakoranye na Courrèges n’izindi.

Yitabiriye ibirori birimo Dior spring summer 23 na Millan Fashion Week anagirwa  Ambasaderi wa Emporio Armani.


Munezero Christine

Munezero Christine w’imyaka 24, amaze imyaka ine atangiye urugendo rw’imideli. Mu 2019 nibwo Munezero yahuye na ‘Webest Model Management’ ikigo cyatangijwe Franco Kabano, gifasha abanyamideli kwagura impano zabo no kubahuza n’ibigo n’inzu mpuzamahanga z’imideli.

Amaze gukorana n’inzu z’imideli zirimo  Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n’izindi.

Kuri Munezero ibi ntibikiri inzozi kuko yakoranye n’izi nzu z’imideli zose binyuze mu birori byo kumurika imideli nka Milan Fashion Week, London Fashion Week na Paris Fashion Week. Ni umwe mu bamurika imideli b’Abanyarwanda babashije kugera ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu mukobwa akorana na Few Models mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza, Next Models Worldwide na Uno Models mu Butaliyani.

Abandi babarizwa muri iyi nzu ifasha abamurika barangije umwaka bahagaze neza barimo Ornella Umutoni, Kirezi kentha, Ines Pamela na Girukwishaka Jennifer.


Munezero Christine 


Jeniffer Girukwishaka ni umwe mu banyamideli bamuritse mu birori bikomeye uyu mwaka


Umutoni Ornella ni umwe mu banyamideli bazamuye ibendera ry'u Rwanda mu 2022


Ine Pamela nawe yagiye ahagararira u Rwanda mu birori by'imideli bikomeye 

Uwase ari mu banyamideli bagezweho

Uwase Phiona uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Phiona Silver, ni umwe mu bahiriwe na 2022. Uyu mukobwa w’imyaka 22 yahiriwe cyane na 2022 biturutse ku kuba yaragiye yifashishwa n’Inzu z’imideli mu Rwanda mu kwamamaza imyambaro mishya yazo.

Mu 2021 nibwo abakurikiranira hafi imideli batangiye kubona Uwase Phiona cyane, haba mu mafoto no mu myambaro amurika muri rusange, ubona ko ari ibintu ashoboye.

Uyu mukobwa iyo yivuga agaragaza ko mu 2020 aribwo,  Kabano yamweretse ko yaba umunyamideli mwiza, mu gihe yari atangiye kubyitoza, hahita habaho ibihe bya guma mu rugo kubera Covid-19, ntiyabona uko akomeza.

Uwase yafashe gahunda yo kwiyigishiriza ibyo kumurika imideli aciye kuri YouTube, arabimenya, nibwo yaje gutangira kubikora nk’akazi. Uyu mukobwa usanzwe akora mu bijyanye no kwita ku barwayi akorana n’inzu z’imideli zitandukanye nka Moshions, Izubaa, Masa Mara Africa n’izindi.


Umwaka w’amatunda kuri Umufite wabangikanyije itangazamakuru no kumurika imideli

Umufite Anipha, usanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star akaba n’umunyamideli wabigize umwuga ni umwe mu bahiriwe na 2022.

Umufite asanzwe ari umunyamideli wakoranye n’ibigo bikomeye mu Rwanda akaba ari n’umunyamakuru mu kiganiro Isango na Muzika gica ku Isango Star ndetse yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Supranational Rwanda 2019 anitabira Miss Rwanda uwo mwaka.

Mu 2021 nibwo Umufite yasinyanye amasezerano y’imikoranire na sosiyete mpuzamahanga isanzwe ifasha abanyamideri bamurika imideri ‘Elite Modeling Agency Network’ ndetse na 'The Hunt Management'.

Muri Nzeri uyu mwaka ni umwe mu banyamideli bitabiriye Millan Fashion Week. Mu myenda yaserukanye harimo iya Benetton, Ermanno Scervino , Fendi,  Etro n’iyindi.


Umufite yabashije kugaragara ku mapaji y'ibitangazamakuru bikomeye mu gusakaza inkuru zijyanye n'imideli birimo na Vogue

Amélie Ikuzwe Fasolini, umwana wo guhangwa amaso

Ku myaka 12, Ikuzwe amaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga aho aba mu Butaliyani. Ikuzwe amaze kwitabira ibirori bikomeye aho mu Butaliyani birimo nk’ibya Pitti Immagine byabereye mu Mujyi wa Florence ndetse akaba akorana na Sosiyete nyinshi zo muri icyo gihugu.

Mu cyumweru cyahariwe Pitti Immagine, Ikuzwe ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda yanyuraga mu binyamakuru bitandukanye mu Butaliyani, abantu bagatangazwa n’uburyo uwo mwana ukiri muto yabashije kuzamuka vuba mu mwuga urimo ihangana rikomeye nko kumurika imideli.

Ikuzwe akorana na Sosiyete zitandukanye zirimo MSGM yamuhisemo kugira ngo akoreshwe ku mbuga nkoranyambaga zayo muri gahunda yayo yo kurwanya irondaruhu. Mu gitabo cy’iyo Sosiyete, Ikuzwe yatangajwe nk’umwana ukora imideli wabanyuze kurusha abandi.

Ku barebye filime ya ‘Dieci giorni con Babbo Natale’ yaciye ibintu mu Butaliyani, Ikuzwe yakinnyemo agace gato, umuhigo uhambaye kuko iyo filime yakinwemo n’abakinnyi bakomeye  mu Butaliyani barimo nka ‘Diego Abatantuono, Fabio di Luigi n’abandi.

Yakoranye n’Ibigo nka Fendi, MSGM, Versace, Armani, Beneton, Monalisa , Il GUFFO bakoranye akiri umwana muto, FAY, MC, OVS, Dolce&Gabbana , Ferretti Group n’ibindi. 

Uretse kuba uyu mwaka awusoje ari mu banyamideli bahagaze bwuma, uyu mwana ni uwo guhangwa mu mideli mpuzamahanga nk’Umunyarwanda uzakora amateka mu myaka iri imbere.


Ikuzwe ni umwe mu bana bamaze kubaka amateka mu mideli mu Butaliyani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND