RFL
Kigali

Espoir FC ifite umwuma w'ibitego yahagaritse umutoza Bisengimana Justin uvugwaho gusuzugura abayobozi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:19/12/2022 14:19
0


Espoir FC, imwe mu makipe atuye muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri ruhago y' u Rwanda by'igihe kirekire, yamaze guhagarika umutoza Bisengimana Justin, imushinja ko avuga nabi ubuyobozi n'abakinnyi, ibyakomotseho umusaruro nkene wayo.



Iyi kipe y' I Rusizi ho mu Burengerazuba bw'u Rwanda imerewe nabi, kuko mu mikino 14 imaze gukinwa muri Shampiyona y'umwaka wa 2022-2023, yatsizemo Umwe gusa, ikanganya 4 igatsindwa 9 yose.

Espoir FC ifite ba rutahizamu 10 barimo abo mu Rwanda no hanze y'igihugu, ariko imaze kubona ibitego 4 gusa, byose byatsinzwe na Ikechukwu Samson wo muri Nigeria. Ihagaze ku mwanya wa 16 ari na wo wa nyuma, aho inganya amanota 7 na Marine FC.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Ubuyobozi bwa Espoir FC burangajwe imbere na Twizeyimana Vincent bwandikiye umutoza Bisengimana Justin, bumemenyesha ko ahagaritswe ku mirimo nk'umutoza mukuru wa Espoir FC.

Nk'uko byanditswe mu ibaruwa, Bisengimana ashinjwa kugira Umusaruro mucye, Gusebya abayobozi mu itangazamakuru ndetse no Gusebya abakinnyi ko badashoboye, mu gihe bivugwa ko yagize uruhare runini mu kubagura.

Handitswe ko Bisengimana Justin ahagaritswe kuva ku ya 20 Ukuboza 2022 kugeza ku ya 19 Mutarama 2023, aho abatoza bamwungirije ari bo bazasigara barwanirira ikipe. Ni mu gihe habura umukino umwe ngo imikino ibanza (Phase Aller) ya Shampiyona irangire.


Ibaruwa yandikiwe Bisengimana Justin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND