RFL
Kigali

Igikombe Cy'Isi: Umwitero 'Bisht' Messi yambitswe n'Umwami wa Qatar Usobanuye iki ?

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:19/12/2022 13:23
0


Lionel Messi yari yambaye umwenda wirabura ubwo yazamuraga Igikombe cy'isi, we na bagenzi be bishimira intsinzi idasanzwe ya Argentine yabonye nyuma yo guhatana n' u Bufaransa ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cya 2022.



Mu birori byo ku mugoroba wahise, Argentine yahawe igikombe ndetse n'imidari nk'uko bimenyerewe ku ikipe itwara igikombe cy'Isi ariko harengaho umwihariko w'uko Kapiteni wayo Lionel Messi yambitswe umwitero muremure yahawe n'Umwami Emir wa Qatar.

Ni nyuma y'uko iyi kipe 'La Albiceleste' yari imaze gutsindira 'Les Bleus' y'u Bufaransa kuri Penaliti 4-2, zatewe nk'igisubizo giheruka, ubwo amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu minota 120.

Messi na bagenzi be bateruye Igikombe cy'Isi

Umwenda ukoze mu ibara ry'umukara wahawe Messi uzwi ku izina rya 'Bisht' mu rurimi rw'Icyarabu. Ufite amaboko manini n'amabara ya Zahabu ndetse ukoranye ubuhanga kuko wambarwa n'abakomeye gusa mu bihugu by'Abarabu.

Umwitero wa 'Bisht' umaze imyaka ibihumbi wambarwa n'abakomeye bo mu bihugu by'Abarabu, aho uhabwa abo mu miryango y'ibwami cyangwa intwari zikomeye ziba zaritwaye neza mu bikorwa by'ingirakamaro cyangwa ku rugamba.

Abami n'ibikomangoma bambara Bisht mu nama zihuriweho na benshi cyangwa ibirori bikomeye nk'ubukwe, isozwa ry'igisibo ngarukamwaka cya Ramadan n'ibindi.

Messi yambaye 'Bisht' hagati ya Gianni Infantino uyobora FIFA n'Umwami Emir wa Qatar

DR Mustafa Baig wigisha muri Kaminuza ya Exeter mu Bwongereza yabwiye Talk Sports ati "Si buri wese wambara Bisht, ni abantu bakeya batoranywa."

Baig avuga ku kuba Messi yambitswe uyu mwenda, yagize ati "Bawumuhaye nk'ikimenyetso cy'icyubahiro ndetse no kumuha ikaze mu bikorwa by'umuco."

Lionel Messi yahawe umwenda w'ibikomangoma

Mbere y'uko Igikombe cy'Isi cya 2022 gitangira muri Qatar mu kwezi gushize, Umuryango w'ibwami watangaje ko Kapiteni w'ikipe izatwara igikombe azambikwa 'Bisht'. Ni uko Messi yatahanye uyu mwenda w'icyubahiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND