RFL
Kigali

Abahanzi nyarwanda barimo Bushali na Ariel Wayz bazafatanya na Diamond gususurutsa abanya-Kigali

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:18/12/2022 19:24
0


Hamenyekanye abahanzi nyarwanda barimo Bushali na Ariel Wayz bazafatanya na Diamond gususurutsa abaturarwanda, mu gitaramo cya One People Concert cyatewe inkunga na Skol.



Ni igitaramo giteganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2022, kizabera mu nyubako ya BK Arena. Diamond uzaba akubutse muri Tanzania ni ubwa mbere agiye kuririmbira muri iyi nyubako nyuma y’uko ahigiye kuzayiririmbamo.

Muri iki gitaramo azahuriramo n’abahanzi nyarwanda batandukanye barimo; Bushali , Ariel Wayz, Kivumbi King, Confy, Logan Joe na Jowest. Ni igitaramo kandi kizacurangwamo aba Dj nka Dj Pyfo n’itsinda ry’aba Dj nka Nep Djs.

Diamond ari mu bahanzi bagezweho muri East Africa bafite abakunzi benshi mu Rwanda, si ubwa mbere agiye kuhataramira kuko imyaka yose yagiye agera mu Rwanda yahakoreye amateka.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5.000 Frw mu myanya isanzwe , 10.000Frw muri Floor,  15.000 Frw muri VIP, na 30 muri VVIP.

Diamond i Kigali

Ku bantu bazagurira amatike ku muryango ku munsi w’igitaramo bo bizasaba kongeraho andi mafaranga, aho uzajya mu myanya isanzwe azishyura 15.000Frw muri Floor 10.000Frw naho mu myanya y’icyubahiro VIP bazishyura 25.000Frw na 40.000Frw mu myanya ya VVIP.

Abahanzi bazafatanya na Diamond i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND