RFL
Kigali

Meddy yishimanye n’umugore we wizihiza isabukuru y’amavuko

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:18/12/2022 12:47
0


Ngabo Medard Jobert benshi bazi nka Meddy yafashe umwanya asangiza abamukurikira amashusho mato atandukanye, akina n’umugore bitangaje mu kumwifuriza isabukuru y’amavuko.



Mu mashusho ya mbere yashyize hanze, Meddy yari afashe umwambaro w’umugore we agenda ameze nk’utwaje ikanzu umugeni ubona ibyishimo byarenze Mimi.

Yongeraho ko ibyo aribyo aza kuba amukorera none kuri uyu munsi ati: “Uyu munsi ni uwe w’amavuko, nintafata fone cyangwa ngo mpamagare mumenye ko ari ibi ndaba ndi gukora.”

Akomeza amutaka ubwiza kandi agira ati: “Umugore ubarusha ubwiza yavutse none.” Itariki ya 18 Ukuboza uretse kandi kuba ariyo Mimi yavukiyeho ni n’umunsi w’amateka kuri aba bombi.

Hari ku itariki nk’iyi mu mwaka wa 2020 ubwo Meddy yateraga ivi agasaba Mimi ko bazabana, undi nawe akabimwemerera akemera ko amwambika impeta.

Ibi kandi byaje guherekezwa n’ibirori by’agatangaza by’ubukwe bw’aba bombi byabaye muri Gicurasi 2022, bigahuza ibyamamare nyarwanda mu ngeri zitandukanye.

Aba bombi kandi nyuma y’igihe cyenda kugera ku mwaka, muri Werurwe 2022 Imana yabaye umwana w’umukobwa bise Myla Ngabo.

Muri iyi minsi hakaba hitezwe ko Meddy wari umaze iminsi itari micye nta ndirimbo ko ashyira hanze iyitwa ‘Blessed’, izafasha abantu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2022.

Meddy n'umugore umurutira abandi Mimi

Meddy akinana na Mimi mu buryo bunejeje

Bombi bamaze umwaka urenga biyemeje kubana banafitanye umwana umwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND