Kigali

Bizimana Yannick wa APR FC yagaritse Rayon Sports yahozemo

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:17/12/2022 14:54
2


APR FC yatsinze Rayon Sports mu mukino w'umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, abakunzi ba Rayon Sports batahana agahinda ko kuba bataratsinda APR FC kuva Coronavirus yaduka.



APR FC yongeye gutsinda Rayon Sports, iyisatira ku rutonde rwa Shampiyona y'icyiciro cya mbere, mu gihe hasigaye umukino umwe ngo imikino ibanza (Phase Aller) ya Shampiyona ishyirweho akadomo.

Igitego kimwe cyatsinzwe na Bizimana Yannick nicyo cyatandukanyije amakipe yombi, mu mukino waranzwe no gucunga amazamu cyane ku bugarizi b'impande zombi.

UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

16:55' UMUKINO URARANGIYE

90+5' Abugarizi ba APR FC bakomeje guhagarara neza bakiza izamu ryabo ridaheruka kwinjizwamo igitego n'umukinnyi wa Rayon Sports


Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 yitabiriye umukino

90+4' Paul Were wa Rayon Sports ahannye ikosa yerekeza umupira ku izamu rya APR FC, abugarizi b'ikipe y'ingabo bayobowe na Buregeya Prince bakiza izamu ryabo.

90+2' Bamwe mu bafana ba Rayon Sports batangiye gusohokera mu marembo manini ya Stade ya Kigali bataha. Umupira wo urakinirwa mu kibuga hagati. 

90' Abasifuzi bemeje ko iminota isanzwe y'umukino yongerwaho itanu.

Izuba riri i Nyamirambo ntiryigeze rihumbya, Gutsindwa wanakubiswe n'izuba bibabaje kabiri.

Abafana ba Rayon Sports batangiye kwiheba kuko APR FC yabonye igitego cyayo

85' Mugisha Gilbert wa APR FC afunze nabi umupira yari ahawe na Ishimwe Anicet, atakaza uburyo bw'igitego bwari gutuma APR FC iyobora umukino yisanzuye.

83' GUSIMBUZA; Rudasingwa Prince wa Rayon Sports yinjiye mu kibuga ahita anahabwa ikarita y'umuhondo kuko yinjiye asimbuye Mugisha François ariko Umusifuzi atabimenyeshejwe.

82' Mugisha François wa Rayon Sports na Mugisha Bonheur wa APR FC bahawe amakarita y'umuhondo bazira gutangiza ubushyamirane muri bagenzi babo.

80' Mugisha François wa Rayon Sports akiniye nabi Niyomugabo Claude wa APR FC, abakinnyi ku mpande zombi bahita bashyamirana ari benshi, abasifuzi bajya kwitambika.

78' GUSIMBUZA; Kwitonda Alain 'Bacca' na Mugunga Yves binjiye mu kibuga basimbura Bizimana Yannick na Niyibizi Ramadhan ku ruhande rwa APR FC.

Bizimana Yannick agenzura umupira

76' Rayon Sports iragerageza amasshoti menshi imbere y'izamu rya APR FC ishaka kwishyura igitego yatsinzwe na Bizimana Yannick wahoze ayikinira.

73' GUSIMBUZA; Bavakure Ndekwe Felix asimbuye Nishimwe Blaise ku ruhande rwa Rayon Sports ishaka kwishyura igitego.

72' GOAAAAAAAALLLLLLLL.......

Bizimana Yannick wa APR FC yinjiye mu rubuga rw'amahina rwa Rayon Sports, ahita aboneza mu izamu umupira mwiza yari ahawe na Ishimwe Anicet.

70' Rayon Sports ibonye uburyo bwa 'Contre-Attaque' Moussa Camara ateye umupira kwa Nishimwe Blaise uba muremure urarenga.


69' Niyibizi Ramadan wa APR FC arekuye ishoti riremereye cyane, Hakizimana Adolphe uri mu izamu rya Rayon Sports yerekeza umupira muri Koruneri itagize Icyo itanga.

APR FC iri gutozwa na Ben Moussa mu gihe umutoza mukuru Adil Mohammed yahagaritswe n'ikipe azira imyitwarire mibi.

67' Ngendahimana Eric wa Rayon Sports asimbuye Ndizeye Samuel ugaragaza ko ababara umugongo, ari na ko Iraguha Hadji asimburwa na Paul Ooko Were.

64' Ndizeye Samuel wa Rayon Sports aryamye hasi, agaragaza ko akeneye kwitabwaho n'abaganga.

60' Leandre Onana wa Rayon Sports ahawe ikarita y'umuhondo azira gukinira nabi Ishimwe Anicet wa APR FC

GUSIMBUZA; Ishimwe Anicet asimbuye Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague asimburwa na Mugisha Gilbert ku ruhande rwa APR FC.


59' Ndizeye Samuel ateye umupira akiza izamu rya Rayon Sports awerekeza ku kuboko kwa Ganijuru Elie, abafana ba APR FC baburana ko bari guhabwa Penaliti, abasifuzi babyima amatwi kuko Ganijuru yatewe umupira atawureba.

56' Byiringiro Lague wa APR FC aryamye hasi ari kwitabwaho n'abaganga ngo barebe Icyo yabaye.

54' Mucyo Didier Junior, Iraguha Hadji na Moussa Camara ba Rayon Sports bahererekanyije neza umupira ariko birangira bawuteye hanze y'izamu rya APR FC ririnzwe na Ishimwe Pierre.

52' Moussa Camara w'imbaraga nyinshi akubitaniye na Niyigena Clement mu rubuga rw'amahina aragwa, Aba-Rayon basigara baburana ko bakagombye guhabwa Penaliti, Umusifuzi Ishimwe Claude arabihorera.

49' Niyibizi Ramadan ateye umupira yerekeza ku izamu rya Rayon Sports, umupira ujya muri Koruneri.

48' Mbirizi Eric wa Rayon Sports ahannye ikosaz arenza umupira.

16:03' Umukino irakomeje. Abakinnyi ba Rayon Sports berekeza ku izamu rya 'Gitinyiro'.

16:00 Abakinnyi b'amakipe yombi, abatoza babo ndetse n'abasifuzi bari kugaruka mu kibuga bitegura gukomereza umukino mu gice cya kabiri.

Haringingo Francis utoza Rayon Sports yambaye bya gisirimu nk'uko amenyerewe

15:47' Igice cya mbere kirarangiye, abakinnyi bagiye kuruhuka.

45' Iminota isanzwe y'igice cya mbere yarangiye, hongejweho umwe.

44' Rayon Sports yongeye guhomba uburyo bukomeye bw'igitego, aho Leandre Onana asize abugarizi ba APR FC, ahinduye umupira neza usanga Buregeya Prince wa APR FC yiteguye neza ahita awusubiza hagati.

Abafana ba Rayon Sports baragaragaza kwishimira Leandre Essomba Onana, kuko ari gusatira kenshi ndetse agafasha bagenzi be gukiza izamu mu gihe bugarijwe.

40' Rayon Sports ibonye Indi 'Coup-Franc' bahana ikosa rikorewe Iraguha Hadji, Ndizeye Samuel ateye umupira n'umutwe, uca hanze y'izamu gato.

38' Onana wa Rayon Sports ahannye ikosa, ishoti rye rikomeye ryerekeza umupira hanze gato y'izamu rya APR FC

37' Niyigenda Clement wa APR FC ahawe ikarita y'umuhondo azira gutega Leandre Onana wa Rayon Sports wari ucenze abakinnyi 3.

33' Ganijuru Elie wa Rayon Sports agerageje ishoti rirerire, umupira unyura Hejuru y'izamu.

Iminota 30 ya mbere y'umukino urangiye amakipe yombi anganya Ubusa ku busa. Abanyezamu bombi borohewe n'akazi n'ubwo mu minota itanu ya mbere Rayon Sports yabonye Koruneri ebyiri.

30' Manishimwe Djabel wa APR FC ateye 'Coup-Franc' aha umupira Niyomugabo Claude, undi na we atera ishoti Hejuru y'izamu, umupira urenga Stade ya Kigali ujya ku muhanda.

28' Ganijuru Elie uri gukina ku ruhande rw'ibumoso muri Rayon Sports akoreye ikosa Ombolenga Fitina, ahita ahabwa ikarita y'umuhondo.

24' Byiringiro Lague aragerageza gucenga yerekeza ku izamu rya Rayon Sports ariko abugarizi bamubereye ibamba.

21' Niyomugabo Claude wa APR FC ahawe ikarita y'umuhondo ari nayo ya mbere ibonetse mu mukino, azira gukinira nabi Ndizeye Samuel wa Rayon Sports. Hatanzwe umwanya w'abahanga ngo bavure Samuel

18' Nishimwe Blaise wa Rayon Sports atakaje umupira ndetse ahita akorera ikosa Bizimana Yannick wari uwumwambuye yihuta. Umupira urakinirwa mu kibuga hagati.

17' Mucyo Didier Junior wa Rayon Sports agerageje guhindura umupira awuvana mu Nguni y'iburyo awerekeza ku izamu rya APR FC, ariko urenga izamu utageze ku bataha izamu ba 'Gikundiro'.

15' Umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati, abakina inyuma ku mpande zombi bawurenza ikibuga kenshi.

Abafana bicara mu myanya isanzwe ni benshi

Muri uyu mukino, kwinjira byasabye amafaranga nibura 5000FRW ku bicara mu myanya isanzwe, 10000FRW ku bicara ahasakaye, 30000FRW ku bicara muri VIP n'ibihumbi 100 ku bicara mu myanya ya VVIP.

11' Manishimwe Djabel udaheruka ibihe byiza, ateye ishoti rito cyane rijya hanze y'izamu, nyuma y'umupira mwiza yari aherewe mu rubuga rw'amahina na Niyibizi Ramadan. Amakipe yombi arasatirana ku rwego rumwe.

09' Rayon Sports inaniwe kubyaza umusaruro uburyo bwa kabiri bw'igitego bukomeye, aho Leandre Onana na Moussa Camara basiganiye gutera umupira bari bahawe na Iraguha Hadji, kugeza wigiriye hanze y'izamu.

06' Bizimana Yannick wa APR FC agonganya na Hakizimana Adolphe uri mu izamu rya Rayon Sports, Umusifuzi Ishimwe Claude avuga ko Rayon Sports ihana ikosa.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni; Hakizimana Adolphe (GK), Mitoma Isaac, Ndizeye Samuel, Ganijuru Elie, Mucyo Didier, Mugisha 'Master', Nishimwe Blaise, Mbirizi Eric, Leandre Onana, Iraguha Hadji na Moussa Camara.

03' Nishimwe Blaise wa Rayon Sports ateye ishoti rikomeye, Umunyezamu Ishimwe Pierre wa APR FC ariterera yohereza umupira muri Koruneri itagize Icyo ibyara.

APR FC yambaye imyenda ifite amabara y'umukara n'umwe nk'uko bisanzwe, mu gihe Rayon Sports yambaye imyenda y'umweru n'ubururu.

15:00' Bizimana Yannick na Manishimwe Djabel batangiye umukino ku ruhande rwa APR FC. abafana b'impande zombi baracyafite ubwitonzi.

14:55' Abakinnyi b'amakipe yombi basohotse mu rwambariro ndetse n'abasifuzi bayobowe na Ishimwe Claude 'Cucuri' bari kwifotoza.

Abakinnyi ba APR FC babanza mu kibuga ni; Ishimwe Pierre (GK), Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Niyigena Clement, Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Byiringiro Lague, Niyibizi Ramadan, Manishimwe Djabel na Bizimana Yannick.

Umutoza: Ben Moussa Abdessattar

14:50' Abakinnyi b'amakipe yombi baritegura gusohoka mu rwambariro, mu gihe abafana nabo bakomeje kwinjira muri Stade ya Kigali ku bwinshi, bitegura umukino utangira i Saa Cyenda (15:00') zuzuye.

Abakinnyi ba Rayon Sports bishyushya

Rayon Sports na APR FC bagiye guhurira mu mukino wa 97 w'amateka, aho bahataniye gusoreza ku mwanya wa mbere imikino ibanza ya Shampiyona ya 2022-2023, mu rwego rwo kwiyorohereza mu rugendo rw'imikino yo kwishyura, izatagira muri Mutarama 2023.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwiringiyimana clementine 2 years ago
    Rayon irambabaje cyanee niyemere ibe umugore wa APR kbx
  • Wiringiyimana john baptiste2 years ago
    Ndi umufana wa APR nanje bya nshimishije kuba twabashije gutsinda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND