RFL
Kigali

Korali Seraphim Melodies yateguye ku nshuro ya 9 igikorwa cyo gutanga amaraso

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/12/2022 13:01
1


Korali Seraphim Melodies ikorera umurimo w'Imana muri AEBR Kacyiru yaeguye ku nshuro ya 9 igikorwa cy'urukundo yise "Seraphim Day" kiba buri mwaka mu minsi ya Noheli.



Imyiteguro ya Seraphim Day igiye kuba ku nshuro ya 9 irarimbanyije dore ko habura amasaha macye. Ubusanzwe, Seraphim Day iba mu byiciro bitatu ari byo: Gutanga amaraso ahabwa abarwayi barembeye mu bitaro, Gusura abarwayi mu bitaro bakabaha ibikoresho nkenerwa bakanabasengera, hakabaho n'Igitaramo cya Noheli.

Muri uyu mwaka, Seraphim Day iratangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 17/12/2022 mu gikorwa cyo gutanga amaraso kizabera kuri AEBR Kacyiru saa Yine za mu gitondo kugeza saa Cyenda z'amanywa. Tariki 24/12/2022 saa saba z'amanywa ni bwo bazasura abarwayi mu bitaro bya CHUK hanyuma ku mugoroba w'uwo munsi habe igitaramo cya Noheli.

Umuhuzabikorwa wa Seraphim Melodies, Bwana Michel Dusingizimana, yabwiye inyaRwanda ko hari ibintu bishimira cyane muri iri vugabutumwa bakora muri mwaka mu gikorwa bise Seraphim Day. 

Ati "Kuba twaragize uruhare mu gutuma abantu benshi bakeneye ubufasha bafashwa. Buri mwaka twagiye twishyurira abakene fagitire zo kwa muganga bikabafasha kwizihiriza Noheri mu ngo zabo, abandi bagahabwa imyambaro, amafunguro n’ibindi bikenerwa kwa muganga".

Yavuze ko amaraso yagiye atangwa nta kabuza yafashije benshi kubona ubuvuzi. Yungamo ati "Ubu twavuga ko ubufatanye bwacu na RBC bumaze guhama aho dutegura ibikorwa byo gutanga amaraso byibuze kabiri mu mwaka kandi intego ni ukubyagura kuko bikenewe cyane na benshi".

Ikindi bishimira ni uburyo imyumvire ku bitabira Seraphim Day ikomeje kugenda ihinduka umunsi ku wundi, aho abakristu bagenda bumva ko "gushima Imana bikwiriye kujyana n’ibikorwa ntibigarukire gusa ku gusenga no kuririmba. Ni koko, kwizera kudafite imirimo kuba gupfuye".

Yavuze ko imbogamizi bahura nazo ari ukuba "tutarabasha kugera ku bantu benshi nk'uko tubyifuza, guha imbabare nyinshi amaraso nk’uko tubyifuza, kwishyura fagitiri nyinshi z’abarwayi nk'uko tubyifuza". 

Dusingizimana aragira ati "Ariko iyi mbogamizi turi kuyikoraho kuko uko bwije n'uko bucyeye tugenda twunguka abantu benshi bumva ibikorwa bya Seraphim Melodies bakaza kwitanya natwe".

Ku bijyanye no kwagura iki gikorwa, bakaba bakwifatanuya n'andi makorali cyangwa andi matsinda, yagize ati "Ntabwo Seraphim Melodie ikora iki gikorwa yonyine ahubwo ifatanya n’andi makorali abarizwa muri AEBR Kacyiru ndetse intumbero ihari ni iyo gufatanya n’izindi korali zo mu matorero atandukanye". 

Yongeyeho ati "Ubu bufatanye kandi tunabugirana n’imiryango itandukanye nk'aho ubu turi gufatanya n’Umuryango witwa Every Home for Christ Rwanda (EHC RWANDA) ndetse tukaba turi gushaka n’indi miryango ifite ibi bikorwa dukora mu ntego zayo ngo tubashe gukorana muri uyu murimo mwiza w’Imana".

Seraphim Melodies irasaba abantu bose bafite umutima ufasha kwifatanya nayo mu gutanga amaraso kuri uyu wa Gatandadu 17.12.2022 guhera saa tatu kuri AEBR Kacyiru hafi ya MINAGRI.

Bati "Gutanga amaraso ntacyo bitwara uyatanze. Umuntu wese ufite ubuzima bwiza, utarwaye, ufite imyaka 18 kandi ufite ibiro 50 yemerewe gutanga amaraso. Abakozi ba RBC babishinzwe baba bahari ngo baguhe ubundi busobanuro bwose".

Aba baririmbyi bibukije kandi buri umwe kurangwa no gushimisha Imana ibikorwa bafasha bagenzi babo. Bati "Nta muntu wabura icyo amarira abababaye. Turasaba abantu bose gutekereza uko bazasoza umwaka bibuka bagenzi babo bashobora kuba bagiye kuwusoza bari mu bihe bibagoye. Niyo mpamvu Seraphim Melodies yateguye ibi bikorwa byo gutanga amaraso ndetse no gusura abarwayi. 

Usibye gutanha amaraso bizakorwa ejo, kuwa Gatandatu utaha kuri 24 Ukuboza tuzasura abarwayi kwa muganga, nituvayo duhurire mu Gitaramo cya Noheri kuri AEBR Kacyiru aho Seraphim Melodies izafatanya n’itsinda ry’abaramyi Narada Worship Team, Horeb ndetse n’abahanzi nka Elmax Kagoma k’Imana".

"Seraphim Day" ni igikorwa kimaze gushinga imizi aho benshi bishimira uburyo Seraphim Melodies yatekereje neza kujya isangira Noheli n'abarwayi barembeye mu bitaro. Mu mwaka wa 2017 iyi korali yahawe igihembo cy'ishimwe cya "Sifa Reward" cyatanzwe na Isange Corporation.


Buri mwaka bakora igikorwa cyo kwereka urukundo abarwatyi barembeye mu bitaro


Seraphim Melodies ikorera umurimo w'Imana muri AEBR Kacyiru


Seraphim Day igiye kuba ku nshuro ya 9






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Isaie 1 year ago
    Icyo n,igikorwa cyiza mwateguye cyo gutanga amaraso ,ndetse hakiyongeraho kujya gusura abarwayi . Kuko ijambo ry,Imana riravugango mwishimane n,abishimye ,Kandi mubabarane na bababaye. Imana ibahe umugisha ,Kandi turabakunda.





Inyarwanda BACKGROUND