RFL
Kigali

Gasabo: Abanyeshuri bahawe impanuro zo kwirinda ibishuko mu bihe by’ibiruhuko bagiye kwinjiramo

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:16/12/2022 10:44
0


Ku bufatanye bwa AHF-Rwanda n’Urwunge rw’Amashuri rwa Kagugu hateguwe ubukangurambaga bwo gukangurira abanyeshuri kwirinda ibishuko mu bihe bagiyemo by’ibiruhuko, birinda inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.



Iki gikorwa cyabaye kuwa Kane tariki 15 Ukuboza 2022 kuri Groupe Scolaire Kagugu, aho abanyeshuri mu mashuri abanza n'ayisumbuye bahawe inama cyane ko bagiye mu biruhuko.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Uwayezu Valens wari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB; Narcisse Nteziryayo wari uhagarariye AHF-Rwanda ndetse na Patricie Mukangarambe wari uhagarariye Umujyi wa Kigali muri iki gikorwa.

Uwayezu Valens wari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB niwe waganirije aba banyeshuri. Mu kiganiro cye yibanze ku gukangurira aba bana bagiye kujya mu biruhuko kwirinda ibishuko, ibyobyabwenge ndetse n’ibindi byabangiriza ejo hazaza kuko aribo u Rwanda rutezeho iterambere ry’ahazaza.

Yabanje kubaza bamwe muri aba bana icyo bifuza kuzaba mu myaka iri imbere, bamwe bakavuga inzozi bafite zirimo kuzaba abaganga, abatwara indege, abapolisi n’ibindi.

Arangije ati “Kugira ngo muzagere ku nzozi zanyu bizasaba kwirinda ibiyobyabwenge, ibisindisha, abantu babacuruza, ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’imibonano mpuzabitsina kuko byatuma ejo hanyu haba habi.”

Yakomeje ababwira ko mu bintu byose bakwiriye kujya bagira amakenga mu buzima, kuko abantu bashobora kubereka ko babafitiye impuhwe nyamara hari izindi nyuma babashakamo bo batabizi.

Muri iki gikorwa hakinwe umukino wiswe ‘Iyo Wemeye Inama’. Uyu mukino wakinwe n’abanyeshuri bakangurira bagenzi babo kujya birinda ibishuko. Ugaruka ku mukobwa w’umuhanga utsinda mu cyiciro akajya kwiga mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye.

Uyu mukobwa agerayo agatangira kurangara, kugera aho akundana n’umusore akamutera inda akamwanduza na SIDA, ubuzima bwe bugatangira kwangirika.


Aba bana b'abanyeshuri bashimishije benshi mu muvugo ukebura bagenzi babo bashobora kwishora mu ngeso mbi bikica ahazaza habo


Abanyeshuri bari bari muri iki gikorwa ari benshi


Abanyeshuri bagiye mu biruhuko bahawe impanuro


Patricie Mukangarambe wari uhagarariye Umujyi wa Kigali muri iki gikorwa 


Narcisse Nteziryayo wari uhagarariye AHF-Rwanda 

Uwayezu Valens wari uhagarariye RIB mu karere ka Gasabo yasabye abana kwitwararika mu biruhuko, babona umuntu uri gukora ibitemewe bagatanga amakuru 

Turatsinze Bright usanzwe ari umunyamakuru wa RBA , niwe wayoboye iki gikorwa 

Aba bana basusurukijwe n'ababyinnyi mu ndirimbo zitandukanye zigezweho 

Hakinwe umukino wari ugamije gukangurira urubyiruko kwitwararika 

Umukino wakinwe wavugaga ku mukobwa warangajwe n'umuhungu akamutera inda na SIDA, inzozi ze zikarangirira aho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND